Rusizi: Urubyiruko rurasabwa kutumvira abashaka kurujyana mu bikorwa bisenya

Urubyiruko rwo mu matorero ya gikirisitu atandukanye yo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri RDC, rurasabwa gukomeza kubaka no guharanira kwimakaza umuco w’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi babisabwe ku wa 20/12/2014, n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu mu Karere ka Rusizi, Révérend Pasteur Sebineza Salomon Felix, ubwo uru rubyiruko rwahuriraga hamwe mu giterane cy’ivugabutumwa mu Karere ka Rusizi ruganirizwa ku kwimakaza umuco w’amahoro.

Mu ijambo rye, Révérend Pasteur Sebineza yasabye uru rubyiruko kwima amatwi abanyapolitiki babi bashobora kururoha mu migambi mibi yo gusenya ibyiza ibihugu byabo bimaze kugeraho, kimwe n’ababakoresha ku nyungu zabo bashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu byabo.

Kubakira hamwe ibikorwa by'amahoro biratanga icyizere cy'ejo hazaza heza h'akarere k'ibiyaga bigari.
Kubakira hamwe ibikorwa by’amahoro biratanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’akarere k’ibiyaga bigari.

Ni muri urwo rwego yabakanguriye kurushaho gufatanyiriza hamwe basigasira ibikorwa by’iterambere ibyo bihugu bimaze kugeraho nabo biteza imbere ubwabo kuko aribo mbaraga z’ibihugu byabo.

Uru rubyiruko rugera kuri 300 harimo 200 bo muri RDC, mu biganiro bahawe ahanini byari bishingiye ku kureba uko barushaho gushimangira amahoro mu bihugu byabo binyuze mu gusengera ibihugu byabo, nk’uko bitangazwa n’uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe, Muhirwa Gasita Félix.

Muhirwa akomeza kuvuga ko akarere k’ibiyaga bigari kagiye karangwa no kubura amahoro arambye bitewe n’imbara kimwe n’ubwicanyi bwa hato bigatuma abaturage b’ibyo bihugu bakomeza gusiragira bitewe n’abanyapolitiki babi bitwaza inyungu zabo bwite bityo abaturage bakabigiriramo ibibazo.

Uru rubyiruko rwasabwe kwirinda abashaka kurukoresha mu bibi cyangwa mu nyungu zabo bwite.
Uru rubyiruko rwasabwe kwirinda abashaka kurukoresha mu bibi cyangwa mu nyungu zabo bwite.

Uru rubyiruko rwasabwe kandi kurenga ibyagiye bikorwa na bagenzi babo birimo na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ahubwo rukabyubakiraho ruteza ibihugu byarwo imbere.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro mu rubyiruko bavuga ko bifuza kubona akarere k’ibihugu by’ibiyaga bigari karangwa n’amahoro arambye aho ngo biteguye kubigiramo uruhare, kuko basobanukiwe n’ibibi by’intambara dore ko ziza zije gusenya no kurimbura abanyagihugu, bityo bakaba bifuza ko abayobozi b’ibihugu byabo babafasha mu gukomeza iyo ntego bihaye cyane nko kujya bahurira hamwe bagasangira ku mateka ibyo bihugu byanyuzemo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imyumvire myiza y’urubyiruko niyo izatuma hari intamcwe iterwa mu iterambere ry’ibihugu dutuye kuko rufashe iya mbere rukanga ikibi ntacyaba, impanuro rwahawe ruyifate amabiko abiri

bineza yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka