Gakenke: Yatunguwe n’umunyamakuru Jado Fils yari amaze igihe yifuza kubona
Petronilla Nyirabakunda w’imyaka 80 utuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke amaranye igihe icyifuzo cyo kuzabona umunyamakuru wa RBA Jean de Dieu Tuyishime uzwi cyane ku izina rya Jado Fils.
Nyirabakunda ngo yumvaga Jado Fils akumva ari umusaza gusa yaje gutungurwa kuri uyu wa 23/12/2014 ubwo yiboneraga Jado Fils imbona nkubone yaje gukorera mu murenge wa Kivuruga agasanga akiri muto.
Ati “nakurebye kare nkurebera kure none ndagumye ndashize ndavuga nti reka njye kongera numve uko ari kugamba, none nsanze uri umwana w’ikibondo ariko akazina kawe gakunda kunanira gusa we na wa wundi mwene nyina mushuti we, Manweri (Emmanuel) nibo tumenyereye kuko uyu aragambaga akagamba nk’agasaza ukagirango ni umusaza”.
Ngo Nyirabakunda akimara kumenya ko hari abanyamakuru bari buze mu murenge wabo yahise asubika gahunda yari afite ubundi yiyemeza kujya aho abanyamakuru bagombaga kuza kugirango ababone kubwamahirwe ahasanga uwo yifuzaga kuzabona.
Nyirabankunda kandi avuga ko akunda abanyamakuru kuko bagira abantu inama gusa ariko ngo bakagira ikibazo cyuko batajya bababona kandi baba bashaka kubamenya.
Si Nyirabakunda wenyine wifuzaga kubona umunyamakuru Jado Fils kuko n’urubyiruko rwari rwashungereye ku bwinshi buri umwe abaza mugenzi we ati “uriya ni we Jado Fils”?
Umunyamakuru Jean de Dieu Tuyishime yumvikanye bwa mbere kuri Radio Salus mu mwaka wa 2005 ubwo yigaga itangazamakuru mu cyahoze ari Kaminuza nkuru yu Rwanda (UNR) akaba yarakoraga ibiganiro birimo urwenya n’ibindi.
Kuri ubu Jean de Dieu Tuyishime akorera RBA mu ishami ryabo riri mu karere ka Muzanze mu ntara y’amajyarugu akaba akora mu makuru hamwe n’ibiganiro nk’icyinamico itambuka kuri Radio Rwanda.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva natwe turabakunda hano kuri base muzadusure turabemera
MURAHO NATWE, KAYONZA BAZADUSURE MUKARANGE,TURABAKUNDA,ABOBANYAMAKURU.