Croix-Rouge y’u Rwanda yoroje imiryango 210 ingurube

Umuryango utabara imbabare wa Croix-y’u Rwanda ukomeje koroza imiryango itishoboye muri gahunda ufatanyamo na leta mu kuzamura abaturage.

Kuwa 18 na 19/12/2014, Croix-Rouge y’u Rwanda yafashije imiryango ikennye ingurube 210 mu Turere twa Gakenke na Nyabihu.

Nk’uko bitangazwa n’abagenerwabikorwa ba Croix Rouge y’u Rwanda, iki ni igikorwa cyo gushimirwa kuko nta matungo yandi bari boroye. Barishimira ko bagiye kwikenura ndetse bagashobora kwibonera ubwisungane mu kwivuza, hamwe no kongera umusaruro mu buhinzi kuko babonye ifumbire batari basanganywe.

Aborojwe bahawe ingurube za Kijyambere.
Aborojwe bahawe ingurube za Kijyambere.

Akimanizanye Liberée, umwe mubatishoboye bahawe ingurube avuga ko agendeye ku rugero abonana abandi borora ingurube, ngo azafata neza itungo rye kandi afite intego yo kuzagura inka n’isambu abikesha korora iyo ngurube kuko yororoka vuba.

Uwitwa Gashumba Faustin nawe avuga ko nta na rimwe yigeze abona amahirwe yo korozwa akaba ashimira croix-rouge kuri iki gikorwa, kandi ngo yiteguye kuzagera kuri byinshi nk’uko yabikanguriwe n’abayobozi b’uyu muryango.

Aborojwe bavuga ko bazabyara umusaruro amatungo bahawe.
Aborojwe bavuga ko bazabyara umusaruro amatungo bahawe.

Mu Karere ka Gakenke hatanzwe ingurube 70 mu Murenge wa Janja, naho muri Nyabihu hatangwa ingurube 140 mu Mirenge ya Shyira na Jomba.

Mukamusoni Marie Goreth, vice perezida wa komite ya Croix-Rouge y’Akarere ka Nyabihu asobanura ko mu Mirenge ya Jomba na Shyira hagaragayemo abakene benshi batishoboye bityo bakorerwa umushinga wo kuboroza ingurube, itungo ryunguka vuba. Avuga kandi ko iyi gahunda izakomeza kugezwa ku batishoboye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bazihawe bazazifate neza zizababyarire umusaruro maze bitetze imbere ubukene bwabo babusezerere kandi bajye bashimira uwabagabiye

kinini yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka