Rukara ashobora kurangiza 2014 ari uwa mbere muri Afurika

Umukinnyi usiganwa ku magare mu Rwanda Ndayisenga Valens ari mu bakinnyi batanu banyuma bazatoranywamo umukinnyi w’umunya Afurika witwaye neza mu magare muri 2014.

Iki ni igihembo gitegurwa n’abasanzwe bategura irushanwa rya mbere mu mukino w’amagare kuri uyu mugabane rya Tropical Amissa Bongo, ahari habanje gushyirwa hanze urutonde rw’abakinnyi 15 bagombaga gukurwamo uzagirwa umwami wa Afurika muri 2014 hakurikijwe uko yawigaragajemo.

Ndayisenga Valens yanashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
Ndayisenga Valens yanashimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Aba bakinnyi baraye bagejejejwe kuri batanu, bagaragaramo umukinnyi w’umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara uherutse kwegukana Tour du Rwanda aho azaba ahanganye n’abandi nka Debesay Mekseb wambere ku mugabane wa Afurika habazwe amanota.

Igikombe cy’umukinnyi w’umwaka mu magre muri Afurika gitegurwa n’abategura La Tropical Amissa Bongo izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 10 kuva tariki 16-22/2/2015, aho ukuriye akanama gatoranya uyu mukinnyi ari Bernard Hinault wegukanye Tour de France inshuro eshanu.

Debesay Mekseb ni umwe mu bahanganye na Rukara kuri iki gihembo
Debesay Mekseb ni umwe mu bahanganye na Rukara kuri iki gihembo

Igihembo nk’icyi cyari cyatwawe n’umunya afurika y’epfo Louis Meintjes muri 2013 mu gihe 2012 cyari cyegukanywe n’umunya Eritrea Natnael Berhane aho aba bombi bari mu bahatanira n’icya 2014.

Uzatsinda akaba azamenyekana mu cyumweru gitaha.

Abakinnyi batanu bazahatanira igihembo cy’umukinnyi w’amagre w’umwaka wa 2014 muri Afurika

  • Natnael Berhane (ERI)
  • Mekseb Debesay (ERI)
  • Mouhssinne Lahsaini (MAR)
  • Louis Meintjes (RSA)
  • Valens Ndayisenga (RWA)
Rukara ni we watwaye Tour du Rwanda 2014
Rukara ni we watwaye Tour du Rwanda 2014

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mubaza gute

byamungu olivier yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

nibyamungu mubugepsera nshaka kumenya batsindira ibihembo ryari kand iyusuye kt radio ko tubura subiza gusa turabakurikiye kand turabakunda

byamungu olivier yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka