Karongi: Siporo ituma bagaruza ingufu batakaza mu kazi

Bamwe mu bakozi biganjemo abakora akazi ko mu biro bibumbiye muri KUC (Karongi Unity Club) bavuga ko kuba bafata umwanya bagakora siporo bituma bashira amavunane aturuka ku kumara umwanya munini bicaye, bikanabafasha kwirinda indwara zimwe na zimwe ziterwa no kuba umubiri utabona imyitozo ngororamubiri.

Aba bakozi bakorera siporo muri KUC ahaheze ibiro by’Intara ya Kibuye ngo bakora siporo yo mu bwoko bwa aerobics cyangwa se imyitozo ngororamubiri bakora bifashishije injyana y’umuziki.

Ubwo bari mu rugendo rw’amaguru ruva mu Mujyi wa Kibuye rukagera muri santere ya Rubengera, ahantu hari urugendo rw’ibirometero cumi n’umunani (18km) kuri uyu wa 21/12/2014, Alain Gategabondo, umukozi w’imwe mu mabanki akorera mu Mujyi wa Kibuye akaba n’Umuyobozi wa KUC, yavuze ko siporo ari ingirakamaro, cyane cyane ku bantu bakora akazi ko mu biro.

Yitangaho urugero, Gategabondo yagize ati “Kera nashobora gukora urugendo rw’amaguru iminota nka cumi n’itanu nkumva ndashize ariko ubu kubera siporo numva noroshye (ndi souple). Urabona ko maze gukora urugendo rw’amasaha atatu n’amaguru ariko nkaba nta kibazo mfite.”

Siporo ngo ituma babasha kugaruza ingufu baba batakaje mu kazi kabo ka buri munsi.
Siporo ngo ituma babasha kugaruza ingufu baba batakaje mu kazi kabo ka buri munsi.

Akomeza avuga ko siporo ari umwe mu miti ibarinda indwara nyinshi zirimo umutima, ibihaha n’izindi.

“Hari ibirwara byinshi biterwa no kutiyitaho kandi n’abantu baba bashaka no guta ibiro, siporo ni wo muti mwiza kandi w’imwimerere”.

KUC ni ihuriro ririmo abakozi bo mu ngero zitandukanye harimo abakorera Leta, abakorera ibigo byigenga, abikorera ndetse na bamwe mu banyeshyuri mu mashuri makuru yo mu Karere ka Karongi.

Iri tsinda ngo rimaze imyaka itatu rikora ndetse rikaba rinafasha mu buryo bwo gusabana haba ku basanzwe mu Mujyi wa Kibuye ndetse n’ababa bawujemo ari bashya.

Rachel Dusabe, umukobwa wo mu Kigero cy’imyaka nka 31, na we ukora muri imwe mu ma banki mu Karere ka Karongi, akaba umukobwa umwe rukumbi wari witabiriye urwo rugendo, avuga ko amaze amezi abiri n’igice atangiye gukorana siporo n’iri tsinda.

Avuga ko akazi ke agakora yicaye atajya asohoka keretse karangiye kandi na bwo ngo yajya gutaha agakoresha imodoka. Ibi ngo byari byaramuteye kumva asa n’aho yamugaye ku buryo nta ntege namba yiyumvagamo.

Agira ati “Nk’ubu mbere ntaratangira gukora siporo na gato nahoraga numva umunaniro udashira, umutwe udakira ndetse n’ubwo naba ndimo kugenda n’ubwo yaba metero imwe nkacika intege”.

Dusabe akomeza avuga ko ayo mezi abiri amaze akora siporo ubu ngo afata n’umwanya akagenda n’amaguru akumva nta kibazo afite ndetse n’umubiri ufite intege.

Agira inama abantu badakora siporo by’umwihariko ab’igitsina gore kumva akamaro ka siporo dore ko na we yemeza ko ari kimwe mu bishobora kubafasha kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “Nta kintu na kimwe cyaruta ubuzima kandi siporo ni ubuzima. Kugira ngo ngire ubuzima bwiza ndigomwa nkafata amasaha ya siporo”.

Umukozi mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-West akaba impuguke mu bya siporo n’umutoza wa KUC, Habimana Jean Nepomscène, avuga ko mu myitozo ngororamubiri atanga yibanda ku bintu bitatu bishobora gufasha umuntu kumera neza.

Agira ati “Mu bijyanye na tekiniki icya mbere nibandaho hari ibihaha by’umuntu iyo bidakora neza umuntu arahumagira, imyitozo mbaha ibarinda guhumagira cyane cyane bagenda cyangwa bari mu kazi kabo ka buri munsi. Icya kabiri ni umutima, iyo ukora iriya myitozo irawagura wakohereza amaraso ukohereza amaraso ahagije umubiri na wo ukagira ingufu zihagije ugakora neza naho icya gatatu n’uko iyo amaraso atembera agera mu bwonko bigafasha umuntu kwirinda stress”.

Habimana akomeza avuga ko mu myitozo ngororamubiri abakoresha akora ku buryo ibice by’umubiri byose bikora kimwe.

Agira ati “Buri gice cyose turagikoresha kandi tukagikoresha kimwe kugira ngo umubiri udahura n’ikibazo cy’ubusumbane mu bice biwugize (malformation).

KUC igizwe n’abanyamuryango babarirwa hagati ya 40 na 50 bahura inshuro ebyiri mu cyumweru, buri wa kabiri na buri wa kane saa kumi n’ebyiri bavuye ku kazi, noneho bagakorera hamwe imyitozo ngororamubiri.

Buri gihe mu myaka itatu KUC imaze ngo bafata umunsi mu mpera z’umwaka bagakora urugendo rurerure n’amaguru kugira ngo bisuzume barebe aho imbaraga zabo zigeze bitewe n’urwego rwa siporo bagezeho.

Mu gihe mu gusoza umwaka ushize bavuye mu Mujyi wa Kibuye berekeza ahitwa i Ruganda hari hafi ibirometero icumi (10 km), mu mpera z’uyu mwaka bakoze urugendo rw’ibirometero cumi n’umunani (18km) ruva mu Mujyi wa Kibuye rukagera i Rubengera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu barasobanutse kabisa. Uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru nawe n’umuhanga kabisa urabona ko isobanutse. Abantu bashishikarizwe ibyiza byo gukora Sport. Nzashaka neza aho bakorera ninza mu kazi kuko nkunda kuhakorara nifatanye n’abo. Ikigaragara n’uko bakuye umujyi wa Kibuye mu bwigunge.
Mukomereze aho.

Juva yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka