One stop Border post ntizabangamira kuvugurura imipaka -Guverineri Mukandasira

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira aravuga ko ibikorwa byo kubaka umupaka wa La Corniche uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) mu Karere ka Rubavu bitazabangamira igikorwa cyo kuvugurura imipaka hagati y’ibihugu byombi cyatangiye muri uyu mwaka wa 2014.

Tariki ya 15/12/2014 hashyizweho ibuye fatizo ahazubakwa umupaka wa La Corniche uhuriweho n’u Rwanda na RDC.

Bamwe batangiye kwibaza uburyo uyu mupaka witwa One stop border post uzahuza abakozi b’ibihugu byombi bikorera ku mupaka ntibibangamire ibikorwa byo kuvugurura umupaka, kuko hagomba kugaragazwa imbago z’ibihugu ndetse hagasigazwa ubutaka butagira nyirabwo hagati y’ibihugu byombi.

Inyubako ziteganyijwe kubakwa ku mupaka wa La corniche.
Inyubako ziteganyijwe kubakwa ku mupaka wa La corniche.

One stop Border ya La Corniche biteganyijwe ko izatangira kubakwa ku ruhande rw’u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2015, ibikorwa bizamara amezi 18 bitwaye akayabo ka miliyoni 9 z’amadolari kuko hazaba hari aho kuruhukira no gushyira imodoka.

Nyuma y’uruhande rw’u Rwanda hakazubakwa uruhande rwa RDC narwo rutaragaragaza igishushanyo mbonera kizagenderwaho mu kubaka, uretse ko u Rwanda rwasabye ko inyubako yaba imeze kimwe nk’uko bimeze ku mipaka ya Nemba na Ruhwa ihuza u Rwanda na Burundi.

Guhuza inyubako y’umupaka ku bihugu byari bikeneye kuvugurura imipaka ubihuza ngo ntibizabangamira gahunda ziri gukorwa, kuko itsinda rihuriweho n’u Rwanda na RDC mu kuvugurura imipaka ryamaze kubona aho imipaka izanyura hashingiwe ku mbago zashyizweho n’abazungu kuwa 25/6/1911, ndetse basaba ko ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre) bugomba kuzatwara metero 14 ku buryo ntacyo bwakorerwamo kugira ngo umupaka ugaragarire buri wese.

N’ubwo iri tsinda ryirinze kugaragaraza igihugu cyarengereye ikindi, hari abaturage bagiye batura mu butaka butagira nyirabwo mu mipaka bagomba kuzimurwa, hakaba hagitekerezwa ku mafaranga azakoreshwa mu kubimura n’igihe bigomba kuba byashyizwe mu bikorwa.

Itsinda rihuriweho n'u Rwanda na RDC basanga imbago ahatuwe n'abanyekongo.
Itsinda rihuriweho n’u Rwanda na RDC basanga imbago ahatuwe n’abanyekongo.

Kuvugurura imipaka bizakemura ikibazo cy’akajagari kiboneka ku mipaka bitewe n’abakozi benshi rimwe na rimwe badakenewe ahubwo babangamira abagenzi bagenda mu bihugu byombi.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paruku akaba yarigeze kubagabanya kubera ubwinshi bw’abari ku ruhande rwa RDC.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi ku munsi ikoreshwa n’abantu barenga ibihumbi 23 ariko abenshi ni abakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, ariwo ukunze gucaho ibicuruzwa byera mu Karere ka Rubavu, mu gihe umupaka wa La Corniche ukunzwe kunyurwaho n’imodoka nini n’abadipolomate.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahubwo one stop border izatuma ubutwererane butera imbere

Impamo yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

nkeka ariko uwabyitiranya yaba atazi inshingano za one sto border n’ ivugurura ry’imipaka, ni ibintu bibiri bitandukanye rwose nta nakimwe kizabangamira ikindi

namba yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka