Ruhango: Ibiro by’akagari byasizwe amazirantoki

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 12/01/2015, abaturage baturiye ibiro by’Akagari ka Kebero mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango babyutse basanga abantu bataramenyekana bitumye imbere y’ibiro by’akagari, bafata amazirantoki bayasiga ku nzugi ndetse no ku mafoto y’umunyambanga nshingwabikorwa w’aka kagari.

Mu gihe cya saa sita z’amanywa, ubwo umunyamakuru wa Kigali today yari ageze ku biro by’aka kagari, yasanze nta muyobozi n’umwe uhari, ariko bamwe mu baturage bamutangariza uko babibonye.

Ereda Mukabagwiza, ati “njye mvuye guhinga nsanga bafashe amazirantoki bayanyanyagije hano mu mirima yacu, mbajije abana barambwira ngo ku kagari baraye bahitumye, abakuru b’imidugudu nibo baje kuyayora bayata hano”.

N'ubwo bagerageje gukuraho amazirantoki hamwe na hamwe yari agihari.
N’ubwo bagerageje gukuraho amazirantoki hamwe na hamwe yari agihari.

Undi nawe ati “dore hano ku ngufuri byari bihuzuye, yafashe ikintu cy’ikigori aragifata akajya akiyoza amazirantoki akayasiga ku rugi, ku mafoto y’abayobozi ndetse no ku ngufuri”.

Kigali today yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akagari buvuga kuri iki kibazo, maze ku murongo wa Telefone igendanwa ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Kebero, Mujawimana Anathalie, avuga ko ataboneka kuko ari mu nama, naho umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin asubiza ko iby’iki kibazo atabizi.

Gusa abaturage bari ku biro by’aka kagari bavuga ko ubuyobozi bwashinjaga abakuru b’imidugudu kuba inyuma y’iki gikorwa kuko nta marondo yari yarawe.

Abaturage baje bahinguye abenshi nibwo babimenye.
Abaturage baje bahinguye abenshi nibwo babimenye.

Umwe yagite ati “gitifu w’akagari kacu ahageze yategetse abakuru b’imidugudu kuyakuraho bakazana n’amazi bakahoza, kuko ngo bari banze gupanga irondo bitewe n’uko babwiwe n’uwitwa Claude ko bagomba kwitahira we ari buhararire akagari kakazajya kwamwishyura, nyine twumvaga basubiranamo cyane”.

N’ubwo bari bagerageje gusukura ahashyizwe uyu mwanda wabonaga ku bikuta bimwe na bimwe ugihari.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

uwomuntunibamufata azahanweby,intangarugero nibasanga ntacyibazocyomumutwe yarasangannye.

ntegekurora innocent yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Nibigoryi kabisa ubuse koko reba service za baturage ziba zapfuye gusa banaroga da.?

Turarinzwe Paul yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

ubwo se uwakoze ibyo we ntarwaye mu mutwe. umuntu muzima yajya gutoba amazirantoki ngo arahimana. puuuu bamujyane i ndera ntagaciro yihesha. nawe yigaye.

kananga yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

ubwo se uwakoze ibyo we ntarwaye mu mutwe. umuntu muzima yajya gutoba amazirantoki ngo arahimana. puuuu bamujyane i ndera ntagaciro yihesha. nawe yigaye.

kananga yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

jyendanenga a bobaturajye kuko nibatubwirizwa kwihesha agaciro su kotwakiheshadukora amakosankayo

vianney ntawibaza yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

jyendanenga a bobaturajye kuko nibatubwirizwa kwihesha agaciro su kotwakiheshadukora amakosankayo

vianney ntawibaza yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ariko ibyo nsigaye mbona biteye kwibaza niba ntabisazi byateye mubantu!Umuntu nubwo yaba atishimiye ubuyobozi koko yajya kwambara ubusa ngo arasiga amazirantoki ahantu abaturage bakagari bagana bajya gusaba serivise!?Nyamara niba umukuru w’igihugu yubaha umuturage akadukangurira kubaza abayobozi ibyo bagomba kutugezaho dufatanyije ntabwo abantu bari bakwiye kugira imyumvire nkiyi igayitse cyane.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka