Uturere twose twaje kwigira kuri Ngororero ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera

Abakozi bashinzwe amakoperative, iterambere n’ishoramari hamwe n’abanyamabanga bahoraho b’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bo mu turere tugize u Rwanda bakoreye urugendoshuri mu karere ka Ngororero baje kwigira kuri aka karere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu bikorwa by’iterambere.

Ibikorwa bisurwa muri uru rugendo rwatangiye tariki 18/12/2014 ni ibyo inzego za Leta zikora ku bufatanye n’abikorera, maze hagasuzumwa inyungu buri ruhande rukuramo n’icyo ibikorwa byabo bimariye abaturage.

Mu karere ka Ngororero hasuwe hoteli yubatswe n’akarere ka Ngororero mu mwaka wa 2012, ariko ikaza kwegurirwa umuntu wikorera binyuze mu ipiganwa kugira ngo abe ariwe uyikoresha.

Hoteli ya Ngororero ifatwa n'urugero rwiza rw'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera.
Hoteli ya Ngororero ifatwa n’urugero rwiza rw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi, avuga ko akarere kahaye iyo hoteri abikorera nyuma yo kubyigaho bagasanga akarere katakoroherwa no gucunga ibikorwa by’ubucuruzi biyikorerwamo. Kuyegurira uwikorera kandi ngo ni n’uburyo bwo gushishikariza abashoramari gutinyuka kuyishora muri aka karere.

Kanyambo Ibrahim, umucuruzi ukodesha iyo hoteri ku mafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 avuga ko nubwo akarere kayimuhaye ngo ayikodeshe kakimufasha mu kuyicunga, ndetse no kubona amasoko. Avuga ko imicungirwe y’iyi hoteri ayifatanyije n’akarere, kuko we areba ibiyikorerwamo naho akarere kagacunga ibirebana n’inyubako hamwe n’ibikoresho bizirimo.

Abari muri uru rugendo shuli bashimye ubufatanye hagati y’akarere n’uyu mucuruzi, ariko basaba ko ubufatanye nk’ubwo bwakwagurwa bukagera no ku bandi nkuko Ndikubwimana Jean de Dieu wo mu karere ka Kamonyi abivuga.

Abaturutse mu tundi turere bashimye imikoranire ya Ngororero n'abikorera.
Abaturutse mu tundi turere bashimye imikoranire ya Ngororero n’abikorera.

Ibi bisa n’ibyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko inyubako z’iyo hoteri zashyizwe ku isoko mu rwego rwo kugurisha imigabane, kugira ngo ibe iy’abantu benshi bityo barusheho kuyibyaza umusaruro.

Turahimana Ferdinand umunyamabanga uhoraho wa JADF mu karere ka Ngororero avuga ko gahunda y’Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera(Public Private Patnership), asanga igenda igerwaho uko abashoramari bagenda bayoboka aka karere, kandi ngo ubuyobozi bufite uruhare mu kureshya no gufasha aba bashoramari.

Uretse iyi hoteri, akarere ka Ngororero kanubatse ikigo abagenzi bategeramo imodoka, amazu maremare, sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peterori n’ibindi bikorwa ku bufatanye n’abikorera.

Kanyambo Ibrahim ukodesha hoteli ya Ngororero ashima imikoranire agasaba igihe cy'amasezerano kinini.
Kanyambo Ibrahim ukodesha hoteli ya Ngororero ashima imikoranire agasaba igihe cy’amasezerano kinini.

Muri iyi minsi kandi, akarere kavuga ko kashyize ku isoko uruganda ruzatunganya imyumbati hamwe n’ibigori rwuzuye mu murenge wa Muhororo kugira ngo rukoreshwe n’abikorera.

Akarere kandi kashyize ku isoko ibibanza 50 mu mujyi wa Ngororero, aho abikorera bazabigura ku mafaranga make ariko bakahubaka amazu maremare kandi asa mu gushaka isura nziza y’umujyi.

Ingendo shuri nk’izi ni igikorwa giterwa inkunga n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) rigamije gufasha uturere guhana ubumenyi, mu gufatana urunana mu iterambere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo hari abantu ubona bafite icyo bakurusha ujya kubigiraho. aka karere ka ngororero bakigireho maze bazasubire iwabo bashyira mu bikorwa ibyo babonye byagezweho

mushaka yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka