Mu kwizihiza icyumweru cy’umuryango Barakabaho, hakozwe isuku ku rwibutso rwa Nyanza

Urubyiruko rw’umuryango Barakabaho Foundation rwakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyateguwe n’uyu muryango warenze benshi muri bo bari impfubyi abandi bandagaye nyuma ya Jenoside ubwo uyu muryango washingwaga.

Uyu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 20/12/2014, aho uru rubyiruko, rwaboneyeho akanya ko kuganira ku byiza batangiye kwigezaho nyuma y’iyi myaka barerwa ubu bakaba baratangiye gutera intambwe yo kwigira, nk’uko babitangaje.

Aba bana bose barezwe n'umuryango Barakabaho ari imfubyi bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Aba bana bose barezwe n’umuryango Barakabaho ari imfubyi bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Benshi mu rubyiruko rwaje mu muganda bavugaga ukuntu bakiriwe n’umuryango Barakabaho bakiri bato ubwo hari mu 1994 umuryango ushingwa. Ubu bamwe bavuga ko barangije kaminuza abandi bashatse basigaye barera imfubyi nk’uko nabo barezwe bagakura.

Ngirankugire vestine warezwe na Barakabaho ari imfubyi, yasabye bagenzi be guca bugufi bakakira inkunga bahabwa irimo n’amafaranga y’ishuri, ubundi bakiga neza bakiga neza mu rwego rwo gutegura ejo habo.

Yavuze ko nyuma yo kurerwa n’ubwo yacikishije amashuri yashatse umugabo akaba afite abana batatu babyaranye, nawe arera bamwe mu bo yasize mu muryango Barakabaho mu kuzirikana ineza n’urukundo yagiriwe.

Musenyeri Birindabagabo aganiriza abana umuryango yashinze wareze kugeza bakuze.
Musenyeri Birindabagabo aganiriza abana umuryango yashinze wareze kugeza bakuze.

Musenyeri Birindabagabo yasobanuye ko iki ari icyumweru cyahariwe kuzirikana imyaka 20 babayeho kandi ko bafite itsanganyamatsiko n’inshimangiro yo kubaho kandi ukabaho neza, bakazizihiza isabukuru ku itariki 26 z’uyu mwaka.

Yagarutse kuri benshi barebaga ibibazo byari mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe banze gushaka umuti wo kubikemura ahubwo ugasanga bagamije kubyongera no gupfobya ibyabaye.

Gusa ashimangira ko ahimishijwe n’uko bamwe mubo yareze babayeho neza kandi batibagirwa bagenzi babo, bakaba bakomeje urugamba rwo kwigira.

Benshi muri uru rubyiruko bemeza ko batangiye kwigira kabdi bakaba bari gufasha barumuna babo.
Benshi muri uru rubyiruko bemeza ko batangiye kwigira kabdi bakaba bari gufasha barumuna babo.

Kuri we asanga kuba bamwe bashaka gusebya igihugu cy’uRwanda babicishije mu bitangazamakuru bitazaca intege Abanyarwanda n’abandi bose bafite umutima w’urukundo, kandi ko bagamije kubaho neza mu butunzi nabo bakazagemurira n’ibihugu bindi bidafite ubushobozi.

Barakabaho fandation umaze imyaka 20 ushinzwe na musenyeri wo mu idini ry’Abangilikani ariwe Alexis Birindabagabo. Atangaza ko kuva icyo gihe bareze abana barenga ibihumbi 15, babarihira amashuli banabagenera ibikoresho byibanze birimo no kubatunga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntawabura gushima iyi foundation barakabaho kuko usanga yarafashije benshi batari bahagaze neza mu buzima , ari imfubyi mbese ubuzimabwari bumaze busharirana, yarabashije nk’umubyeyi nabo nubakure bajye ejuru nibiba ngombwa bazanayiture

nakure yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka