USA: Yarashwe n’imbwa ye
Umunyamerika w’imyaka 46 yarashwe n’imbwa ye mu kuboko kw’ibumoso bimuviramo kujya mu bitaro, ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije.
Ubwo uyu munyamerika witwa Richard L. Fipps, utuye ahitwa Wyoming ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika yaraswaga n’imbwa ye kuwa mbere tariki ya 15/12/2014, ngo yari ari gukura ku ikamyo ye iminyururu yifashisha mu gihe amasimbi (neige/snow) agwa.
Kuba ibitangazamakuru byaratangaje uku kuraswa k’uyu mugabo si ukubera ko yakomeretse cyane, ahubwo ni ukuntu yakomeretse arashwe n’imbwa ye.
Nk’uko abyivugira, ngo iyi mbunda yari irambitse ku ntebe y’iyi kamyo irimo amasasu kandi nta n’ubwo yari yibutse gukora ku kuma gatangira amasasu ntasohoke (cran de sécurité). Iyi mbwa rero ngo yasimbukiye kuri iriya mbunda maze urusasu rurasohoka.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko ushinzwe umutekano muri aka gace kabereyemo iyi mpanuka, Sherifu Steve Kozisek, avuga ko mu myaka 42 amaze muri aka kazi, atari yarigeze abona aho imbwa irasa umuntu.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana nifash’abaganga uwomwana azavuk’amahoro turabakunda cyane
nuku dushakira imbwa zizi kurasa maze zikajya zijya kurugamba