Intumwa z’ibihugu zihariye mu karere k’ibiyaga bigari zasabye ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bitangira

Itsinda rihuriweho n’intumwa zihariye mu karere k’ibiyaga bigari zigizwe n’umuryango wabibumbye, Martin Kobler uyobora MONUSCO, Boubacar Diarra uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Koen Vervaeke uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Russell D. Feingold uhagarariye Amerika na Frank de Coninck uhagarariye u Bubiligi basabye ko Monusco n’ingabo za Kongo zatangira kwaka FDLR intwaro hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Inama yabereye Nairobi taliki ya 2/1/2015 ihuriweho n’intumwa zihariye z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bavuga ko italiki ya FDLR yahawe n’umuryango wa ICGLR hamwe na SADC kugira ngo ishyire intwaro hasi ku bushake yarangiye nta musaruro itanze.

ikarita igaragaza ahari abarwanyi ba FDLR bagomba kuraswa.
ikarita igaragaza ahari abarwanyi ba FDLR bagomba kuraswa.

Bakavuga ko igihe FDLR yahawe yagikoresheje mu guhungabanya umutekano w’abaturage batuye mu burasirazuba bwa Kongo harimo kwinjiza abana mu gisirikare. Izi ntumwa zivuga ko kurangiza FDLR Atari inshingano za leta ya Kongo gusa ahubwo ikwiye kuba inshingano y’akarere n’amahanga yose kugira ngo umutwe umaze imyaka 20 uhungabanya umutekano ushobore guhagarikwa.

Kuba FDLR itarashoboye gushyira mu bikorwa ibyo yemereye umuryango w’abibumbye, ICGLR, SADC n’amahanga yose hakwiye ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare ku barwanyi banze gushyira intwaro hasi.

Intumwa zihariye zikaba zivuga ko hashingiye kumazeserano y’ubufatanye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, nta gihe cy’imishyikirano FDLR igifite nyuma ya taliki 2/1/2015, leta ya Kongo na Monusco bigasabwa gukoresha ibishoboka byose mu kurwanya FDLR nkuko biri mu mwanzuro 2098 w’akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye wafashwe 2013 hamwe n’undi mwanzuro 2147 watowe 2014.

Intumwa yihariye y'Amerika Russell D. Feingold avuga ko igihe cyo guhashya FDLR igisirikare kigeze.
Intumwa yihariye y’Amerika Russell D. Feingold avuga ko igihe cyo guhashya FDLR igisirikare kigeze.

Itsinda rya Monusco ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Kongo rizwi nka FIB rigizwe n’ingabo za Tanzania, Malawi n’Afurika y’Epfo rikaba rihamagarirwa n’intumwa zihariye mu karere gukoresha ubwitange mu gutangira kurwanya FDLR kugira ngo bagarure amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

Nubwo ibikorwa byo kurwanya FDLR bigomba gutangira ngo abarwanyi n’imiryango yabo baracyahamagarirwa kugana ikigo DDRRR cya Monusco gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ndetse bagacyurwa mu Rwanda kuko n’abandi barwanyi barenga ibihumbi 12 batashye mu Rwanda ntakibazo bagize babayeho neza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’izi ntumwa zihariye risaba ibihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro muri Kongo bigomba gukomeza kubahiriza ubusugire bw’ibihugu no kwirinda gufasha imitwe yitwaza intwaro n’abashakishwa kubera ibyaha by’intambara bakoze, ahubwo ibihugu bigashyira imbere kugirana ikizere kumvikana n’ubufatanye mu karere.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR babarirwa mu ngabo za Kongo bashobora kubangamira igikorwa cyo kuyirwanya
Bamwe mu barwanyi ba FDLR babarirwa mu ngabo za Kongo bashobora kubangamira igikorwa cyo kuyirwanya

Haribazwa niba ibikorwa byo guhashya FDLR bizagira icyo bigeraho

Mu gihe hategerejwe n’amatsiko menshi ibikorwa byo kurwanya FDLR, haribazwa niba ibi bikorwa bizagira umusaruro bitanga kuko bamwe mubasabwa kuyirwanya bagiye bagaragaza kuyishyigikira.

Ingabo za Kongo FARDC zisabwa gufatanya na Monusco kurwanya FDLR zatunzwe agatoki inshuro nyinshi gukora na FDLR haba mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amakara. ibiyobyabwenge no kugura intwaro.

Nkuko byagaragajwe na bamwe mu barwnayi ba FDLR batashye mu Rwanda, mu rugamba rwo kurwanya inyeshyamba za M23 FDLR yabigizemo uruhare ikoresheje abarwanyi bayo bivanze n’ingabo za Kongo FARDC hamwe n’umutwe wihariye wa Monusco FIB kuburyo mu ngabo za Kongo harimo abandi barwanyi ba FDLR bashobora kubangamira ibikorwa byo kuyirwanya nkuko byagaragaye mu bindi bikorwa nka Omoja wetu.

Benshi mu barwanyi ba FDLR bihinduye abasirivili kubahiga bishobora kugorana.
Benshi mu barwanyi ba FDLR bihinduye abasirivili kubahiga bishobora kugorana.

Enough Project mu cyegeranyo wakoze mu kwezi k’ugushyingo 2014 wagaragaje ko ingabo zigize umutwe wihariye wa Monusco zikomoka mu bihugu bya Tanzania n’Afurika y’Epfo, ibi bihugu bifasha Kinshasa kubera inyungu z’ubucuruzi kandi bitumvikana n’u Rwanda kubera impamvu za politiki kuburyo kurwanya umutwe u rwanya u Rwanda bishobora kudashyirwamo imbaraga.

Uyu mushinga kandi ugaragaza ko FDLR yishingikirije impunzi z’abanyarwanda zikibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo kuburyo kubarwanya bitakoroha mu gihe abarwanyi bivanze n’abaturage basanzwe.

Umuyobozi wa FDLR Gen Maj Victor Byiringiro ashyikiriza abarwanyi bashyize intwaro hasi Monusco taliki ya 28/12/2015 akaba yaratangaje ko FDLR idahangayikishijwe no kuraswaho kuko yashyize intwaro hasi 2013, icyo isigaje ari ukwemererwa imishyikirana na leta y’u Rwanda.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda mu kwezi ku Gushyingo 2014 batangarije Kigali today mu gihe FDLR yahawe cyo gushyira intwaro hasi, benshi mu barwanyi bazanywe mu bice byegereye u rwand ariko bahabwa akazi ko gukora ibikorwa by’ubucuruzi, ubworozi n’ubuhinzi ariko bakirinda kugendana imbunda kugira ngo batazavumburwa bakaba baraswaho.

Dusabimana Jean Claude wahoze mu gisirikare cya FDLR ariko agataha mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2014 yatangaje Abayobozi ba FDLR muri Kivu y’amajyaruguru bahuriye mu nama hafi y’umujyi wa Goma taliki 04/12/2014 bagamije kwiga uburyo bazajijisha ibikorwa byo gushyira intwaro hasi.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’abarwanyi ba FDLR bakorera mu duce twa Walikale, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ngo yanigirwagamo uburyo bwo kwihisha ibitero bashobora kugabwaho nyuma y’uko banze gushyira intwaro hasi.

Nubwo FDLR ibarirwa mu barwanyi 1500 na 2000 mu mpera z’umwaka wa 2012 ishami rya Monusco ryakoze raporo CLA-MP-94/12-12 yakozwe taliki 17/12/2012 yavugaga ko hari abarwanyi ibihumbi 4 bakusanyirijwe ahitwa Kazibake muri Gurupoma ya Bashali Mokoto mu gace ka Lukweti/Ndurumo.

Aba barwanyi ba FDLR bari bavuye Zambia ngo bari bayobowe n’uwitwa Bakota wari uvuye Brazza-Ville mu kongerera FDLR imbaraga zo kugaba ibitero mu Rwanda no kugira agace ifata kugira ngo ishobore kugirana imishyikirano na leta y’u Rwanda.

Nubwo ibitero byagiye bitegurwa ntacyo byagezeho, abarwanyi ba FDLR bavuga ko bashyize intwaro hasi ntibishyikirije Monusco kandi kandi benshi ntibagaragara mu birndiro byabo mu kwirinda ko baraswaho na Monusco na leta ya Kongo igihe gitangiye, gusa benshi mu barwanyi begerejwe umupaka w’u Rwanda bashyirwa mu duce dutandukanye twa Goma, Nyiragongo na Rutshuru, mu gihe ibikoresho byabo bisanzwe bihishwe muri pariki y’ibirunga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nta gisigaye ngo umuryngo mpuzamahanga wotse igitutu ziriya ngabo zirase fdlr kandi nta kabuza bayitsinda kuko nabo amayeri yayo bayazi cyane, ubwo rero ntihabemo gutinda ku busa

sese yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

ese congo haringabo igira zarwanya fdlr ko ahubwo fardc igizwe nabo? monusco se iki? waoga tu. mwatwemereye tukajya kubacyura kuruhembe rwumuheto? twazanye benshi kdi nubundi nitwe twatumye bajyaye. twe mutwemerere tubereke

iuamarere yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

FDLR Bagombakuyirwanya Igacika Burundu

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka