Nemba: Akurikiranweho gufata kungufu umucecuru w’imyaka 65

Pierre Tuyizere w’imyaka 30 wo mu kagari ka Buranga mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke kuri ubu ari mu maboko ya Police akurikiranweho gufata ku ngufu umucecuru w’imyaka 65 witwa Reniya Nyanzira nawe wo mu kagari ka Buranga muri uyu murenge wa Nemba.

Aya makuru yemezwa na Phocus Uwimana ,umuyobozi w’umurenge wa Nemba uvuga ko uyu musore ashobora kuba yafashe uyu mucecuru ahagana sa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki19/12/2014, ubwo yabyukaga aho yari yasizwe n’uyu musore kuko ngo yamusize ameze nkuwapfuye.

Uwimana yavuze ko nyuma yo gutabazwa bahise berekeza Tuyizere kuri station ya police ya Gakenke, kuko yafashwe nk’ukekwa mu gihe Nyanzira nawe bamujyanye ku bitaro bya Nemba bikagaragara ko yafashwe.

Ati “Ubwo rero umucecuru aho yaziye gukanguka yatabaje kandi uwo musore baraziranye urumva umuntu ntabwo yaramuyobewe, ubu rero twamujyanye kuri police kuko twamufashe nkucekwa police niyo iragaragaza niba koko ariwe wamufashe, ariko umucecuri we yafashwe.”

Nubwo Tuyizere akurikiranweho gufata kungufu ngo nibikunze kubaho mu murenge wa Nemba kuko nkuyu mwaka wose wa 2014 turimo gusoza icyaha cyo gufata kungufu ntikigeze kigaragara muruyu murenge.

Gusa ariko ngo ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bw’umurenge wa Nemba buhuye n’abaturage bakaganira banerekwa uburyo bakwiye kwitwara mubyishyimo byabo byo gusoza umwaka.
Igitabo gihana cy’amategeko yu Rwanda giteganyiriza umuntu wese wakoze icyaha cyo gufata kungufu igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka