Leta y’u Rwanda igiye kurwanya abatsindwa imanza ntibishyure

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iraburira abantu batsindwa imanza ntibishyure ibyo batsindiwe ko bakwiriye kwishyura vuba na bwangu kandi ku neza, bitaba ibyo bakitegura inkundura yo kubishyuza ku ngufu ibyo batsindiwe bizajya byiyongeraho ikiguzi cy’abaje kubishyuza ku ngufu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, agaragaza ko urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwateye imbere, ariko muri iyi minsi hakaba hari ikibazo gikomeye cy’abantu batsindwa mu nkiko nyamara ugasanga batishyura ibyo baba baryojwe.

Abo rero, ngo leta y’u Rwanda igiye kubarwanya inkundura kugira ngo bishyure kuko batari hejuru y’amategeko.

Hashize imyaka 10 habayeho ivugururwa ry’urwego rw’ubutabera mu Rwanda. Muri iyi myaka, uru rwego rwarushijeho gutanga serivise zinogeye abaturage ari na ko zirushaho kubegerezwa.

By’umwihariko, inzego z’abunzi zikaba zaragize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’abaturage bitabaye ngombwa ko bigezwa mu nkiko, bityo ibyakomeje kugana inkiko bikaba byaragabanutse, ari na cyo cyashoboje inkiko zo mu Rwanda kwakira no gukemura vuba imanza zabaga zakiriwe.

Minisitiri Busingye avuga ko abanga kwishyura ibyo batsindiwe bagiye guhagurukirwa.
Minisitiri Busingye avuga ko abanga kwishyura ibyo batsindiwe bagiye guhagurukirwa.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, ngo haracyari ikibazo gikomereye urwego rw’ubutabera, aho abantu batsindwa mu manza nyamara ugasanga izo manza zitarangizwa ngo bishyure ibyo baryojwe. Ahanini, ngo bikaba bituruka ku kuba abatsindwa mu manza binangira ntibishyure ku neza.

Mu ijwi rya Minisitiri w’Ubutabera bw’u Rwanda, Johnston Busingye, leta y’u Rwanda iraburira abaturage bagifite imyumvire nk’iyo, igasaba utsinzwe urubanza ko agomba kwihutira kwishyura ku neza, bitaba ibyo akishyuzwa ku ngufu ibyo yatsindiwe kandi hakiyongeraho ikiguzi cy’akazi kakozwe bajya kumwishyuza ku ngufu.

Ubwo yari mu Karere ka Rwamagana tariki ya 12/12/2014, asoza icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko, Minisitiri Busingye yongeye kuvuga yeruye ko abantu batsindwa mu manza ntibishyure, badakwiriye kwicara ngo baterere agati mu ryinyo, ahubwo ko bakwiriye kwishyura vuba na bwangu cyangwa se bakitegura “urugamba” bagiye kurwanywa kandi ko leta izarutsinda.

Yagize ati “Ndagira ngo mvuge iki kintu mu rwego rw’Igihugu: Umunyarwanda utsindwa urubanza, urubanza rukaba itegeko, nta zindi nzira zisigayeyo zo kuburana, akanga gutanga ibyo yatsindiwe; turaza kumufunguraho ibitero bya simusiga kugeza ubwo azumva ko atari hejuru y’amategeko”.

Yakomeje agira ati “Iki kintu mbabwiye, ntabwo iyi ntambara tuzayitsindwa, tuzayitsinda. Umuntu wese wicaye ku by’abandi atarimo kubitanga; turaza kuza tugusange imuhira iwawe, inka y’abandi wanze gutanga cyangwa ishyamba ry’abandi cyangwa isambu y’abandi; turayitwara dutware n’indishyi yatumye duhaguruka iwacu tukaza iwawe”.

Minisitiri Busingye asaba abantu bagifite imyenda batsindiwe mu nkiko batarishyura ko bakwiriye kumenya ubwenge, uyu mwaka wa 2014 ukarangira bahinduye ibitekerezo kuko intangiriro za 2015 zizatangirana n’uru rugamba rwo kubarwanya.

Agira ati “Ibindi byose umuntu yabyihanganira: imanza twazihanganira abantu bakajya kuburana, amategeko twayihanganira, abantu bakajya kwigisha, ariko icyitwa kwanga gutanga iby’abandi watsindiwe, Munyarwanda Munyarwandakazi cyibagirwe. Uyu mwaka urangirane na byo, dore usigaje iminsi mike.

Akomeza agira ati “Nutsindwa urubanza, ubwawe jya ubyuka mu gitondo, inka y’abandi watsindiwe uyirongore, ugereyo uhamagare Umukuru w’Umudugudu, uvuge ngo ‘Nari nzanye inka ya kanaka’, bagusinyire batware inka y’abandi utahe. Niwanga kubikora tukaza, tuzatwara ebyiri: tuzatwara imwe watsindiwe, tukwake n’ibihumbi 500 [by’amafaranga y’u Rwanda] byo kwishyura umuhesha w’inkiko. Uru rugamba tuzarutsinda mubimenye neza”.

Mu manza nyinshi abantu batsindwamo ariko ntibishyure ibyo batsindiwe, hakunze kugarukamo ikibazo cy’abangije imitungo muri jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994, ariko bamwe mu bagomba kuyitanga bakaba bagejeje magingo aya batarishyura.

Imibare itangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko 80% by’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ari bo bamaze kwishyurwa, bikumvikana ko abagera kuri 20% batararihwa imitungo yabo yangijwe muri jenoside.

Iki kibazo kandi cyanagarutsweho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye ku wa 18 na 19/12/2014, aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye ko gikemuka mu maguru mashya ndetse asaba Minisitiri w’Ubutabera n’izindi nzego muri rusange, gufatanyiriza hamwe kugira ngo iki kibazo kirangire burundu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkuko Perezida yabibabwiye mu mushyikirano ejo bundi nta mpamvu nimwe umuntu watsinzwe afite ubushobozi ntiyishyure iby’ubucamanza bwamutegetse

lucas yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

none se ko iyo watsinzwe uba watsinzwe ubwo haba hagitegerejwe ikihe kintu cyatuma utishyura! aha inzego z;ubutabera zihashinge agati maze abashyuzwa bishyure nta mananiza

fred yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka