Rubavu: Abaturiye umupaka ngo bacyeneshejwe n’ingabo za Kongo

Abaturage bafite amatungo mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bavuga ko bacyeneshejwe no guturira ikibaya kibagabanya na Kongo kirimo abasirikare bababira amatungo, mu gihe iki kibaya cyagombye kubafasha guteza imbere ubworozi.

Nyuma y’intambara ya Kanyesheja ya 2 yahuje ingabo z’u Rwanda n’abasirikare ba Kongo (FARDC) taliki 11/06/2014, ibikorwa byo gushimuta inka ntibyigeze bihagarara kuko ingabo za Kongo zashimuse inka 120 mu murenge wa Busasamana, hatangwa amafaranga 814 000Frw kugira ngo zimwe zigaruzwe kuko hari inka 16 zariwe.

Mu tugari dutatu tw’umurenge wa Busasamana twegereye ikibaya cya Kongo, akagari kamwe niko kavuga ko katatwariwe amatungo, naho akagari ka Kageshi na Rusura, abaturage bavuga ko bamaze gucyeneshwa n’ingabo za Kongo zibatwarira amatungo ziyasanze mu kibaya cy’u Rwanda, bakazigaruza batanze amafaranga mu gihe amenshi ingabo za Kongo ziyarya.

Mu kagari ka Kageshi ingabo za Kongo zatwaye amatungo magufi 27 yajyanywe mu Ugushingo 2014, agaruka ingabo z’u Rwanda zibakoreye ubuvugizi ariko ngo kugira ngo agaruke abaturage batanze amafaranga agera ku bihumbi 108 kuko buri tungo ryishyuraga amafaranga 4000.

Abaturage begereye ikiyaba gihuza u Rwanda na Kongo bavuga ko bacyeneshejwe n'ingabo za Kongo.
Abaturage begereye ikiyaba gihuza u Rwanda na Kongo bavuga ko bacyeneshejwe n’ingabo za Kongo.

Mu kagari ka Rusura, ingabo za Kongo zatwaye inka umunani hagaruka inka ebyiri nyuma yuko abaturage batanze amafaranga ibihumbi 110, hatwawe ihene 30 hagarurwa ihene 10 nabwo abaturage batanze ibihumbi 50.

Ingabo za Kongo kandi zatwaye intama esheshatu hagaruka ebyiri abaturage batanze ibihumbi 10, ingabo za Kongo zanatwaye n’umwana w’imyaka 10 akagarurwa mu Rwanda hatanzwe amafaranga 4000.

Mu kagari ka Gacurabwenge zatwaye ihene 61 baryamo 17 bahabwa amafaranga 87 000Frw kugira ngo izindi zigarurwe.

Umurenge wa Busasamana, ubusanzwe uberewe n’ubuhinzi, naho mu kibaya u Rwanda ruhuriyeho na Kongo kikaberwa no kororerwamo, gusa ingabo za Kongo zikambitse muri iki zubikira abashumba bagahita bahindira inka ku butaka bwa Kongo bakazirya izindi bagasaba amafaranga kugira bazibasubize.

Avugana na Kigali Today, umuyobozi w’akagari ka Rusura Gacamena Jean Nepo yavuze ko abaturage basabwe kureka ikibaya ahubwo bakororera mu ngo zabo, mu gihe kubona ubwatsi bibagora, bamwe bakaba baratangiye kugurisha amatungo yabo kubera kubura ubwatsi, mu gihe ikibaya kibereye aho.

Amwe mu mahema y'abasirikare ba Kongo bashinze mu kibaya yegereye aho abaturage baragira amatungo.
Amwe mu mahema y’abasirikare ba Kongo bashinze mu kibaya yegereye aho abaturage baragira amatungo.

Uretse aya matungo yashimuswe n’ingabo za Kongo, abaturage bavuga ko n’abantu bagiye bafatwa n’ingabo za Kongo batafatiwe ku butaka bwa Kongo ahubwo bafatirwaga mu Rwanda bagahita bajyanwa ku butaka bwa Kongo maze ingabo za Kongo zikabona uko zaka amafaranga.

Ubundi bwambuzi abaturage ba Busasamana bakorewe n’ingabo za Kongo

Ingabo za Kongo zashimuse umugore witwa Nyiramukingo wafashwe arimo gutashya mu kagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Kanyabijumba, aza kurekurwa umugabo we atanze 10 000frw.

Taliki 11/12/2013 ku isaha ya 9h Habumugisha Jean de Dieu na Kandinda mu ishyamba ryo mu Rwanda barimo gutema ibiti babona ingabo za Kongo zabagose zibabaza ahari inka bavuga ko batahazi zirabakubita zirabasaka zibambura 9000frw na telefoni.

Mu kagari ka Rusura, umuturage witwa Singirankabo, ingabo za Kongo zamusanze mu Rwanda ziramushimuta agaruka hatanzwe 10000frw ndetse bamwambura n’inkweto za bote n’imyenda yari yambaye.

Taliki 15/05/2014, ingabo za Kongo zasanze Uwizeyimana Jean Marie Vianney mu ishyamba ari kwarura amakara zimutwara umufuka w’amakara bamukuramo imyenda na bote.

Agasozi ka Kanyesheja 1 ingabo za Kongo FARDC ziturukaho zikiba amatungo y'abaturage.
Agasozi ka Kanyesheja 1 ingabo za Kongo FARDC ziturukaho zikiba amatungo y’abaturage.

Taliki 30/03/2014, ingabo za Kongo zasanze Ngirwanabandi Thomas mu ishyamba agiye gutema igiti cyo gutinda umusarani bamutunga imbunda baramusaka bamukuramo bote baramukubita bamutwara na telefoni.

Taliki 25/12/2013 ingabo za Kongo zatwaye Hagumimana Jean Paul imifuka itatu y’amakara zimusanze aho ayarura ku butaka bw’u Rwanda.

Taliki 13/05/2014 ingabo za Kongo zamusanze mu Rwanda mu ishyamba zimutwara telefoni, irangamuntu n’amafaranga 5000frw.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu ni ubushotoranyi budakwiye kureberwa kuko u Rwanda twarihanganye bihagije,ibi bikorwa byose umuryango mpuzamahanga urabi kuko nta gihe utabimenyeshejwe biciye mu kanama kagizwe n’ibihugu byo muri aka karere kashyizweho ngo kagenzure ibikorwa bibera hagati ya congo n’u Rwanda;nkaba nsanga urwanda rukwiye gutangira kwivuna umwanzi kuko kabiri gatatu murugo rw’umugabo ni agasuzuguro

Bwiza yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ibi birakabije ni n’agasuzuguro abanyarwanda tudakwiye kurebera gusa!! ubu se niba atari ukurengera ubusugire bw’u Rwanda ni iki?? ka kanama gashinzwe igenzurwa ry’umupaka na congo kabereyeho iki ko ntacyo gakora?? ndabona hageze ko u Rwanda rutakomeza kwiringira kano kanama abaturage bacu bakarengerwa.

rugenera yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka