Kanaka

Twige Kubyina Layiti, cyangwa?!*

(*Guca urusaku mu tubari byatumye umujyi ubiha!)

Hapi Nuya! (Happy New Year – Umwaka Mwiza)

Yanditswe ku itariki ya: 19-01-2015 - Saa: 09:29'
Ibitekerezo ( 1 )

*: Ni kwakundi tu ku bijyanye n’imvugo yanjye… abataba I Kigali cyangwa abatamenyereye sirikwi (circuits) mbamo amagambo amwe n’amwe ashobora kubacanga (kubayobera) ariko nkuko nabibemereye nta ribi (nta kibazo) nzajya ngenda nyabasobanurira mbonereho no kubigisha imvugo (Jargon - slang) y’abatawuneri (towners - abanyamujyi) kugira ngo hatazagira ubaragira (ubabeshya)…sibyo wangu ? (nshuti zanjye?)

Mumeze mute wangu? Nizere ko umwaka mwawinjiyemo fuleshi?

Man, nanjye ndaho tu nta noma uretse inkoni za kirize tu twese turiho muri iyi minsi. Ariko nta kundi nyine, ni ugufungiramo, ubukaro twabushinzemo umuheha muri Kirisimansi na Nuya, ubu ahasiganye ni ugutigita umuntu akongera akabwengeranya… Bwagwira ukongera ukabubyinira… Gutyo… Gutyo… Niko tubayeho!

Sasa rero, icyari gitumye mbandikira, uretse urukumbuzi, nagira tu mbibarize niba namwe musigaye mubihirwa nkanjye iyo mwasohotse! Ewana, nari nzi ko wenda mu minsi mikuru hari ikizaba cyahindutse, ariko wapi! Mu tubari twinshi na za buwate hari ububihe buri ku bipimo bitangaje! Man, kabisa no ku ma fete njye nagiye ndyama nyuma gato ya saa sita z’ijoro… Ibaze kweli! Iminsi isanzwe yo, gusohoka narabikatiye, nta mpamvu!

Kandi rero, si n’ibya vuba aha, Keji Eli bayi nayiti imaze iminsi ari ubutita kabisa! Mbere, muri week-end wanyuraga ahantu hatandukanye ugasanga ikirori cyahiye… None ubu, murasohoka, mukicara, mugafata ibyo mufata, mwarangiza mukarebana, mukabura ubutaha, mukabura ububyina kuko umuziki uba uri dawuni bya hatari, volime iri guhwihwisa… Man, wagira ngo spika iba ishaka kukwongorera man… umubu urahita ukawumva kabisa! Niba tuziga kubyina Layiti… Sinzi! Dije we aba yariye umujunjamo bya hatari muri kwe, samutayimu yanagikase! Abaseriveri bo baba bicira isazi mu maso maskini, nugiye kwakira abakiliya agenda muri raranti ameze nk’uwanyweye feneriga kubera ibitotsi! Mbese, ntiriwe mvuga byinshi, niba namwe mujya musohoka mwarabibonye…. Ni danger!

None, ndabaza abafite imyidagaduro n’ubukerarugendo mu nshingano, kiriya cyemezo kirajya mbere cyangwa kiraveteza iterambere ry’umujyi? Ese buriya muri rusange, kirunguka cyangwa kirahomba? Aha ndavuga ku bacuruzi, no kuri Leta birumvika kubera mambo z’imisoro na ya madilu abakire bagirana na rwandareveni… Sijyuwi, burya njye sinjyamo neza mu bintu by’abize n’ukuntu bakibaze ariko numva ntazi kabisa… Kwanza numva n’abantu benshi babyinubira! Cyane cyane kubera ukuntu ahantu hose usanga Polisi yatejemo, n’aho byari bitangiye kuryoha bagahita babakuzaho ngo mutahe, ngo muri guteza urusaku ruhungabanya umutekano… Wallahi!

Oke, birumvikana rwose ko umutekano ari ngombwa, kandi ko n’abasohotse batagomba kubuza abiryamiye kuruhuka. Ariko na none guhita bafunga ahantu hose nibaza ko nabyo bifite ingaruka nyinshi, kuva ku banyakirori kugeza ku bukungu bw’igihugu ubwabwo. Ubu se ba epimaki bazajya bishyura iki imisoro? None se ba mukerarugendo bazaza mu mujyi uhora ku nkoni z’ibitotsi? Ubu se ahantu hatarenze hangahe ngo hujuje ibisabwa, hadasakuza, niho twese tuzajya tujya? Cyane ko usanga ari viyayipi?

Sinzi uko ziparitse hejuru iyo aho ibyemezo bifatirwa, njye mba nibariza tu abatawuneri bagenzi banjye uko bazishona ngo turebe niba hari igisubizo twatanga, natwe tugire uruhare mu kwikemurira ibibazo nk’uko duhora tubisabwa!

Ngo intore si ikakatika ingoma gusa, ahubwo ni ifatanya gushaka solushoni ku bibazo biyireba! Kandi turi intore man… Nubwo tudahamiriza, natwe turya Lipala kuri Sura Yako! Bongo?

Kanaka

Ibitekerezo

NI CYIBAZO KABISA

NSANGA CLAUDE yanditse ku itariki ya: 4-02-2015
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.