Rutsiro: Bishimiye imyanzuro yafatiwe mu Mushyikirano

Abaturage mu karere ka Rutsiro bakurikiranye inama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe kuri uyu wa 19/12/2014 bishimiye imyanzuro yayivuyemo basaba ko umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yazakurikirana ishyirwa mu bikorwa byayo.

Ibi babitangaje ubwo umukuru w’igihugu yasozaga ku mugaragaro inama y’igihugu y’umushyikirano ndetse na nyuma yo kumva imyanzuro 20 yafatiwe muri iyi nama.

Pasteur Hitimana Dominique utuye mu murenge wa Gihango yagize ati “Twishimiye iyi myanzuro imaze gufatwa ariko turasaba ko yakwihutishwa gushyirwa mu bikorwa kuko na none idahise ishyirwa mu bikorwa ntacyo yafasha abaturage”.

Hitimana kandi yanongeyeho ko abona umwanzuro wo kugaburira abana biga mu mashuri y’imyaka 9 ndetse na 12 y’uburezi bw’ibanze ariko batishoboye wakwihutishwa ngo kuko abona bizazamura ireme ry’uburezi kuko abo bana baziga batuje.

Abanyarutsiro bakurikiranye inama y'umushyikirano ari benshi.
Abanyarutsiro bakurikiranye inama y’umushyikirano ari benshi.

Mukaniyonsaba Beatrice nawe utuye mu murenge wa Gihango we aygize ati “Muri rusange imyanzuro nk’umuturage nayishimiye kuko yafashwe hakurikijwe ibyifuzo byacu ikaba ariyo mpamvu bibaye byiza yashyirwa mu bikorwa vuba kugirango ibyifuzo by’abanyarwanda bisubizwe”.

Uretse Petit Sitade mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gakenke ndetse no mu ngoro y’inteko ishingamategeko ari naho umukuru w’igihugu yayoboreye inama y’umushyikirano, akarere ka Rutsiro nako katoranijwe nk’ahantu abaturage bakurikirana iyi nama iri kuba ndetse bakanatanga ibitekerezo.

Dore imyanzuro yavuye mu nama y’umushyikirano ya 12

1. Gushyira mu bikorwa imyanzuro 3 yo mana y’igihugu y’umushyikirano wa 11 kuburyo izaba yamaze kurangira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015.

2. Gukomeza gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose kugira uruhare mu kurinda no gusigasira ibyo tumaze kugeraho, no kongera imbara muri gahunda zo kubumbatira ubumwe bwacu, n’umutekano nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.

3. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose, gukora umurimo unoze, ukoranywe ubuhanga, kandi bakabyaza umusaruro amasaha y’akazi.
4. Kunoza imitangire ya Serivisi, haba mu nzego za Leta n’iz’abikorere, abahabwa serivisi mbi bakagira uruhare mu kubigaragaza.

5. Gukangurira abanyarwnada bataritabira kubitsa mu mabanki n’ibigo by’imari kubikora.

6. Gushyira imbaraga muri gahunda y’imigi 6 yunganira Kigali, hitabwa cyane cyane kuyihuza na gahunda y’iterambere mu by’inganda, ibikorwa Remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere.

7. Kunoza imihigo y’uturere, igashingira ku mahirwe uturere dufite, kandi ikibanda ku bikorwa byihutisha impinduka z’iterambere no ku buzima bw’umuturage no mu guhanga imirimo.

8. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kurushaho kuganira n’abaturage, kunoza imikorere y’inzego z’ibanze no kongerera imbaraga komite z’abunzi ku girango ibibazo by’abaturage bikemuke bitarinze kurindira igihe Perezida wa Repubulika azabasurira.

9. Gushyiraho ubufatanye hagati ya Leta n’ababyeyi, kugiranga hanozwe igikorwa cyo kugaburira abana biga ku manwa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 by’umwihariko abana baturuka mu miryango ikennye yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

N'inzego z'umutekano zifatanyije n'Abanyarutsiro gukurikirana inama y'umushyikirano.
N’inzego z’umutekano zifatanyije n’Abanyarutsiro gukurikirana inama y’umushyikirano.

10. Kunoza ireme ry’uburezi, hubakwa za Lobotatwari mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aho zitari, cyane cyane mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

11. Gushyira mu mihigo y’inzego z’ibanze ikurikiranwa ry’ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’umuryango.

12. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda bose kwamagana no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abahohotera abana no kwiga uburyo bunoze kandi bworoshye bwo kwegeranya ibimenyetso ku byaha by’ihohoterwa.

13. Gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, isenyuka ry’ingo no gusesengura impamvu zibitera kugirango bibonerwe umuti.

14. Abanyarwanda bose barasabwa guharanira kugira ubuzima buzira umuze, burangwa n’indyo yuzuye no kugira isuku.

15. Gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ry’abana, havugururwa amategeko arebana nabyo, kugirango hashyirweho ibihano biremereye ku babikora, guca ubuzererezi no gushyingira abana bakiri bato.

16. Kurushaho kunoza ingamba zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

17. Gushyira imbaraga mu kurangiza vuba imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku mitungo yangijwe muri Jenoside zitararangizwa.

18. Gufatira ingamba zikwiye ikibazo cy’abashaka gutesha agaciro umurimo wakozwe n’Inkiko Gacaca bashaka gusubirishamo nkana imanza zaciwe n’izo nkiko.

19. Gushishikariza abanyarwanda bose kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ihahamuka.

20. Gushyira imbaraga mu kunoza uburyo bwo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo burambye.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi myanzuro kimwe n’iyindi tuzafashe abayobozi bacukuyishyira mu bikorwa dore ko ari natwe igirira akamaro maze nigerwaho bizashimisha cyane kandi binaduteze imbere

hindi yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka