Nyabihu:Akajagari k’imodoka zitabona Parking kagiye gukemuka

Gare y’akarere ka Nyabihu irimo kubakwa mu murenge wa Mukamira ije gusubiza ikibazo cya parking yari yarabaye ntoya kubera ko aka karere kagendwa n’imodoka nyinshi, ikibazo cyo kubura aho abagenzi n’abacuruzi baruhukira ndetse no kubura aho umuntu ategera imodoka hazwi.

Agace ka Nyabihu karimo kubakwamo iyi gare kari muri Centre ya Mukamira, ahahurira imihanda Kigali-Rubavu, Rubavu-Kigali ndetse n’umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira. Hakunze guhurira abantu benshi n’urujya n’uruza rw’amamodoka.

Iyi gare yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Gashyantare 2012, yubatse ku buso bugera kuri hegitali 44. Imirimo yo kuyubaka izatwara amafaranga arenga ho gato miliyoni 82 iteganijwe kurangira tariki 23/05/2012; nk’uko bitangazwa na Dorisi Melchiade ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyabihu.

Bitegenyijwe ko imirimo yo kubaka gare ya Nyabihu izarangira muri Gicurasi 2012
Bitegenyijwe ko imirimo yo kubaka gare ya Nyabihu izarangira muri Gicurasi 2012

Iyi gare ije ari igisubizo ku bagenzi, ku bashoferi, ndetse no ku bandi bakoraga ingendo bava cyangwa bajya mu karere ka Nyabihu.

Uwitwa Masengesho Jean Paul avuga ko wasangaga amamodoka aparitse ku nkengero za kaburimbo,andi ashakisha abagenzi hafi aho, abashaka imodoka banyuranyuranamo mbese nta hantu hafatika hazwi wayishakira ukabona ari akajagari bishobora no kuba byateza impanuka. Yagize ati “Ubwo gare yatangiye kubakwa nimara kuboneka ibibazo nk’ibyo ntibizabaho ukundi”.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere tutagiraga Gare amamodoka aparikamo nyamara kandi hahurira amamodoka y’urujya n’uruza aturuka mu Karere ka Rubavu, Musanze, Kigali, Muhanga, Ngororero n’ahandi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka