Rubavu: Banze gukura ibirayi kubera igihombo baterwa n’abaguzi

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko badashaka gukura ibirayi mu murima kubera igiciro gito bahabwa, bagasaba ko leta yacyongera kikagera ku mafaranga 120 ku kilo.

Mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu ahahingwa ibirayi cyane, abaturage bavuga ko amafaranga bahabwa n’abaza kubirangura ari 70 ku kilo, amafaranga bavuga ko ari make bagendeye kubyo baba bashoye mu guhinga.

Kuba leta yarafashije abaturage kongera umusaruro uboneka ku buso bahingaho ngo byagombye kujyana n’igiciro bahabwa kuko ibyo batanga bahinga bitaboneka iyo bagurishije umusaruro wabo.

Tariki ya 6/12/2014, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINECOFIN), ubuyobozi bw’uturere tweza ibirayi cyane hamwe n’urugaga rw’abahinzi b’ibirayi n’abacuruzi bari bashyizeho amasezerano avuga ko umuhinzi w’ibirayi atagombye guhabwa amafaranga ari munsi y’ijana ahubwo agahabwa 115 ku kilo, naho ubihaha mu mujyi wa Kigali no mu ntara akagura ikilo ku mafaranga 148.

Bimwe mu birayi byereye mu murima ntibikurwe kubera gutinya guhendwa.
Bimwe mu birayi byereye mu murima ntibikurwe kubera gutinya guhendwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono ariko ntiyashoboye kubahirizwa kuko tariki ya 8/12/2014 abazwi ku izina ry’abamamyi bavangiye abaguzi basaba abaturage gukura ibirayi byinshi kandi abaguzi batari biteguye kugura umusaruro wose bigatuma ibirayi biguma ku mihanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukemura iki kibazo bwasabye ko abemerewe kugura umusaruro w’ibirayi bagurira abaturage ntibahombe, ibintu abahinzi bishimiye kubera igiciro barimo bahabwa kandi umusaruro wabo ukagurwa.

Uturere twari twasabwe gukumira abamamyi bavangira abaguzi ndetse no guca abaza guhenda abaturage mu masaha y’ijoro, ibi bikaba byari gutuma nta bacuruzi bongera kwihererana umuhinzi ngo babahe igiciro gito ahubwo hari kujya hatangwa igiciro cyemejwe.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abacuruza ibirayi mu mujyi wa Kigali, Innocent Mwambaye uyoboye n’amakoperative yahawe akazi ko kugura umusaruro w’ibirayi by’abahinzi, avuga ko igikorwa cyo kugurira umusaruro w’ibirayi cyari igikorwa cyiza kandi kizamura abahinzi kuko bahabwa amafaranga make, gusa iki gikorwa nticyashoboye gukomeza.

Abayobozi ba MINICOM n'abacuruzi b'ibirayi bashyira umukono ku masezerano y'uburyo umusaruro w'ibirayi uzajya ugurwa.
Abayobozi ba MINICOM n’abacuruzi b’ibirayi bashyira umukono ku masezerano y’uburyo umusaruro w’ibirayi uzajya ugurwa.

Mwambaye avugana na Kigali today yatangaje ko impamvu batashoboye gukomeza kugura umusaruro w’ibirayi ari ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kera ibirayi byinshi katubahirije amasezerano yari yasinywe tariki ya 6/12/2014 aca abamamyi, kuko umuyobozi w’akarere yanze ko ashyirwa mu bikorwa bigatuma abahinzi bakomeza kugurirwa ku giciro kiri hasi mu tundi turere abemerewe kugura ibirayi bagura ku mafaranga 115.

Mwambaye avuga ko baguze ibirayi Rubavu, Musanze na Burera ku giciro cyemejwe cy’amafaranga 115 ku kilo, babigeza i Kigali bagasanga abandi bacuruzi baguze ibirayi byinshi ku mafaranga 70 na 80 kandi bagurisha igiciro kiri hasi bituma bahomba bahitamo kubihagarika.

Kigali today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif avuga ko atanze ko amabwiriza ya Minisiteri y’ubucuruzi ashyirwa mu bikorwa, ahubwo ngo ikibazo cyabaye ari uko hari abahinzi bari mu makoperative abandi ntibayabemo, abatayarimo bagakorana n’abamamyi bigatuma abihagarika kugira ngo abahinzi b’ibirayi bose bahurizwe mu makoperative.

Twahirwa avuga ko bashaka kubanza bagahuriza hamwe abahinzi b'ibirayi kugira ngo abamamyi bacike.
Twahirwa avuga ko bashaka kubanza bagahuriza hamwe abahinzi b’ibirayi kugira ngo abamamyi bacike.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu avuga ko bifuza guhuriza abahinzi b’ibirayi hamwe nk’uko bahurije abahinzi b’icyayi hamwe n’aborozi b’inka mu gucuruza amata, ku buryo nta mumamyi uzongera kunama ku muturage amuha igiciro gito.

Mwambaye ukuriye impuzamashyirahamwe agura ibirayi avuga ko bategereje ubufasha buhuza inzego za Minisiteri y’ubucuruzi, Ministeri y’ubuhinzi hamwe n’abayobozi b’uturere kugira ngo hongerwe imbaraga mu kongera agaciro k’ibirayi, ku buryo mu kwezi kwa Gashyantare abahinzi bazajya bagurirwa ku giciro cyiza batongeye guhendwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today bavuga ko n’ubwo bahisemo kudashyira ibirayi ku isoko ngo gutinda mu gitaka sicyo gisubizo kuko iyo babikuye bongera bagahinga, bakaba bari guhomba umwanya biri mu butaka kandi bagombye kuba bahinga ibindi, ndetse bagatinya ko bishobora kwangirikira mu mirima kuko batazi igihe igiciro kizazamukira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubwo nicyo gisubizo se?

veronique yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka