Huye: Hakizimana arasanga nta mpamvu umunyarwanda yakomeza kuba impunzi

Hakizimana Soter Céléstin, umunyarwanda uba mu gihugu cya Niger aratangaza ko akurikije uko u Rwanda rumaze gutera imbere asanga nta mpamvu yatuma umunyarwanda akomeza kwitwa impunzi.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusura hamwe mu ho yari azi akiri mu Rwanda nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 12 yari yitabiriye, muri gahunda ya “ngwino urebe ugende ubivuge” (come and see, go and tell).

Hakizimana uba mu buhungiro mu gihugu cya Niger avuka mu Karere ka Nyanza. Nyuma yo gutemberezwa muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ndetse no mu rwunge rw’amashuri rwa Butare ruzwi nk’ Indatwa n’inkesha aho yize, avuga ko ahenshi yasanze harahindutse gusa ngo akaba atahibagirwa nk’umuntu wahabaye.

Ati “kubisobanura biragoye kuko nabonye ibintu byinshi byarahindutse. Muri kaminuza aho twigiraga nabonye hari amashuri mashya ntahasize, nabonye n’amacumbi y’abakobwa nayo ntahasize, icyakora hari amashuri nabonye nahasize ariko nayo bagiye bahindura amarangi gusa ntabwo nahibagirwa kuko nahabaye igihe kinini”.

Hakizimana yibutse izi nyubako za kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.
Hakizimana yibutse izi nyubako za kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Hakizimana avuga ko igihugu cyose muri rusange aho yabashije kugera hahindutse cyane cyane mu myubakire, ku buryo ngo umuntu uhaheruka mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ngo atapfa kuhamenya.

Nyuma yo gusura u Rwanda, Hakizimana avuga ko yiboneye neza ko ibyo babona kuri tereviziyo bari mu buhungiro ngo atari amakabyankuru nk’uko ngo bajyaga babikeka, akaba avuga ko abanyarwanda babana muri Niger azagenda ababwira ko ibyo babona mu Rwanda ariko biri.

Ati “Abanyarwanda tubana muri Niger icyo ngiye kubabwira ni uko ibyo twe dusanzwe tubona kuri tereviziyo kuko twe akenshi tureba tereviziyo y’u Rwanda ni ukuri. Kuko hari ibyo twarebaga tukavuga ngo buriya ni bya bindi by’abanyamakuru berekana aheza ahabi bakahareka, ariko jye nahigereye nasanze ari ukuri nta makabyankuru arimo”.

Aha ni muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho Hakizimana yakiniraga Karate akihiga.
Aha ni muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aho Hakizimana yakiniraga Karate akihiga.

Uyu mugabo yemeza ko akurikije uko yiboneye iterambere ryihuta mu Rwanda nta munyarwanda ukwiye gukomeza kwitwa impunzi.

“Wenda hari umuntu uba afite ibibazo wenda hari ibyo yishinja, cyangwa se wenda akaba afite izindi nyungu runaka mu buhungiro, ariko nkurikije ibyo niboneye mu Rwanda nta munyarwanda wagombye gukomeza kwitwa impunzi kuko kuba impunzi ni amaburakindi si ishema,” Hakizimana.

Umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n;impunzi, Nzeyimana Francois Xavier, avuga ko gahunda ya ngwino urebe ifasha abanyarwanda bari mu buhungiro kuza gusura u Rwanda hanyuma bakajya kubwira bagenzi babo uko barusanze, ndetse benshi bakaba bamaze gutahuka kubera iyi gahunda.

Ati “iyo tubonye umunyarwanda nk’uyu wari impunzi aje mu Rwanda tuba dufite icyizere ko namara kureba uko u Rwanda rwateye imbere ari bugende akaba umugabo wo guhamya ibyo yabonye kandi tukizera ko abanyarwanda benshi bataha binyuze muri iyi gahunda”.

Izi nyubako nizo bararagamo akiga mu Rwunge rw'amashuri rwa Butare.
Izi nyubako nizo bararagamo akiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare.

Kuva tariki ya 30/06/2013 nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryakuyeho ubuhunzi rusange ku banyarwanda b’impunzi. Muri gahunda ya “ngwino urebe ugende ubivuge” hamaze gutahuka abanyarwanda b’impunzi barenga ibihumbi 55.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi by’uko nta mpamvu ituma umunyarwanda aba impunzi, bimaze imyaka bivugwa no ku bwa Habyarimana no ku bwa Kayibanda byaravuzwe ko abahunga bahunga amahoro. Ariko burya iyo umuntu ahagurutse akagenda agasiga utwe n’abe iyo akibagira aba afite impamvu. Uwamucira urubanza ni uwaganiriye na we.Kuko muri iki gihe, abahunga abenshi ni imiryango y’abategetsi bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bwite bwa leta no mu gisirikare. Niba Imiryango y’abasirikare barinda igihugu ihunga ivuga ko ifite ikibazo cy’umutekano, ni ukuvuga ko hari ikibazo gishobora kuba mu bahunga cyangwa mu bahungwa. Ni ibyo gusesengura nta bukana abantu bakareba niba nta cyakorwa. Kandi rero u Rwanda rufite impunzi nyinshi zirenze umubare w’izivugwa, kuko muri RDC honyine babaruye ibihumbi bikabakaba 250 utabariyemo ya 1500 ya FDLR. Mu Bugande bahungirayo, muri zambia, malawi, zimbabwe, mozambique n’ahandi. Ikibazo gikwiye kwiganwa ubushishozi nta bwishongozi. Kuko niba hari n’abahunga ubukene na cyo ni ikibazo gikwiye gukurikiranwa na leta ikareba uburyo bwo kugikemura. Iyaba abanyarwanda bagiraga ubutwari bwo kuganira ku mpamvu zitera ubuhunzi kuko ari yo nzira yonyine yo kurangiza iki kibazo.

Nkubito yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ariko se ko habayeho impunzi kuko hagaga imitima y’abayobozi bakabeshyera urwatubyaye ngo ni ruto,(ubundi hari inzovu inanirwa umutonzi wayo)?Ko abayobozi bacu bafite imitima migari ishimishwa no kubumbira bene kanyarwanda iwabo,nkizo mpunzi zivuga ko zigihuga iki?Nibagire batahe bareke gukomeza kwiraza i Nyanza nkuko bivugwa.Barabubwirwa ntibabuzi!

ALIAS RUNIGA yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

nta mpamvu yo gukomeza kwitwa impunzi kuko mu Rwanda ari amahoro, habaye hari ibyo uwitwa impunzi yishinja aho byakumvukana ariko impunzi uri umunyarwanda ubu ni amaburakindi

gala yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka