Amavubi U 23 akeneye indi mikino nk’iy’u Burundi- Constantine

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine asanga ikipe ye yitwaye neza ku mukino yanganyijemo n’Abarundi 0-0 ariko akavuga ko ari ngombwa ko bakina imikino myinshi nk’uwo ngo bazamure urwego rw’imikinire.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yaraye inganyirije kuri stade ya Kigali n’Abarundi 0-0, mu mukino amakipe yombi yakoresheje yitegura amajonjora y’imikino olimpike azatangira mu kwa gatatu k’umwaka utaha.

Ni umukino mu gice cya mbere wihariwe n’abasore b’ i Bujumbura, aho abakinnyi nka Amiss Cedric wahoze muri Rayon Sports, bagerageje izamu rya Olivier Kwizera insuhuro nyinshi ariko ntibashobore kunyeganyeza inshundura.

Sibomana Patrick ni umwe mu bitwaye neza ku mukino n'Abarundi
Sibomana Patrick ni umwe mu bitwaye neza ku mukino n’Abarundi

Abasore ba Constantine unatoza Amavubi makuru, bagerageje na bo kwiyerekana mu gice cya kabiri, ariko kurangiriza mu izamu biba ingorabahizi, ari nako umukino waje kurangira ari 0-0. Nyuma y’umukino, umutoza Constantine akaba yatangaje ko asanga imikino nk’iyi ikenewe.

Ikipe yacu ikeneye imikino myinshi kuko bigaragara ko abarundi baturushije kuba baherukaga mu kibuga mu byumweru bibiri,” Constantine nyuma yo kunganya n’Abarundi.

Ndatekereza twitwaye neza mu gice cya kabiri kuko twabonye amahirwe menshi, dutera umutambiko w’izamu, umunyezamu akuramo imipira ibiri yari yabazwe gusa kuba tunanganyije ntabwo ari bibi”.

“Dukeneye indi mikino nk’iyi kugirango abakinnyi bacu bamenyerane bityo tuzagire umusaruro mwiza mu mikino iri imbere, y’amajonjora y’io gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike.”

Umutoza Constantine arifuza imikino myinshi ya gicuti
Umutoza Constantine arifuza imikino myinshi ya gicuti

U Rwanda rufite ibihugu nka Somalia, Uganda na Misiri mu nzira yabahesha kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, aho amakipe atatu muri iri rushanwa rizabera muri Congo, ari yo azabona itike yo kujya mu mikino olimpike izabera i Rio De Janeiro muri Brasil 2016.

Abakinnyi batangiye mu kibuga:

Rwanda: Kwizera Olivier, Rusheshangoga, Kodo, Emery, Mutijima Janvier, Migi, Rashid Kalisa, Sibomana Papy, Ernest Sugira, Iradukunda Bertland.

Burundi: Mbonihankuye Innocent, Issa Hakizimana, Nshimirimana David, Harelimana Rashid, Kiza Fataki, Nzigamasabo Steve, Duhayindavyi Gael, Nininahazwe Fabrice, Nduwarugira Christophe, Abdul Razak Fiston, Amiss Cedric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka