Gishubi: Kwegerezwa ikigo nderabuzima byabagabanyirije imvune

Bamwe mu baturage bo mu muRenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara baratangaza ko bishimiye ikigo nderabuzima cyabegerejwe muri uyu murenge, ngo kuko bakuriweho imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza.

Iki kigo nderabuzima cya Gishubi kimaze hafi imyaka 2 cyubatswe ariko ngo abahatuye bamaze kubona impinduka nziza ku buzima bwabo, aho ntawe ukirembera mu rugo kubera gutinya kujya mu mirenge ya kure bagana amavuriro.

Rutebuka Merchior, umwe mu batuye uyu murenge ati «Uzi imvune twakuraga mu kujya kwivuza ku Gisagara n’ahandi? Umuntu yashoboraga kuhava yongereye indwara kubera umunaniro, ku bagore babyara ho byari ibindi».

Ikigo nderabuzima cya Gishubi cyatumye abaturage batakirembera mu rugo kubera gutinya urugendo.
Ikigo nderabuzima cya Gishubi cyatumye abaturage batakirembera mu rugo kubera gutinya urugendo.

Ibi binagarukwaho n’abajyanama b’ubuzima muri uyu murenge bavuga ko bitari byoroshye gushishikariza abaturage kujya kwivuza nta vuriro ribari hafi. Ubu ariko ngo ntibakinababwiriza.

Uwimana Immaculée, umwe mu bajyanama b’ubuzima ati « Ubu ntawe tukibwiriza, dukora ubukangurambaga nk’uko bisanzwe, maze abantu bakibwiriza kwivuza igihe barwaye, si nka mbere aho byatugoraga, abagore babyarira mu rugo, hari n’abashoboraga kuhatakariza ubuzima».

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Gishubi, Etienne Mugambira nawe yemeza ko iki kigo nderabuzima cyagize akamaro ku buzima bw’abaturage, kandi ko ubona n’imyumvire igenda izamuka aho benshi bahitagamo kwivuza magendu batinya gukora ingendo ariko ubu bikaba bitagikorwa.

Ati «Ikigo nderabuzima twubakiwe kirakuza imibereho myiza muri uyu murenge aho abantu barwara bakivuza ntawe urembeye mu nzu cyangwa ngo atinye urugendo».

Kugira ikigo nderabuzima hafi kandi ku baturage ba Gishubi ngo biranafasha ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, nyamara mbere abenshi barangaga gutanga amafaranga batinya kutazayivuzamo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka