Nyamagabe: Kubona amashanyarazi bizatuma bikura mu bushomeri
Abaturage batuye Umurenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe cyane cyane urubyiruko barishimira ko nibabona amashanyarazi bizabakura mu bukene kuko bazihangira imirimo isaba ingufu z’amashanyarazi bityo bakagera ku iterambere.
Umurenge wa Mugano ni umwe mu mirenge itatu igize Akarere ka Nyamagabe itaragerwamo n’amashanyarazi, bigatuma abaturage nta terambere bageraho ndetse na serivisi zisaba umuriro ugasanga bakora ingendo ndende kugira ngo babashe kuzibona.
Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasuraga Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Mugano, yijeje abaturage ko bagiye kwegerezwa amashanyarazi ndetse n’amazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yagize ati “tuzareba igice cyo muri Mugano nibura cyaba gifite amashanyarazi, tugafatanya kandi n’abafatanyabikorwa, batandukanye, ubwo mwabyishimira. Tuzaza dusure turebe ni hehe ahaherwa”.
Ubu urubyiruko ruravuga ko rwishimiye kuzagezwaho amashanyarazi kuko bizatuma rubasha kwihangira imirimo, nko kujya rufasha abarimu n’abaturage bakoraga ingendo ndende bajya gufotoza ibyangombwa bitandukanye.
Uwitwa Roger Hakizimana yagize ati “nk’umurimo twakora inaha, twabonaga inaha hari ibigo byinshi muri mugano, ariko nta mashini zifotora impapuro ziba inaha twabonaga nk’umuriro w’amashanyarazi uramutse ubonetse nk’inaha, twakwishyira hamwe amafaranga ajya ahandi tukayasigarana inaha”.
Inyigo yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage batuye Umurenge wa Mugano yamaze gukorwa, izashyirwa mu bikorwa mu ngengo y’imari y’umwaka w’2015-2016.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nokwisantere yahitwa murubaya haramuste hageze umuriro twataha iwacu tukahateza imbere tugakora amashyirahamwe nibindi biteza igihugu imbere kuko jyewe nihiwacu nihonubaste mudufache
aho amshanyarazi yageze batera imbere , bitegre kuyakirana ubwuz kuko leta yacu yahize kuzacanira abanyarwanda bose vuba aha