Nyagatare: Amaze amezi ane mu bitaro kubera ubushye yatewe n’amashanyarazi

Musa Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko wemeza ko akomoka i Burundi amaze amezi asaga ane mu bitaro bya Nyagatare yivuza ubushye yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Musa avuga ko yari umushumba mu Kagari ka Ndama mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare ndetse yari amaze amezi arenga 5 kuwo yakoreraga n’ubwo amaze imyaka 5 mu Rwanda.

Avuga ko ngo yahiye mu kwezi kwa munani umwaka wa 2014 ubwo yari aragiye inka imwe ikamucika n’uko yurira ipoto y’umuriro w’amashanyarazi ngo arebe aho igeze.

Agira ati “Inka imwe yarancitse ni uko nurira ipoto nk’igiti ndashya ndakoroka nitura hasi. Sinari nzi ko nashya kuko iwacu i Burundi nta muriro uhaba”.

Musa amaze amezi asaga ane mu bitaro kubera ubushye yatewe n'amashanyarazi.
Musa amaze amezi asaga ane mu bitaro kubera ubushye yatewe n’amashanyarazi.

Uyu Musa ngo akigera mu bitaro bya Nyagatare akuwe ku kigo nderabuzima cya Karangazi yahise yoherezwa ku bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) kuko yari arembye cyane. Aha ngo yahamaze amezi 2 yose, agarurwa mu bitaro bya Nyagatare kuwa 30/10/2014.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Doctor Ruhirwa Rudoviko avuga ko ubuzima bw’uyu Musa butifashe neza kuko afite ibikomere mu mugongo no ku kibuno. Ikindi ngo igice cye cy’umubiri kuva mu nda kugera ku birenge ntigikora. Uretse ubu burwayi afite, nta murwaza agira atungwa n’ibitaro ndetse n’abandi barwayi.

Kubera ko yemeza ko ari umurundi ngo iki kibazo bakimenyesheje ubuyobozi bw’akarere kugira ngo harebwe uburyo yajyanwa iwabo kuko ngo nawe abyifuza.

Dr Ruhirwa avuga ko ikibazo cya Musa bakimenyesheje akarere ngo harebwe uko yajyanwa iwabo.
Dr Ruhirwa avuga ko ikibazo cya Musa bakimenyesheje akarere ngo harebwe uko yajyanwa iwabo.

Musa nta cyangombwa kimuranga na kimwe agira ndetse nta n’ubwisungane mu kwivuza atunze. Gusa we avuga ko akomoka mu gihugu cy’u Burundi ahitwa mu Kirundo. Ise ngo yakuze atamubona ariko ngo nyina we ariho kandi yamusize mu Burundi, ari nayo mpamvu yifuza gutaha kugira ngo abone umurwaza.

Uku gushya kwe hari n’abakeka ko byatewe n’uko yashakaga kwiba urutsinga rw’umurindankuba rushyirwa ku mapoto y’umuyoboro w’amashanyarazi, dore ko ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Nyagatare bwemeza ko iyi mirindankuba yibwa cyane ari nayo impamvu inkuba zisigaye zibasira amazu y’abaturage.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka