Muhanga: Ibibazo mu miryango biratuma abagore bazindukira mu tubari

Bamwe mu bagore babanye nabi n’abagabo babo baravuga ko bazindukira mu tubari mu rwego rwo kwishakira icyabibagiza agahinda bararana, cyangwa bakaba babonayo abandi bagabo babafasha mu kababaro kabo.

Aba bagore bavuga ko bimwe mu bibazo bituma bajya mu tubari cyangwa bagahinduka imbata z’imyitwarire mibi ari uko usanga abagabo babo babaca inyuma, kubakubita cyangwa kudahahira ingo zabo.

Umwe mu bagore washatse ko amazina ye atatangazwa avuga ko yasezeranye n’umugabo we ariko ubu bakaba barananiranwe kubera ko umugabo atera inda hanze, akazana n’abandi bagore mu rugo.

Uyu mugore azinduka yinywera byeri kugirango yiyibagize ibibazo bye n'umugabo.
Uyu mugore azinduka yinywera byeri kugirango yiyibagize ibibazo bye n’umugabo.

Uyu mugore avuga ko umugabo we, azana abana mu buriri bw’ababyeyi kugirango batagira icyo bakora ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba byaratumye umugore we nawe yigira inama yo kujya yishakira uwamukemurira ikibazo.

Uyu mugore agira ati, “uzaze yenda ubaze n’umugabo wanjye, ataha mu rugo akazana abana bose bakarara hagati yacu, namubajije impamvu azana abana mu buriri arambwira ngo naguze matora nini, ubwose urumva umugabo utaha akaryama nk’udahari hari ikigenda”?

Aba bagore bavuga ko kuba bizirika ku bagabo babo biterwa no kuba bafitanye abana cyakora ngo nabo iyo babuze uko bigenza bashaka ababunganira.

Bamwe mu bagabo ariko bavuga ko impamvu itera iki kibazo ari ukutumvikana hagati y’abashakanye, ibi bigatuma abagore bumva ko abagabo babo babahohotera kandi abagore nabo bagombye kugira icyo bakora.

Mpayabandi Mariko avuga ko nawe yahuye n’ikibazo hagati ye n’umugore we, bikananirana kuko buri wese yihagararagaho, kuko umugore we yari umwarimukazi mu gihe umugabo yari umudozi, ibi bigatuma buri umwe asuzugura undi.

Uyu mugabo agira ati, “nanjye byambayeho umugore akenga inzoga umwaka wose atampa ku nzoga, ariko namuregeye umukobwa wanjye uba muri Kenya, araza arabikemura aratwumvikanisha ubu turishimye nta kibazo kuko nari maze kumurega inshuro eshatu, ariko umwana wacu w’imfura ahageze yatugiriye inama turamwara”.

Uyu nawe yiyemerera ko agacupa kamumara ibibazo bye n'umugabo we byo gucana inyuma.
Uyu nawe yiyemerera ko agacupa kamumara ibibazo bye n’umugabo we byo gucana inyuma.

Ibibazo by’abagabo n’abagore mu ngo biratuma imfu za hato na hato mu bashakanye, gutandukana mu mategeko, ibi bikaba bigira ingaruka ku bana bavuka kuri aba babyeyi.

Inzego z’umutekano zikaba zisaba ko ababanye nabi bashobora kwitangira amakuru mu nzego zibishinzwe kugirango babashe kwigishwa no kugirwa inama, cyakora ngo abaturanyi nabo bagomba kujya batangira amakuru ku gihe.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IYO INGO ZIDATEKANYE,NTA REME RY’UBUREZI MUZABAZA MWARIMU!!!!!

IBIGO BIHEREREYE MU DUCE TWISHWE NA NYITANTARE

ABARIMU TUGOSORERA MU RUCACA UBUNDI ABANA BATATSINDA

UMUYOBOZI W’IKIGO AKAKABONA NK’AHO ARI WE WENYINE BIREBA!!!

KANDI ABAMUTESHA UMUTWE NABO UBUREZI BUBAREBA NTACYO

BABA BAMARIYE IBIGO MU GUCYEMURA IBYO BIBAZO

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

IYO INGO ZIDATEKANYE,NTA REME RY’UBUREZI MUZABAZA MWARIMU!!!!!

IBIGO BIHEREREYE MU DUCE TWISHWE NA NYITANTARE

ABARIMU TUGOSORERA MU RUCACA UBUNDI ABANA BATATSINDA

UMUYOBOZI W’IKIGO AKAKABONA NK’AHO ARI WE WENYINE BIREBA!!!

KANDI ABAMUTESHA UMUTWE NABO UBUREZI BUBAREBA NTACYO

BABA BAMARIYE IBIGO MU GUCYEMURA IBYO BIBAZO

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka