Obama yanenze Sony Pictures guhagarika kwerekana Filimi “The Interview”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yanenze Sony Pictures Entertainment, ikigo cyo muri icyo gihugu gitunganya Filimi, kuba cyarahagaritse kwerekana Filimi “The Interview”, ivuga ku iyicwa rya perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 19/12/2014, Perezida Obama yavuze ko Sony Pictures yakoze amakosa; nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Yagize ati “Ntekereza ko bakoze amakosa. Ntabwo dushobora kugira umuryango w’abantu aho umunyagitugu uri ahantu runaka ashobora gutangira gutegeka ibyo gukora n’ibyo kudakora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nifuzaga ko bari kubanza kumvugisha mbere ya byose”.

Yongeraho agira ati “Niba umuntu ashobora gutera ubwoba abantu kubera ko hagiye gusohoka Filimi imuvugaho, ikina ibintu bitabayeho, tekereza noneho icyo ashobora gukora igihe abonye Filimi mbarankuru (documentary) cyangwa inkuru imuvugaho, atishimiye”.

Ikirango cya Filimi the interview.
Ikirango cya Filimi the interview.

Tariki ya 17/12/2014 nibwo Sony Pictures yafashe icyemezo cyo guhagarika kwerekana Filimi “The Interview”, yagombaga kwerekanwa bwa mbere muri Amerika kuri Noheli, tariki ya 25/12/2014.

Iki kigo gitunganya Filimi kikaba cyarahagaritse kwerekana iyo Filimi nyuma yo gutinya ibitero by’iterabwoba bishobora kuba iramutse yerekanwe. Aho cyari cyanavuze ko nta n’iyindi gahunda gifite cyo kuyerekana.

Filimi isekeje “The Interview”, igaragaramo abakinnyi babiri bo muri Amerika: Seth Rogen na James Franco, yerekana uburyo aba bagabo bombi, baba ari abanyamakuru, bajya muri Koreya ya Ruguru kugirana ikiganiro n’umuyobozi w’icyo gihugu, Kim Jong-un.

Ariko batarajya muri icyo gihugu, inzego z’ubutasi z’Amerika zibaha andi mabwiriza yo kwica Kim Jong-un. Abanyakoreya ya ruguru bababajwe cyane n’uburyo iyo Filimi ikinnyemo, bavuga ko ari ugusebya cyangwa se gutesha agaciro ubuyobozi wabo.

Ibyo byatumye mu kwezi kwa 11/2014, ba rushimusi bo kuri murandasi (Hackers), biyise "Guardians of Peace” cyangwa abarinzi b’amahoro, bibasira mudasobwa za Sony Pictures. Ibiro by’iperereza byo muri Amerika (FBI) bikaba bihamya ko abo barushimusi bafite aho bahuriye na Leta ya Koreya ya Ruguru n’ubwo iyo Leta ibihakana.

Abo barushimusi rero bibye amabanga y’abakozi ba Sony Pictures ndetse baniba izindi filimi nazo zari zitarajya ahagaragara zirimo Annie, Mr. Turner, Still Alice na To Write Love on Her Arms.

Abo barushimusi bateye ubwoba Abanyamerika bababwira ko bazahura n’ibibazo nibaramuka bagiye kureba iyo Filimi mu mazu yari kwerekanirwamo.

Bakaba baranavuze ko iyo Filimi iramutse yerekanwe, Amerika yabona ibindi bitero nk’ibyabaye tariki ya 11/09/2001, ubwo ibyihebe bya Al_Qaeda byayobyaga indege ebyiri zikagonga imiturirwa ya Word Trade Center mu mujyi wa New York.

Nyuma yo kunengwa na Perezida Obama kubera guhagarika kwerekana Filimi “The Interview” hagendewe kuri iryo terabwoba, umuyobozi mukuru wa Sony Pictures, Michael Lynton, yavuze ko abantu, itangazamakuru ndetse na Perezida Obama, bumvise nabi ihagarikwa ry’iyo Filimi.

Lynton yavuze ko nta yandi mahitamo bari bafite kuko Sony Pictures atariyo igenga amazu yerekana Filimi muri Amerika. Ngo kuko ayo mazu niyo yabanje gufata icyemezo cyo kuterekana “The Interview.”

Gusa ariko mu itangazo Sony Pictures yashyize ahagaragara tariki ya 19/12/2014, nyuma yo kunengwa na Perezida Obama, ryerekana ko icyo kigo kiri gushaka uburyo iyo Filimi yajya ahagaragara mu bundi buryo, atari ukuyerekanira mu mazu yerekana Filimi.

Nk’uko bigaragara mu gitangazamakuru cnet.com, iryo tangazo rigira riti “Turacyafite icyizere ko buri muntu wese ushaka kubona iyo Filimi, afite amahirwe yo kuyireba.”

Guhagarika kwerekana Filimi “The Interview” ntibyishimiwe n’abanyamerika batandukanye, barimo n’abakinnyi ba Filimi. Aho berekanye akababaro kabo ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter, bavuga ko icyo gikorwa kibuza umuntu kwishyira akizana mu kuvuga, no gutangaza ibyo atekereza.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka