Rusizi: Haravugwa ubujura bw’amafaranga ya mitiweli

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Gihundwe na Mibirizi kugaragaza uruhare bagize mu micungire y’amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi buzwi nka mitiweli no kwishyuza ibyo batakoze, nyuma ya raporo yakozwe n’ubugenzuzi bw’intara y’uburengerazuba ku micungire mibi y’amafaranga y’ubu bwishingizi.

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rusizi barimo abakora muri Mutuweri bagaragaje igenzura ryabo bakoze mu bigo nderabuzima no mu bitaro bya Mibirizi na Gihundwe, bavuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima byagize uruhare runini mu guhombya mituweri hakoreshejwe ubujura bugoranye kubuvumbura utarize ibijyanye n’ikiganga.

Umuyobozi w'akarere asaba ibitaro n'ibigo nderabuzima kugaragaza uruhare bagize mumihombere ya Mituweri.
Umuyobozi w’akarere asaba ibitaro n’ibigo nderabuzima kugaragaza uruhare bagize mumihombere ya Mituweri.

zimwe mungero zatanzwe ninkaho ikigo nderabuzima cya Nkombo cyohereje umugore kubyarira mubitaro bya Gihundwe hanyuma yagera munzira akaza kuhabyarira, ntakintu nakimwe ikigo nderabuzima cyigeze kimufasha ariko ku ifishi ye banditseho serumu 4 nkuko bitangazwa na Muhawenima Juliette umukozi ushinzwe ubukangurambaga bwa Mituel mu karere ka Rusizi.

Mu zindi ngero yatanze ni uko hari aho umuforumu wo ku bitaro bya Gihundwe yagiye incuro enye i Butare aherekeje umurwayi umwe n’izindi ngero nyinshi zavuzwe.

Usibye ibyo Raporo yakozwe n’ubugenzuzi bw’intara y’uburengerazuba nayo yagaragaje byinshi mutuweri ihomba, aho muminsi ishize aka karere kari kari kubarirwa mumadeni asanga miliyoni 700 kabereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima n’ubwo akarere ko kemeza ko zitarenze 500.

Bamwe mubakozi b'ibigo nderabuzima n'abayobozi babo bavuga ku kibazo cy'ubwisungane mu kwivuza.
Bamwe mubakozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi babo bavuga ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, we avuga ko ikibazo bahoraga bagishakira ku baturage batekereza ko baba badatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ariko ngo basanze ari ukubabeshyera kuko abaturage baka karere batanga amafaranga ya Mutuweri ahubwo ikibazo kikaba imicungire yayo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko kuba barabonye aho ibibazo biherereye ngo bizakemuka n’ubwo ababigizemo uruhare badashaka kubigaragaza nk’uko biri. Gusa ngo n’ibatabigaragaza hari bamwe bizagiraho ingaruka zo kuva kunshingano bashinzwe.

Nyuma yo gusabwa ibisobanuro ku makosa yagiye akorwa n’ibitaro bya Gihundwe na mibirizi n’ibigo nderabuzima bihakorera, Dr. Akintije Simba Calliope, uyobora ibitaro bya Mibirizi, avuga ko bitewe n’amakosa babarundaho kuruta ayo mutuelle ifite ngo ntiyabona icyo avuga.

Atangaza ko nibakomeza gukora muri ubwo buryo ibibazo bihari byatumye Mutuelle ihomba ngo bitazakemuka cyakora yemera ko hari amakosa ya tekiniki abakozi babo bakoze akavuga ko bagiye kuyakosora.

Ni mu gihe Dr. Nshizirungu Placide uyobora ibitaro bya Gihundwe we avuga ko n’ubwo hari amakosa yagiye abaho ngo bitabuza mutuweri kwishyura ibitaro, kuko ngo biramutse bitishyuwe nabyo byahomba bigakinga imiryango dore ko amadeni babarimo ari menshi.

Bamwe mu bakozi b’ubwisungane mu kwivuza barimo abo kukigo nderabuzima cya mashesha nabo baremera amakosa bakoze yo kutazamura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo bayageze aho agomba kuba ari bakavuga ko byagiye biterwa n’ibibazo bitandukanye.

Hashize iminsi akarere ka Rusizi gashyizwe ku mwanya wambere mu kugira amadeni menshi y’ubwisungane mu kwivuza mu ntara y’Uburengerazuba. Nyamara kandi bigaragara ko gakungahaye kuri byinshi bityo hakaba hari gushakishwa impamvu nyayo y’icyo gihombo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njye ntaruhande mbogamiyemo ariko abagenzuzi nibakurikirane ibi: facture zamavuriro zishyuzwa mituel, murebe amafranga yabaturage ko yageze kuri compte za mutuel (ibimina). impamvu nuko hariho farcification de bordereau mu bank cg muma sacco. ariko abafunzwe n’abafungiwe ababo bihangane!

kamana yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Njye ndi umwe mu bakozi bakorera mu hbitaro bya Gihundwe ariko ndibaza ukuntu akarere nako ubwako kemeza ko gafite amadeni agera kuri miliyoni magana atanu kakumva ari nk’ishema. NOne se Bwana Mayor urumva niba umuturage yaratanze amafranga ye ngo ajye yivuza wowe ntuyamwishyurire kwa muganga ngo bamuhe service yishyuye ubwo urumva atari ikimwaro imbere y’ umuturage ? none se Bwana Mayor niba ubuyobozi bw’ibitaro bugomba kugura imiti buvuza umuturage wishyuye mutuel ye wowe ukaba utabishyura urumva azakura he amafranga yo kugura imiti? harubwo c CAMERWA Cga Pharmacie de distric zitanga imiti y’ubuntu kuburyoo bayibaha maze mukituriza mukazaba mwishyura? umuturage watanze mutuel ye nabura imiti kubitaro murumva amagambo azvuga kuri mutuel ubwo c si contre sensibilisation?!!! Ese ubundi ajya hehe iyo amaze kwishyurwa n’umuturage? NUko rero mureke kwI koma ibitaro amakosa ari iwanyu
 NIMWISYHYUZE IMISANZU ARIKO MUYIKORESHE ICYO IGOMBA GUKORA
 NI MWISHYURE AMADENI MURIMO IBITARO NABYO BIHE ABATURAGE SERVICE NZINZA
 NIBA IBITARO BYARAKOZE AMAKOSA BIBAHO NTIHAKORA UMUNTU UMWE NI MUKORE CONTRE VERIFICATION NONEHO MUKURE HO AMAFRANGA Y’AYO MAKOSA ARIKO MWISHYURE ASIGAYE KANDI VUBA KUKO MURAYAFITE MUREKE IBYO GUHWANYIRIZAMO.
 HANYUMA MUGIRE IJISHO RIHORA RIREBA AHO HANTU HARI AMAFRANGA Y’ABATURAGE HATAGIRA UYAKORESHA MU NYUGU ZWE BWITE. Mugire umwaka mushya muhire wa 2015 urangwa n’ imikorere isobanutse!!

Kayitare yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Bwana Musabwa inkuru ,barirano iratuba, ujy,utangaza inkuru zubunyanywuga bitabaye ibyo wazakurwaho ikizere kuko umaze kuba umunyabihuha rwose kandi ntibyubahisha itangazamakuru.
iyi nama uvuga yitabiriwe na benshi sinzi impamvu wihanukira ukabeshya abanyarwanda aka kageni. Dr Simba uvuga yavuze ko NTACYO YASOBANURA KUBYATANGAJWE N"ABAGENZUZI KU BW’IBINYOMA IBITARO AYOBORA BYASHINJWAGA. Ikindi yavuze ko hakwiye gukomwa urusyo nùingasire kuko MITIWELI YA RUSIZI UBU IRI KUBWITABIRE BWA 75% BIHWANYE N’AMAFARANGA MENSHI YABA IFITE MU KIGEGA CYAYO. ARIKO MU BIGARAGARA AYO MAFARANGA AKABA ASHOBORA KUBA ARI BARINGA KUKO MITIWELI ITAVUGA KO NTACYO IFITE KANDI MU MIBARE IGARAGARA ABATURAGE BARATANZE IMISANZU akomeza asaba Mayor ko HASUZUMWA NIBA MURI MITIWELI NTA BURIGANYA BUKORERWAMO.

UKURI yanditse ku itariki ya: 29-12-2014  →  Musubize

Iyi nkuru y’ubujura iteye agahinda ndetse iteye n’umujinya. Ntaho igihugu cyacu cyaba kigana hakomeje kubaho ubujura no kunyereza umutungo wa rubanda rugufi abantu bakicecekera. Amafaranga ya mituwele agomba kubahwakuko aboneka agoranye. Mayor aravuga ngo bamwe bashobora kuvanwa kunshingano zabo. Ubwo segusezerera igisambo ku kazi niwo muti. Igisambo gishyikirizwa ubutabera bukagihana, cyaba kigifite ibyo kibye kikabisubiza, byabantabyobigakurwa mu mutungo we ku ngufu. Ayo banyereza kandi bayubakamo amazu n’ibindi. Igisubizo cya nyakubahwa Akintije Simba Calliope nacyo giteye agahinda!!!!!!! Ngo Mituelle irashinja ibitaro kandi nayoifite amakosa!!!!! Ibi ni uguhunga ikintu. Twumvikane, audit yarabaye, abagaragaweho ubujura barabonetse, ndabona iyi nama yari irimo Polisi, Polisi mutegereje iki ngo mufate abakekwa Ubutabera????? Surfacturations zirarambiranye!

Turambiwe ubujura yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka