Rusizi: Umukecuru w’imyaka 59 yishwe n’abagizi ba nabi

Umukecuru witwa Julienne Nyirabanguka w’imyaka 59 wari utuye mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi yanigiwe mu nzu ye mu gitondo cyo ku wa 18/12/2014, n’abagizi ba nabi bataramenyekana basiga bibye nibyo yari atunze.

Umurambo w’uyu mukecuru wabonetse mu cyumba cye wanigishishwe umwenda we yari yambaye aho bikekwa ko abamwishe bari binjiye mu nzu ye hakiri kare kuko nyuma yo kumwica basize bakinze icyumba bamwiciyemo bakajyana n’imfunguzo.

Nyuma yo kumena urugi abaturage basanze umurambo hasi ku isima mu ijosi hakirimo umwenda yanigishijwe ndetse hakaza kubura n’ibintu byinshi yari atunze birimo Tereviziyo , imyenda , amafaranga n’ibindi nibwo byamenyekanye ko yishwe n’abajura nk’uko abaturanyi be babitangaza.

Umwana wa nyakwigendera Irakeye Rusi Kavutse w’imyaka 18, wari uryamye mu nzu imwe n’umubyeyi we avuga ko baryamye nk’ibisanzwe ariko batazi ko baryamanye n’abanzi ngo saa kenda z’ijoro nibwo uyu mwana w’umukobwa yabyutse ajya hanze kwihagarika asanga inzu irangaye yibaza ko umubyeyi we yaba yagiye muri burakeye gusenga nk’uko byari bisanzwe.

Nyuma yaho yakomeje kubyibazaho aza guhamagara nyina kuri Telefoni ariko aza kumubura ari nabwo muri ako kanya batangiye gusuzuma bagasanga ibintu byinshi byabuze mu nzu bagasanga nawe bamwishe nk’uko uyu mwana yabivuze.

Kayigire Lambert umuyobozi w’umudugudu wa Mon Cyangugu avuga ko nabo batunguwe n’urupfu rw’uyu mukecuru kuko ngo yabanaga n’abantu neza gusa ngo baracyari gushakisha ababa bakoze ayo mahano gusa ngo ikigaragaga nuko yanizwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, avuga ko abishe uyu mukecuru bari bari mu nzu agasaba abaturage kujya bareba ko nta bagizi ba nabi bihishe mu nzu mbere yo kuryama.

Si ubwa mbere urwo rugo rwari rutewe n’abajura kuko ngo bahoraga babatera bakabiba abandi bakabatesha gusa inzego zishinzwe iperereza ziracyashakisha ababa bihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka