Ruhango: Ahangayikishijwe n’abana be bacitse mu rugo kubera amakimbirane

Umubyeyi Nyirahabimana Esther w’imyaka 45 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyakarekare, Akagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, aravuga ko ahangayikishijwe cyane n’abana be bakomeje guta urugo kubera ingaruka z’amakimbirane aterwa n’umugabo we umuca inyuma.

Avuga ko kubera amakimbirane ahora mu rugo rwabo yatumye abana batangira kubata bakigendera, agasaba inzego zitandukanye kumuba hafi umuryango we ukabaho neza.

Nyirahabimana yashakanye na Gashema Etienne bamaze kubyarana abana barindwi, babiri barashatse abandi babiri ntibakiba mu rugo kubera amakimbirane. Kugeza ubu umugabo we ntakiba mu rugo kuko ngo byageze aho yisangira inshoreke, akaba agaruka mu rugo aje gusahura imitungo gusa.

Avuga ko amakimbirane mu rugo yatumye abana bahacika.
Avuga ko amakimbirane mu rugo yatumye abana bahacika.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we bashakanye bagasezerana ariko hashize igihe aza gutwarwa n’irari ry’abagore, atangira ku muhinduka ubundi yadukira imitungo y’urugo aragurisha ari ko ajyana mu bandi bagore.

Ati “natangiye kujya mbibwirwa n’abandi, naba mvuye gusenga bakambwira ngo wa mugore arahavuye, rimwe nza no kuhamusanga bavuye kwahira ubwatsi bw’inka turarwana icyo gihe baranamfunga, ncibwa amafaranga ibihumbi 28. Umugabo ambera ikigeragezo gutyo. Rimwe narahukanye mara mu rugo amezi atatu, ubwo iryo habara rikajya riza gukamisha amata. Naraje nsanga inkwano bakoye umukobwa wanjye nayo barayigurishije, nta faranga na rimwe wahabona”.

Nyirahabimana avuga ko umuhungu wabo yagize atya akigira i Kigali gushaka akazi, bukeye na mushiki we aragenda avuga ko atakwihanganira amakimbirane ahora mu muryango wabo. Uyu mukobwa amaze kugenda ngo yagarutse atwite.

Uyu mubyeyi avuga ko iki kibazo yakigejeje mu buyobozi bw’akagari, bukagerageza kwihanangiriza umugabo we ariko bikananirana.

Ati “umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kacu, Gahamanyi ntako atamwinginze ngo atange amahoro mu muryango, yewe n’imiryango ye ntako itagize aranga arananirana, ubu ntituzi aho aba, aza aje gushaka ibyo asahura mu rugo gusa”.

Nyamurama Alfred ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mbuye, mu Karere ka Ruhango avuga ko ibibazo nk’ibi iyo babimenye bihutira kuganiriza iyi miryango. Umurenge wa mbuye, ni umwe mu mirenge ikunze kumvikanamo ihohoterwa ryo mu ngo muri aka Karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakimbirane yo mu mago mu Rwanda usigaye ubona ari ikibazo kibangamiye igihugu cyacu rwose... inzego zibanze zagakwiye kugishyiramo imbaraga

mireille yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka