Rusizi: Ibitaro bya Mibirizi byongeye kuvugwaho kurangarana abarwayi bakitaba Imana

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yongeye kuvuga kuri serivisi mbi zihabwa abarwayi mu bitaro bya Mibirizi, aho hakomeje kuboneka ipfu z’abarwayi barimo ababyeyi bapfa babyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko atumva impamvu abantu bahora bapfa muri ibyo bitaro aho we yavuze ko bishobora kuba ari ubushobozi buke bushingiye ku bumenyi abaforomo baho baba bafite.

Ngo bamwe mu baforomo bo ku bitaro bya Mibirizi bashobora kuba bajya kugura impamyabumenyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo batarazigiye bityo bagahita batangira kuvura; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere mu nama y’umutekano yabaye ku wa 16/12/2014.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama barimo Muhawenima Juliette, ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza (Musa) mu Karere ka Rusizi, yavuze ko muri ibyo bitaro barangarana abarwayi kuko hari itangazo ryasinywe n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mibirizi ririmo amabwiriza menshi abangamiye abarwayi b’ingeri zose baba abivuriza kuri Musa n’abandi.

Ibitaro bya Mibilizi bikomeje kuvugwaho serivise mbi.
Ibitaro bya Mibilizi bikomeje kuvugwaho serivise mbi.

Bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo ryanditswe n’umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi, Dr. Akintije Simba Calliope ku wa 8/7/2014, harimo ahavuga ko umuturage wivuza ku giti cye nta bwishingizi bwo kwivuza agira ngo yakirwa mu bitaro ari uko atanze avansi y’amafaranga ibihumbi 30 by’amanyarwanda.

Umuturage ufite ubwishingizi mu kwivuza nka RSSB yakirwa mu bitaro nyuma yo gutanga avansi y’ibihumbi bitanu, abari mu byiciro by’abatishoboye batangirwa umusanzu w’ubwisungane na Leta bo bakirwa mu bitaro berekanye gusa ikarita ya Musa n’urupapuro rumwohereza mu bitaro rwanditseho “Indigent” (Umukene), kandi hakarebwa niba bari kurutonde koko rw’abatishoboye.

Igikomeye muri ibyo ngo ni uko muri iryo tangazo hari ahavuga ko ikigo nderabuzima mbere yo guhamagara imbangukiragutabara kigomba kubanza kumenya ko ibyo umurwayi asabwa n’ibitaro byose abyujuje, bivuga ko atavurwa atujuje ibisabwa.

Icyitonderwa muri iryo tangazo kivuga ko “umurwayi utujuje ibyavuzwe hejuru atakirwa mu bitaro cyangwa ngo ahamagarirwe imbangukiragutabara, kuko ikigo nderabuzima kizahamagaza imbangukiragutabara umurwayi atujuje ibisabwa byose cyishyura ubwacyo amafaranga y’urugendo rw’iyo modoka. Ibi birareba abarwayi bose baza gusaba serivisi z’ubuzima mu bitaro bya Mibirizi”.

Ibaruwa Umuyobozi w'ibitaro bya Mibilizi yanditse yerekana ibyo umurwayi agomba kuba yujuje mbere yo kwakirwa.
Ibaruwa Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi yanditse yerekana ibyo umurwayi agomba kuba yujuje mbere yo kwakirwa.
Ibaruwa Umuyobozi w'ibitaro bya Mibilizi yanditse yerekana ibyo umurwayi agomba kuba yujuje mbere yo kwakirwa.
Ibaruwa Umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi yanditse yerekana ibyo umurwayi agomba kuba yujuje mbere yo kwakirwa.

Bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Mibirizi batashatse kuvuga amazina yabo kubera impamvu zabo bwite bavuga ko ababyeyi 10 bapfuye babyara muri uyu mwaka.

Mu nama y’umutekano harimo bamwe baganiriweho muri abo, bane muri bo ngo bashobora kuba barazize uburangare ku buryo bugaragara, kuko umwe ngo batinze kumwakira urura ruraturika ahita yitaba Imana, dore ko ngo yagombaga kubagwa kuko yari incuro ya 3 yari aje kubyara kandi abazwe.

Usibye abo byabyeyi hari n’abana bapfuye bazira uburangare aho umwe yitabye Imana kubera kubura amaraso bitewe n’uko ngo imbangukiragutabara yatinze kujya kumureba ku kigo nderabuzima cya Bugarama.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Anitha Asiimwe, ubwo yasuraga ibitaro bya Mibirizi yatangajwe na serivisi zihatangirwa aho yihanangirije ubuyobozi bw’ibyo bitaro kuri serivisi mbi zihatangirwa.

Yasabye ibitaro kujya batanga ubutabazi bwo kuvura abarwayi mbere yo kubasaba ibindi kuko icyangobwa ari ukubanza kuramira ubuzima bw’umuturage ibyo bikaba bihabanye n’itangazo ubuyobozi bw’ibi bitaro bwashyize ahagaragara.

Nyuma yo guhamagara umuyobozi w’ibitaro bya Mibilizi, Dr Akintije Simba Calliope kuri terefoni igendanwa akanga kugira icyo atangaza ku makuru amuvugwaho n’ibitaro abereye umuyobozi, kuwa 22/12/2014, umunyamakuru wa Kigali today yahuye nawe amusaba kugira icyo abivugaho, nabwo avuga ko ntacyo yatangaza keretse ngo umunyamakuru amusanze aho akorera.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka