Kayonza: Ikigo cy’urubyiruko gituma abanyeshuri batishora mu ngeso mbi

Abanyeshuri bo mu karere ka Kayonza bari mu biruhuko bavuga ko serivisi zitangirwa mu kigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere zituma batarangazwa n’abashobora kubashora mu ngeso mbi. Aho guta igihe bazerera bajya kwidagadura mu mikino itandukanye abandi bakaba bari mu isomero ry’icyo kigo bihugura mu bintu bitandukanye.

Nta myaka itatu icyo kigo kiramara gitangiye gukora. Gitangirwamo serivisi zitandukanye zirimo imyidagaduro, ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ubwo guhanga imirimo ndetse n’isomero.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rugana icyo kigo ruvuga ko cyaruvanye mu bwigunge kuko ngo bamwe iyo bajyaga mu biruhuko bishoraga mu ngeso mbi kubera kubura ikindi bakora, nk’uko Bunguke Jean Bosco twasanze mu isomero ry’icyo kigo abivuga.

Agira ati “Iyo twajyaga mu biruhuko twajyaga mu rugo ntitumenye aho twajya gusomera ibitabo, tukaba twajya mu burara butandukanye, ariko ubu aho kugira ngo tujye mu burara tuza gusoma”.

Iri somero ngo rituma abanyeshuri bari mu biruhuko batajya mu burara.
Iri somero ngo rituma abanyeshuri bari mu biruhuko batajya mu burara.

Musanise Rumanzi Joana we abisobanura agira ati “Hari igihe umwana yavaga mu rugo akabeshya umubyeyi ngo ngiye gusura abandi bana kandi atari byo agiye mu burara. Ariko ubu buri mubyeyi w’i Kayonza nibura azi ko mu kigo hari isomero ku buryo yohereza umwana gusoma aho kugira ngo ajye ahandi hadakwiye, bikaba byatandukanya umwana n’ibyo bishuko”.

Uretse serivisi z’isomero zitangirwa muri icyo kigo hari n’urundi rubyiruko ruba rukiniramo imikino itandukanye nka Basketball.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko gukina uwo mukino ari amahirwe kuri bo kuko mbere batabonaga aho bakinira, ariko by’umwihariko bakemeza ko iyo myitozo ngororamubiri ituma ubuzima bwa bo burushaho kuba bwiza kandi bakanahigira imyitwarire myiza nk’uko uwitwa Kwizera Nicolas abivuga.

Mu gihe bamwe basoma abandi baba bakina.
Mu gihe bamwe basoma abandi baba bakina.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza Mwiseneza Jean Claude avuga ko uretse kuba abanyeshuri bajya gusoma no kwidagadurira muri icyo kigo banahabwa inyigisho z’uburyo bakwiye kwitwara bigatuma batagwa mu bishuko nk’uko byashoboraga kugenda icyo kigo kitarabaho.

Abisobanura agira ati “Iki kigo kitaraza urubyiruko rwinshi bashoboraga kuba bamwe bari iwabo abandi mu buzererezi, ariho bamwe batangira kubeshya abandi kwishora mu mibonano mpuzabitsina no mu biyobyabwenge, ariko ubu aho hose hashobora kuganisha urubyiruko habi hasimbuwe n’iki kigo, kandi tuba dufite n’inyigisho twabateganyirije kugira ngo barusheho kwitwara neza”.

Umuhuzabikorwa w'ikigo cy'urubyiruko cya Kayonza avuga ko icyo kigo cyasimbuye aho urubyiruko rwashoboraga guhurira n'ingeso mbi.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza avuga ko icyo kigo cyasimbuye aho urubyiruko rwashoboraga guhurira n’ingeso mbi.

Iki kigo cy’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Kayonza kiri mu murenge wa Mukarange, hakaba hari urundi rubyiruko rwo mu yindi mirenge rutabasha kubona serivisi zigitangirwamo ku buryo bworoshye.

Umuhuzabikorwa wa cyo avuga ko uretse imbogamizi y’ingengo y’imari usanga idahagije ubundi muri buri murenge hakwiye kuba ikigo cy’urubyiruko, kuko byatuma urubyiruko hirya no hino muri ako karere ruva mu bwigunge kandi rukaba rwagira amahirwe yo kutagwa mu bishuko bimwe na bimwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi bintu kari bibi ubuyobozi n’inzego za leta zibikurikirane kuko byaba bibabaje

kabagwira yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

ibigo nk’ibi bihuza urubyiruko bituma bagira ibyo baba bahugiyemo maze ingeso mbi zabarangaga zikabura umwanya

kirayi yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka