Nyamasheke: Bashinjwa kurya amafaranga ya mwene wabo bamubeshya kumujyana muri Dasso

Niyonsenga Jean Damascene na Uwimana Fransoise batuyemudugudu wa Taba akagari ka Shangi, umurenge wa shangi mu karere ka Nyamasheke, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, bashinjwa guteka umutwe kuri mukuru wabo bakamurya amafaranga bamubwira ko bazamujyana mu bacunga umutekano bazwi nka Dasso.

Ibi babikoze bakoresheje Mobile money, ubwo bamubwiraga ko ari abakozi b’akarere ka Nyamasheke. Ngo bamubwiraga ko niba abishaka yakohereza amafaranga bakareba uko bamworohereza akinjira mu bacunga umutekano.

Niyonsenga Damascene avuga ko mukuru we yahoraga amubwira ko yifuza kujya muri Dasso, ndetse ko icyo byamusaba cyose yagitanga ko n’iyo byamusaba gutanga umurima we cyangwa ishyamba rye yabikora.

Ibi byatumye murumuna we na mubyara we Uwimana Francoise bacura umugambi wo kumwaka amafaranga bakoreshe amayeri, nk’uko Niyonsenga wacuze uwo mugambi ubwe abyitangariza.

Agira ati “Ubwo mubyara wanjye yampaye simukadi (sim card), tukajya tumwoherereza ubutumwa bugufi tumubwira ngo niyohereze amafaranga, tukamubira ko turi Adolphe ukera ku karere”.

Ibi ntibyatinze kuko mukuru we yahise yohereza amafaranga, ubwa mbere yohereza ibihumbi 20, ubwa kabiri yohereza ibihumbi 35.

Uwo mukuru wabo uba usanzwe uba i Kigali yatangiye kujya yigamba mu tubari ko yenda kujya muri Dasso akanerekana ubwo butuma, ariko abantu baza kumubwira ko ari abatekamutwe.

Niyonsenga ati “Abantu bamaze kumwereka ko ayo mafaranga atayohereza ku karere ahubwo ko ari twe ayoherereza yahise ajya kuturega, dushiduka badutaye muri yombi”.

Uwamahoro we ahakana ko yaba yarakoranaga na mubyara we Niyonsenga, akavuga ko yamutije simukadi agategereza ko ayimugarurira agaheba.

Agira ati “Namutije simukadi ambwira ko ashaka kuyivugiraho, agarutse ambwira ko yayitaye, ahubwo ampa amafaranga 1500 yo kugura indi, namenye nyuma ko ariyo yakoresheje yiba mukuru we akaba na mubyara wanjye”.

Uwamahoro yatawe muri yombi ubwo yari agiye kwamuganga, mu gihe Niyodusenga yatawe muri yombi nyuma yo guhururizwa n’abaturage kuko yari arimo kwihishahisha.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka