Rulindo: Ntibavuga rumwe ku kwizihiza umunsi wa Noheri

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo basanga umunsi wa Noheri ari umunsi nk’iyindi dore ko hari n’abatawizihiza bakigumira mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi, ahubwo bakizihiza ubunani kuko baba bishimira ko barangije umwaka bahumeka umwuka w’abazima.

Ni mu gihe hirya no hino ku isi usanga abantu benshi bizihiza umunsi mukuru wa Noheri nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, bakawishimira bahana impano zitandukanye.

Bamwe mu baganiriye na Kigali today bayitangarije ko nta cyo biteguye ku munsi mukuru wa noheri ahubwo ko bo bazizihiza umunsi mukuru w’ubunani.

Abantu banyuranye bakunze kwizihiza Noheri bategura ibirugu n'ibindi bitandukanye.
Abantu banyuranye bakunze kwizihiza Noheri bategura ibirugu n’ibindi bitandukanye.

Ntaganda Janvier utuye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki yavuze ko noheri ari umunsi mukuru w’abana naho ubunani ukaba umunsi mukuru w’abakuze. Ku bwe ngo azizihiza ubunani kuko yamaze gukura.

Yagize ati “Jye nta bwo njya nizihiza umunsi mukuru wa Noheri kuko uyu munsi ni uw’abana nibo baba bishimira mugenzi wabo wavutse. Naho jye nzizihiza Ubunani kuko mba nishimira ko Imana yandize nkaba ngejeje ku mpera z’umwaka ndi muzima. Icyo gihe njya mu kabari ngasangira agacupa n’inshuti zanjye tukishimira ko turangije umwaka turi bazima”.

Naho Kanyange Evelyne ati “Kwizihiza umunsi mukuru wa noheri bigomba kuba itegeko kuko umunsi umwami yatuvukiye tugomba kuwizihiza nk’abizera Imana. Kuri Uwo munsi nzateka nsangire n’abana banjye nsure n’inshuti twishime, hari nk’abo mba ntaheruka kubona ubwo nkajya kubasura gusa ku munsi wa Noheri”.

Bamwe bavuga ko Noheri ari umunsi w'abana.
Bamwe bavuga ko Noheri ari umunsi w’abana.

Nyamara n’ubwo aba baturage bose badafata umunsi mukuru wa noheri kimwe, icyo bahuriraho ni uko usanga bemera ko ari umunsi umukiza yavukiyeho bakaba bavuga ko bawemera nk’uko babibwiwe kuva ari abana.

Umunsi mukuru wa Noheri ni umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu Kristu ukaba wizihizwa mu mpera z’umwaka tariki ya 25/12 buri mwaka, naho ubunani bukizihizwa mu ntangiriro z’umwaka tariki ya 1/1 buri mwaka.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka