Nyanza: Umupasiteri arashinjwa kurigisa impano ya Noheri y’abana

Abana bafashwa na Compassion International mu mushinga wa Rw 728 Rukali barashyira mu majwi Pasiteri Fidèle Ndayisaba ushinzwe uyu mushinga kuba ari gukoresha uburiganya ngo arigise impano yabo ya Noheri y’umwaka wa 2014 bohererejwe n’abaterankunga babafasha bo mu bihugu byo hanze.

Tariki 22/12/2014 nibwo iminsi yari ibaye itatu abana n’ababyeyi babo bajya ku cyicaro cy’uyu mushinga gufata impano ya Noheri bohererejwe ariko uyu mupasiteri Ndayisaba ngo akabashyiraho amananiza atuma batayihabwa nk’uko babimushinja.

Uyu mupasiteri badashira amakenga bavuga ko ashaka kurigisa impano ya Noheri bohererejwe n’abaterankunga babo ngo kuko yishyiriyeho amabwiriza yihimbiye avuga ko bagomba kuyihabwa bakuweho amafaranga y’imisanzu, umuganda n’ibindi byinshi bita ko ari urwitwazo rwo gushaka kuyarigisa.

Abana bateregere impano ya Niheri bagenewe amaso ahera mu kirere.
Abana bateregere impano ya Niheri bagenewe amaso ahera mu kirere.

Abanze gukurwaho ayo mafaranga nk’uko we abyifuza ngo birirwa bamutegereje ariko yamenya ko baje abihishuriwe n’umucungamutungo we akabakwepa bakamubura, banamuhamagara kuri telefoni ye yamenya ko ari umwe muri bo akabakupa ntabemerere ko bavugana.

Nk’uko aba bamushinja kurya impano zabo babivuga, uko Noheri igeze buri mwana agenerwa n’umuterankunga we amafaranga asaga ibihumbi umunani, ariko ngo iyo ageze mu ntoki z’uyu mupasiteri arayakata kugeza ubwo ahabwa amafaranga y’intica ntikize nabwo utabyemera ukayabura nk’uko bagiye babimushinja.

Umwe muri abo bari bamutegereje yagize ati “Iminsi ibaye itatu tuza aha ngaha ariko ntadukemurira ikibazo cyacu ahubwo akumvisha ko udakora umuganda akaguha n’izindi mpamvu zidashinga iyo, utemeranyije nawe aguha undi munsi nabwo wagaruka ntuhamusange. Mbese ni umupasiteri ubeshya kurusha Semuhanuka”.

Ababyeyi b'abo bana bavuga ko bumiwe kubera guhora abaziritse ku katsi.
Ababyeyi b’abo bana bavuga ko bumiwe kubera guhora abaziritse ku katsi.

Ikindi bashinja uyu pasteri ngo ni uko ugize icyo ashaka kuvuga wese ahita amukangisha ko azamuvana ku rutonde rw’abafashwa na Compassion, ngo niyo mpamvu benshi bahisemo kwicecekera nyamara batayobewe amanyanga ye.

Ngo ubufasha bwo muri iyi compassion International bwihishemo uburiganya
Nyiratabaro Euphrasie utifuje ko n’amazina ye agirwa ibanga kubera ko avuga ko amanyanga abera muri uyu mushinga wa Compassion amaze kuyarambirwa yemeye kugira icyo abivugaho adaciye ku ruhande, maze avuga ko uyu mushinga wamuvanye ku rutonde ariko ngo ukomeje kwakira impano ahabwa nk’aho akiwubarizwamo.

Yagize ati “ Njye nari umunyeshuri muri mashuri yisumbuye mbonye ko ibintu bitagenda neza mbagisha inama yo kujya kwiga mu mashuri y’imyuga, ako kanya bahise bankura ku rutonde ariko inkunga yanjye bakomeza kuyakira kuko umuterankunga wanjye turavugana akabwira ko yoherejwe, ariko pasteri uri hano ntaba yifuza ko yamuva mu ntoki kandi atari we igenewe”.

Aho uyu mupasiteri akorera ngo ntihatana no guhora hafunze.
Aho uyu mupasiteri akorera ngo ntihatana no guhora hafunze.

Icyo uyu mupasiteri bashyira mu majwi abivugaho

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri telefoni ye igendanwa, Pasiteri Ndayisaba yasubije ko ibyo bamuvugaho byose ari ukumubeshyera.

Ku birebana n’uko ashaka kwifunga impano y’abana ya Noheri yavuze ko nta ruhare abifitemo, asobanura ko hari undi muntu umukuriye uba i Kigali ngo wasabye ko abanza agakorana inama nabo mbere yo guhabwa izo mpano bohererejwe n’abaterankunga.

Yagize ati “Twahamagaye abana n’ababyeyi babo ngo tubahe impano za Noheri ariko bahageze gahunda yo kuzibashyikiriza irahinduka kubera ko bagomba kubanza gukorana nawe inama”.

Abazwa igihe iyo nama izabera uyu Pasiteri yahise akupa telefoni ye ikiganiro kitarangiye ndetse na nyuma yaho ntiyongera gucamo.

Uyu mushinga wa Compassion international Rw 728 Rukali ufasha abana kubishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’iyo iminsi mikuru ya Nohero na Bonane yegereje bahabwa impamo n’abaterankunga babo baba mu bihugu byo hanze nk’uko bamwe mubo ifasha babitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

YEBABA WE ARADUSEBEJE

MISAGO yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

KO BATAVUZE SE UKUNTU MBERE YAHO YAFATANYE N’UMWANA WO MUMUSHINGA MU MASHATI KANDI BARI MURUSENGERO UWO MWANA AZWI KWIZINA RYA MUVUNYI YEWE SINZI UWAMUROBANURIYE UBUPASITORI IKI YAGENDEYEHO MBESE AKWIRIYE KUGIRWA KUMAVI KUKO NTAGAKIZA AFITE AHUBWO AFITE AMAHANE

MISAGO yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

ibi bintu byaba biteye agahinda kandi binasebeje rwose

twagira yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

uyu mu pasteri ashobora kuba afite amanyanga menshi .inzego zibishinzwe zikurikire amazi atararenga inkobe

francis yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka