Gatsata : Umukozi wo mu rugo arakekwaho kugabura amafunguro ahumanye

Umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Rugoro, Akagali ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuryango ugizwe n’abantu batandatu yakoreraga, abinyujije mu ifunguro ry’isombe yabagaburiye ryari rihumanye.

Nyuma yuko ibyo bibaye kuri uyu wa mbere tariki 22/12/2014, umwana umwe wo muri uwo muryango ufite imyaka itanu n’igice y’amavuko yahise yitaba Imana, naho abandi basigaye bari mu bitaro bya Kibagabaga aho bari kwitabwaho n’abaganga nk’uko byatangajwe na Mutsinzi Celestin, uyobora Umudugudu wa Rugoro uwo muryango wari utuyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin, yatangaje ko uyu mukozi wakoreraga umuryango wa Twambazineza Etienne yahise atabwa muri yombi, ubu akaba ari gukurikiranwa ngo barebe koko niba ariwe waba wihishe inyuma y’uku kumererwa nabi ndetse n’urupfu rw’umwana wo muri uyu muryango.

CSP Twahirwa aravuga kandi ko kugeza ubu nta kimenyetso gifatika cyemeza ko uyu mukozi ari we waroze abo mu rugo yakoragamo, ariko ko ubu umurambo w’uwo mwana witabye Imana, wamaze kugezwa kwa muganga kugirango upimwe, hamenyekane bya nyabyo icyo uwo mwana yazize.

Ibi bibaye nyuma y’uko undi mukozi wo mu rugo wo mu Murenge wa Nyarutarama aherutse kuvuna igufa ry’akaguru umwana yareraga, ndetse n’undi wo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kivugiza yishe umwana amutemye ijosi, abantu bakaba bakomeje kwibaza icyaba kiri gutera abakozi bo mu rugo guhemukira imiryango bakorera.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

so sad kabisa baradukura ku bakozi neza neza

nana yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka