Kubana na Virusi itera sida si iherezo ry’ubuzima- Mukanoheri

Kubana na Virusi itera Sida bamwe babifata nk’urucantege rushobora gutera kwiheba, bigatuma ubana nayo atabasha kubaho igihe kinini.

Nyamara bimaze kugaragara ko ubana nayo akabasha kwiyakira, akanakurikiza neza inama za muganga abaho neza ntaho atandukaniye n’abatarwaye, akabasha kwigirira akamaro akakagirira umuryango we ndetse n’igihugu.

Ibi birahamywa na Mukanoheri Véstine, umwe mu babana na Virusi itera Sida bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Impuhwe z’Imana, riherereye mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu Ntara y’amajyaruguru, aho atangaza ko kwiyakira ukamenya ko ubuzima bwawe buhindutse ugahindukana nabwo, aricyo cyamufashije kuba akiriho akomeye, ubu akaba afitiye akamaro gakomeye umuryango we, bagenzi be ndetse n’igihugu.

Mukanoheri, umubyeyi ufite abana babiri bakuru ubu biga muri Kaminuza mu bihugu by’i Burayi, arashishikariza bagenzi be bahuje ikibazo cyane cyane abatarabasha kwiyakira gutera ikirenge mu cye, kuko ariyo nzira yonyine yabonye bakwiye gucamo kugira ngo babashe kubaho kandi neza.

Aragira ati “Kubana na Virusi itera Sida, ni ubuzima busanzwe nk’ubundi bwose, cyane cyane iyo umuntu abashije kwiyakira agakurikiza n’inama za Muganga. Ubwo nabonaga ibisubizo by’uko nanduye Sida mu mwaka wa 2003, nahise mbyakira niremamo icyizere cyane cyane ko naharaniraga kubaho, mparanira ko abana banjye bari bakiri bato bagomba gukura kandi bakiga amashuri’’.

Mukanoheri avuga ko yakiriye ko yanduye Sida yiremamo icyizere aharanira kubaho.
Mukanoheri avuga ko yakiriye ko yanduye Sida yiremamo icyizere aharanira kubaho.

Mukanoheri avuga ko n’ubwo akibimenya yagize uburwayi akaremba ndetse agashyirwa mu bitaro, bitatinze akoroherwa akava mu bitaro agataha, agahita afatanya na bagenzi be gutangiza ishyirahamwe “Impuhwe z’Imana” ryo gukorera ubuvugizi no gufasha abafite ikibazo nk’icye badafite ubushobozi bwo kwivugira, abifashijwemo n’akanama ka Diyoseze gatorika ya Ruhengeri muri komisiyo y’ubutabera n’ amahoro.

Aragira ati “Tukimara gushinga iri shyirahamwe “Impuhwe z’ Imana”, Umupadiri wari ukuriye aka gashami k’ubutabera n’amahoro witwa Gregoire Hakizimana, yadushakiye inkunga mu bagiraneza b’abahorandi ingana na Miliyoni icumi zo gushyigikira umushinga twari twakoze wo korora inkoko ndetse tunahinga imboga, kugira ngo abanyamuryango b’ishyirahamwe bagera ku munani babashe kugira inyunganizi ndetse no kunoza imirire yabo, iyo nkunga inadufasha kubaka icyicaro cyacu dukoreramo, aho kugeza ubu tudakodesha aho dukorera ibikorwa byacu bya buri munsi”.

Mukanoheri yaje no gukomeza amashuri arangiza kaminuza

Mukanoheri wari umwarimu mu mashuri abanza icyo gihe yamenyaga ko yanduye Sida, ntibyamuciye intege kuko yaje gusaba ba baterankunga b’abahorandi babafashaga mu mushinga wo korora inkoko ngo bamufashe gukomeza amashuri, kuko icyo gihe yari afite amashuri atandatu yisumbuye mu nderabarezi.

Aragira ati “Namaze kubona ko kwigisha abana bo mu mashuri abanza bisaba imbaraga nyinshi ntafite kubera uburwayi nari maze kugira, ngira igitekerezo cyo gusaba ba baterankunga b’abahorandi kumfasha gukomeza amashuri, kugira ngo nzabashe kubona akandi kazi keza nakora kamfasha gukomeza gutera imbere, nkishyurira abana amashuri, ndetse no kubaho neza kugira ngo mbashe guhangana n’uburwayi bwansabaga imyitwarire idasanzwe”.

Aha Mukanoheri yari yabaye umunyeshuri w'indashyikirwa mu bashoje amashuri muri INES-Ruhengeri.
Aha Mukanoheri yari yabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu bashoje amashuri muri INES-Ruhengeri.

Icyo gitekerezo Mukanoheri yagize yakigejeje kuri abo baterankunga bacyakira neza, bamubonera inkunga yo kumwishyurira imyaka ibiri yambere muri kaminuza ya INES Ruhengeri, mu gashami k’ Ubukungu n’iterambere ry’icyaro arabyiga, nyuma y’imyaka ibiri akomeza gutekereza uburyo yazabona inkunga yo kumufasha kurangiza indi ibiri yari isigaye.

Mukanoheri akirangiza iyo myaka ibiri ya Kaminuza, we na bagenzi be baje gukomeza gutunganya uwo mushinga wabo w’ubworozi bw’inkoko, aho waje gusurwa n’icyitwaga CNLS (Inama y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida) igashima ibikorwa byabo, ikabemerera ko nihagira inkunga iboneka bazabazirikana bakayibagezaho kugira ngo ibikorwa byabo bibashe gutera imbere byaguke.

Mu mwaka wa 2009, Mukanoheri atangaza ko ikigega cya Global Fund cyaje guhitamo ishyirahamwe ryabo “Impuhwe z’Imana” nka bamwe mubo CNLS yasanze bafite ibikorwa by’indashyikirwa, ikabaha gushyira mu bikorwa umushinga wa Global Fund witwa Round Seven, aho bakoraga ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda sida, kuboneza urubyaro ndetse no kwihangira imishinga, mu Karere ka Nyamasheke.

Ubwo bukangurambaga bakoraga mu Karere ka Nyamasheke ku bufatanye na Global Fund, baje gukuramo ubushobozi bwaje gufasha Mukanoheri gukomeza amashuri ya Kaminuza, ayarangiza mu mwaka wa 2011 ari mu banyeshuri b’indashyikirwa bo muri INES Ruhengeri, n’amanota 15.4 anabiherwa ibihembo ku rwego rw’ikigo.

Mukanoheri arangije Kaminuza ntiyarekeye aho kuko bwa bukangurambaga bari bagikorera mu Karere ka Nyamasheke mu mushinga witwa Round seven bafashwagamo na Global Fund, waje kugera ku musozo, bakorewe igenzura basanga bakoze neza cyane, Global Fund yemeza gukomeza ubwo bukangurambaga ibucishije mu wundi mushinga yise SSF-HIV, aho bahise bamugira umuhuzabikorwa w’uwo mushinga kuko yari amaze no kurangiza kaminuza afite impamyabumenyi imwemerera uwo mwanya.

Aragira ati “Maze kugirwa umuhuzabikorwa wa SSF-HIV, twakomeje gukorera mu Karere ka Nyamasheke ndetse tuza kwagura ibikorwa bigera no mu Karere ka Musanze dufasha amashyirahamwe agera kuri 48 kwiteza imbere, ariko ibyo byose nakoraga nari ngifite inyota yo gukomeza amashuri kuko numvaga uyu mushinga ugomba kuzarangira, umfashije kubona impamyabumenyi yo ku rwego rwa Master, izamfasha kujya gusaba akazi aho nize kuri INES”.

Mukanoheri, umuyobozi w'ishyirahamwe "Impuhwe z'Imana".
Mukanoheri, umuyobozi w’ishyirahamwe "Impuhwe z’Imana".

Mu mwaka wa 2012 yahise atangira kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Mercule mu gihugu cy’ububirigi, akoresheje iya kure (Distance Learning), yiga agashami k’ubukungu n’iterambere, anabyiga ashyizeho umwete ndetse adatinda kuko yateganyaga ko uyu mushinga wa SSF-HIV wamufashaga kwishyura ayo mashuri wagombaga kuzarangira nawe yararangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Kugeza uyu munsi Mukanoheri, abikesheje kuba yariyakiriye ntiyihebe agakora akazi n’imbaraga ndetse n’intumbero adapfusha ubusa amahirwe yagiye abona afatanyije na bagenzi be, byamufashije kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ubu akaba ategereje ko bamwoherereza impamyabumenyi, kuko ibizami n’ibindi byose bisabwa yabirangije kandi yabitsinze neza.

Umushinga SSF-HIV waje kurangira ariko ntibyamuteye ikibazo kuko yari amaze kubona impamyabumenyi imwemerera kuba yakwigisha muri Kaminuza, asabayo akazi aragahabwa, ubu akaba atangaza ko n’ubwo atarabona amasezerano y’akazi ku rwego rwa burundu, ubu yigisha muri INES Ruhengeri kandi afite icyizere cyo kuzayabona, akaba yishimira ko zimwe mu nzozi ze yari afite ari kugenda azisohoza abikesheje cyane cyane ko yabashije kwiyakira, no kuba yaramenye ko ubuzima bwe buhindutse agahindukana nabwo.

Kwitabira amashyirahamwe y’ababana na virusi itera sida byabafashije kwiyakira no kurwanya akato

Mukanoheri atangaza ko kwitabira amashyirahamwe y’ababana na virusi itera sida byabafashije kwiyakira, kuko mbere wasangaga umuntu ari mu bwigunge bikamutera kwiheba, ntawe umuhumuriza cyangwa ngo amugire inama, ugasanga bimuviriyemo no gupfa ku buryo bwihuse.

Aha yari yitabiriye amahugurwa yo guteza imbere amakoperative hanze y'u Rwanda.
Aha yari yitabiriye amahugurwa yo guteza imbere amakoperative hanze y’u Rwanda.

Aragira ati “Hamwe na hamwe mu miryango wasangaga mbere hagaragaramo guheza ndetse no guha akato ababana na virusi itera sida, ugasanga ababana na virusi barihebye bategereje ko urupfu ruza rukabatwara kuko bumvaga ubuzima busa n’ubwarangiye, ariko kuva abantu batangira kwishyira hamwe bakagirana inama bagashyigikirana mu mishinga imwe imwe, bakabona imiti igabanya ubukana bwa virusi ndetse bakungurana ibitekerezo ku myitwarire umuntu yakurikiza kugirango abane na virusi itera sida abeho neza yigirire akamaro, akagirire umuryango ndetse n’igihugu, ubu akato karagabanutse ku buryo bugaragara”.

Akomeza agira ati “abantu byabarinze kwihugiraho basangira ubuzima n’abandi basanzemo, ku buryo nkanjye ku giti cyanjye kuva nakongera gutora akabaraga nahise nsubira mu mirimo yanjye bisanzwe kandi n’imyumvire yarahindutse ku babana na virusi itera sida ku buryo ubu ari abantu bifitiye akamaro kandi bangafitiye igihugu”.

Mukanoheri atangaza ko ubu ibibazo ahura nabyo mu buzima busanzwe ari ibibazo rusange nk’ibyo abandi bantu bose bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi babamo.

Mukanoheri aragira Inama ababana na Virusi itera Sida ndetse n’abatinya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze

“Mu nama ya mbere isumba izindi ntahwema kugira bagenzi banjye babana na virusi itera sida ni ukwiyakira ntibihebe, bakamenya gukurikiza inama za muganga ibyo bababujije nk’inzoga, itabi, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kudasiba imiti no kuyinywera ku gihe, ndetse no kugerageza kurya indyo yuzuye, kuko iyo witwararitse kuri izo nama ari nazo muganga agarukaho, ntawe ushobora kugutandukanya n’utarwaye”.

Anabakangurira kandi kwitabira amashyirahamwe y’ababana na virusi itera sida kuko kuyitabira bibarinda kwiheba, ahubwo bigatuma bamwe babona uburyo abandi babashije kwiyakira bigatuma nabo bafata umugambi w’uko bagomba kubaho kandi bakabaho neza, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kandi anongeraho ko kwitabira amashyirahamwe bibafasha kubona imiti ku buryo bworoshye kuko no kwa muganga ubu kugira ngo uhabwe imiti bisaba ko uba ubarizwa mu ishyirahamwe runaka.

Mukanoheri kandi anakangurira abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze, aho kugira ngo abantu bajye bicwa cyangwa se bakomeze no gukwirakwiza agakoko gatera sida mu muryango nyarwanda.

Ishyirahamwe Impuhwe z'Imana ryabashije kubona inzu yo gukoreramo.
Ishyirahamwe Impuhwe z’Imana ryabashije kubona inzu yo gukoreramo.

Aragira ati “Ntibikwiye ko muri iki gihe tugezemo haba hakiri abicwa na sida, cyangwa se ugasanga umuntu ararwara ariko akivuza amarozi kubera ubujiji kuko aba ataripimishije bikazamenyekana amazi yararenze inkombe ntacyo abaganga bakimumariye. Ni ngombwa ko abatinya kwipimisha babikora bakamenya uburyo babungabungamo ubuzima bwabo. Iyaba byashobokaga ahubwo ngo abantu bose bipimishe mu gihugu hose bamenye uko bahagaze, mbona byafasha mu igenamigambi ry’ubuzima, bikaba byanafasha mu gukumira burundu icyorezo cya Sida”.

Mukanoheri agira inama cyane ababana na virusi itera sida, abakangurira kwiyakira bakareka kwiheba, bagakurikiza inama za muganga nk’uko baba bazihawe, kandi bakigirira icyizere bibumbira mu mashyirahamwe ndetse n’amakoperative kugeza ubu babanamo n’abandi batabana n’ubwandu bagafatanya kwiteza imbere.

Ahamya ko kurwara sida atari iherezo ry’ubuzima ashingiye ku buzima yabayemo ko nta kabuza iyo witwararitse witeza imbere ugateza imbere umuryango wawe ndetse n’igihugu muri rusange.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nakoze imibonano idakingiye mumezi 2
ashize none numva utunu tunjomba umubiri wose mfite ubwo

kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

courage courage mUKANOHERI NTAMPAMVU YO KWIHEBA IMANA IKIGUTIJE UBUZIMA

rusiza yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Kwandura sida si ikibazo, ikibazo ni uburyo wayanduyemo, aribwo wakagobye gukangurira abandi kuyirwanya.

day-1 yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

komeza utwaze Mukanoheri we, arakoze Rutindukanamurego, wagusuye kugirango udusangize kuri ubu buhamya buduhumuriza bunadukangurira kwipimisha kugirango tumenye uko duhagaze nukuri Kigalitoday muri abagab pe kandi muri abakozi ntimukunda byacitse nkabandi benshi ngenda mbona mukomereze aho. thanx again Rutindukanamurego

nana yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

ariko ibyo ni bisanzwe ndatekerezako abanyarwanda bamaze kubimenya rwose kandi kuba ubana ubwandu bwa SIDA ubuzima bukoza

alexis yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

kwandura sida ubwabyo si ikibazo ahubwo uwaba yarayaduye ntiyiyakire ngo yiyoteho aniwe uba yihemukira , gusa nubwo bimenze gutyo dukomeze kuyirinda kuko nta muti n’urukingo uretse kwifata gusa

rehema yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka