RPF yahagurukiye “abataye umuco”, iniyemeza kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage

Inama ya Biro politike y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 20/12/2014, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiye ingamba zikomeye bamwe mu banyamuryango babonwa nk’abataye umuco, yiyemeza gushyira ingufu mu kuzamura ubukungu, umutekano, ubuzima bwiza n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange.

Iyi nama isanzwe iba mu mpera z’umwaka, kuri uyu wa gatandatu hari ibyo yaganiriyeho mu ruhame, ibindi bishyirwa mu muhezo w’itangazamakuru; ariko Perezida wa Repubulika, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, ni nk’aho yanyuze mu byaje kuganirwaho byose mu ijambo riyitangiza.

Perezida Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango FPR-Inkotanyi yatangaje ko uyu muryango wiyemeje kurwanya abataye umuco ariko ukanongera imbaraga mu guteza imbere Abanyarwanda.
Perezida Kagame ari nawe muyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi yatangaje ko uyu muryango wiyemeje kurwanya abataye umuco ariko ukanongera imbaraga mu guteza imbere Abanyarwanda.

Hari abayobozi RPF ngo ibona ko bataye umuco ntibubahirize inshingano zabo, “bakaba muri RPF ari nko gusembera” (bayibamo batayirimo), aho bagera aho bagahunga igihugu, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje

Yagize ati “Twagiye tugira abanyamuryango barimo n’abakomeye batiyubaha, badakunda abo bayobora n’ibyo bakora akaba ari inyungu zabo bwite; mwambwira mute ukuntu umuntu ahunga igihugu ataye inshingano, ngo ni uko hari uwo bakorana batumvikana! Ubwo ni ubwenge buke; turi hano ku bw’inyungu rusange, ubuzima bwa RPF ntibwahagarara”.

Madamu Jeanette Kagame nawe yari mu banyamuryango bitabiriye biro ya politikie ya FPR-Inkotanyi.
Madamu Jeanette Kagame nawe yari mu banyamuryango bitabiriye biro ya politikie ya FPR-Inkotanyi.

Ubukungu ngo bugomba kwikuba kabiri

Perezida wa Repubulika yabwiye abarenga ibihumbi bitatu bagize Biro politiki y’Umuryango guhera ku rwego rw’umurenge kuzamuka, bakaba ari bo bayobozi b’igihugu muri rusange; ko n’ubwo u Rwanda rukomeje guhabwa amanota meza mu ruhando mpuzamahanga; aho ruva ngo ni kure cyane ku buryo buri wese akeneye gukora kugira ngo ubukungu burusheho kuzamuka.

Ati “Niba (ni urugero) ubukungu bwarazamutse ku kigero cya 6% mu mwaka ushize mu gihe ahandi batagejeje no kuri 1%, birashimishije ariko ntitwakwirengiza ko bo bafite aho bageze kera; twe turava kure n’ubwo tuzamuka byihuse; wakwibaza impamvu abo batazamuka kuri 1% ari bo bagaburira abazamuka ku kigero cya 8%.

Akanyamunezaneza kari kose ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi.
Akanyamunezaneza kari kose ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi.

Yakomeje agira ati “Haribazwa icyakorwa kugira ngo igipimo cya 6% cyikube kabiri; byose birava mu bikorwa byacu twebwe abayobozi, ntabwo biva mu gushyiraho imibare.”

Imibereho myiza: Perezida wa Repubulika ku kibazo cy’amavunja, bwaki, ubujura mu ngo, impanuka, ruswa n’ihohoterwa

Perezida w’umuryango RPF-Inkotanyi iyoboye igihugu, avuga ko yatangajwe cyane no gusanga abantu barwaye amavunja, abana bambara imyenda isa nabi, hari n’abaturage bafite umwanda ukabije. Ntiyishimiye kandi ko abayobozi bigira ntibindeba ku kibazo cy’impanuka, ihohoterwa n’icuruzwa ry’abana, abarwaye bwaki ndetse n’abantu barara bahagaze kubera ubujura bubera mu ngo.

Umurango FPR-Inkotanyi ufite intego yo gukuba kabiri ibyakozwe mu iterambere ry'abaturage, umutekano n'ubukungu.
Umurango FPR-Inkotanyi ufite intego yo gukuba kabiri ibyakozwe mu iterambere ry’abaturage, umutekano n’ubukungu.

Ati “Bayobozi b’uturere, murasobanura icyo muhugiyemo kiruta ibyo bibazo; biragaragara ko tutabana n’abo tuyobora; hari byinshi bishobora gukorwa, ariko byose bihera ku muco, ubushake no kwiyoroshya, kuko uwiremereje cyane iyo aguye arameneka.”

Abanyamuryango bakuru ba RPF bunguranye ibitekerezo nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, aho yarondoye ibigomba gukorwa ku iterambere ry’icyaro; birimo kuzamura ubukungu hashingiwe ku kongera ibikorwaremezo, umusaruro w’ibiribwa, gushaka imirimo ndetse n’ikoreshwa neza ry’umutungo kamere w’igihugu.

Za Ministeri z’Ubuhinzi n’ubworozi, Ubuzima, Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’ishinzwe Uburinganire n’iterambere ry’umuryango; ziyemeje gukurikirana ikibazo cy’imirire mibi, umwanda, umusaruro muke w’ubuhinzi ndetse no guta amashuri kw’abana; aho buri rugo rwo mu Rwanda ngo rugiye kugenzurwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ntabwo bikiwye ko hari uwananirwa gukomeza gukora neza kandi ubu dufite umusingi noneho, ntbikwiye, uyu ni umwanya wo gukebura abatannye maze bakomeze badufashe kubaka igihugu

karamba yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Kugera kuri uyu munota umuryango RPF nawuha amanota 100%,impanvu ni uko gahunda zose biyemeje bazigezeho hafi ya zose,ibindi bikeya bitagezweho mbishyira ku ruhande rw’imbaraga nkeya za muntu zigira aho zigarukira kuko ntituri imana,akaba ariyo mpanvu nshimira Chairman by’umwihariko uyoboye umuryango ndetse akanuwutoza byinshi bituma turi aho turi uno munsi

Monica yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Kugera kuri uyu munota umuryango RPF nawuha amanota 100%,impanvu ni uko gahunda zose biyemeje bazigezeho hafi ya zose,ibindi bikeya bitagezweho mbishyira ku ruhande rw’imbaraga nkeya za muntu zigira aho zigarukira kuko ntituri imana,akaba ariyo mpanvu nshimira Chairman by’umwihariko uyoboye umuryango ndetse akanuwutoza byinshi bituma turi aho turi uno munsi

Monica yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Njye birambabaza iyo Mzee avuga bamwumva ntibashyire mu bikorwa ibyo abasaba! Uretse ko nawe ajya aca inkoni izamba no ku banyamanyanga ngo ikipe itsinda. Yaba itsinda mu karere runaka ukumva abarwayi ba bwaki, abarwaye amavunja, abo barega ko bakorana n’umwanzi? Sinzi niba hari reports z’uturere cyangwa ibigo nderabuzima bigaragaramo imibereho mibi bamwe babayemo. zose usanga ari za ntamakemwa. Tuvuga neza ariko gukora biracyari ihurizo kuri bamwe

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

presidant wacu nakomereze aho kandi akomeze yibutse abiremereza udashaka kwiyoroshya amenyeko ashobora kumeneka

nshi hamzat yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Ibibazo by’isuku nkeya,amavunja,ubujura buciye icyuho;ibi bibazo ko bidasaba ubushobozi buhambaye ngo bikemuke abayobozi b’inzego z’ibanze zabuze iki ngo zibikemure burundu?? Ahagaragara ibi bibazo abayobozi bakwiye kubirangiza uyu mwaka utararangira cyangwa bakabisa abandi bafite ubushake bwo gukorera abaturage

gahima yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Hari byinshi abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye gukemura vuba na bwangu kuko bidasaba ubushobozi buhambaye,nta kuntu waba uyobora ahantu harangwa umwanda n’abarwayi b’amavunja ngo uvuge ko wageze ku nshingano wahawe.

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

abantu bata igihugu bagiranye n’umuryango turabamaganye rwose nta jambo bagakwiye mu muryango mugari w’abanyarwanda FPR , nanjye rwose nunge mu rya muzehe nta rutuguru rukura ngo rusumbe ijosi , FPR iri hejuru ya buri wese abanyamuryango bakagenderaku mahame y’umuryango baba barasinyanye igihango, Vive FPR VIve Chairman wa FPR Muzehe Paul Kagame

karemera yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

Abanyamuryango ba RPF bakwiye kuragwa n’umuco n’indangagaciro nyarwanda by’umwihariko,uwunva bimugoye age ajya kuruhande areke kuvangira abandi kuko aba nka wa mukobwa umwe utukisha bose.

ruhogo yanditse ku itariki ya: 21-12-2014  →  Musubize

umunyamuryango wataye amahame y’umuryango akaba ashaka gukomeza kwigira ntibindeba uwo arabe yumba maze yikubite agashyi tukomeze gukora nk’ikipe imwe, duteze igihugu cyacu imbere

benteke yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka