Nyamasheke: Bibarutse umwana nyuma y’imyaka 18 batabyara

Umuryango wa Ngendahimana Vincent n’umugore we Marisiyana Nyirabanguka, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bari bamaze imyaka 18 babana batarabona urubyaro.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke uvuga ko kuba ukibana ubikesha gukunda Imana no kwima amatwi amagambo y’abantu bagakomeza isezerano bari bafitanye n’ Imana, kuko bari barayisabye umwana kandi ikabemerera ko izamubaha igihe icyo ari cyo cyose.

Nyirabanguka avuga ko byamugoye kwakira ko atwite nyuma yo kurwaragurika akajya kwa muganga bakamubwira ko atwite inda y’amezi 4.

Agira ati “natangiye ndwaragurika, nkajya kwivuza, biza kugeza ubwo muganga ambwira ko mfite inda y’amezi ane ntari mbizi ndumirwa, ariko nibuka ko mfite isezerano ryo kuzabyara nahawe n’Imana”.

Ngo bari bafite isezerano ryo kuzabona umwana kandi w'umuhungu.
Ngo bari bafite isezerano ryo kuzabona umwana kandi w’umuhungu.

Yongeraho ko yahuye n’ibibazo byinshi bamubwira ko agiye guca umuryango, ariko yima amatwi amagambo akomeza gukunda umugabo we kandi yizera ko bizakunda kugeza Imana isohoje isezerano.

Ngendahimana we avuga ko yasazwe n’ibyishimo byo kubona akana nyuma y’imyaka 18 yari amaze abana n’umugore, gusa ngo ntiyigeze acika intege kuko yakomeje gusenga kandi agahabwa isezerano ko azabyara umwana kandi akaza ari umuhungu.

Agira ati “ntibyanyoroheye kubyakira ko umugore wanjye yabyaye, ariko kuko nari mfite isezerano ry’Imana nabashize kubyakira kandi sinzaceceka ibyiza Imana yangiriye”.

Ngendahimana asaba abantu bose kudacika intege mu gusenga kuko nta kinanira Imana, cyane ko abantu bamufataga nk’umuntu udafite icyo amaze bakamubwira ko akorera ubusa kuko ntawe azasigira ibye.

Uyu mwana yavutse ku itariki ya 6/12.2014, mu gihe bari barakoze ubukwe ku itariki ya 5/9/1996. Ntabwo baramuha izina kuko bategereje kuzamukorera umunsi mukuru ndetse bagatumira abantu b’ingeri zose bagashima Imana.

Abaganga bavuga ko bidasanzwe

Dr Mageza sanctus, waminuje mu bijyane n’ imyorokere y’abantu ukorera mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko bidasanzwe kubona umuntu umara igihe cy’imyaka 18 akaza kubyara atarageze kwa muganga, akavuga ko ari ibitangaza by’Imana.

Agira ati “ubundi hari abantu baba batabyara kubera impamvu zitandukanye, zirimo ko umugabo adafite intanga mu dusabo twe cyangwa se ku mugore imiyoborantanga ikaba yarazibye cyangwa se ubundi burwayi. Kuba abantu babyara hashize imyaka myinshi batageze kwa muganga ni ibitangaza by’Imana”.

Dr Mageza avuga ko abantu benshi bivuza bakabona urubyaro iyo barubuze rimwe na rimwe hakaba n’abandi biba bitazakunda bitewe n’uko bitashobotse nyine kubera uko Imana yabaremye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

twishimiye uwo mwana nabandi barebereko isezerano ryimana niyo ryatinda nirihera

uwitonze emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-01-2015  →  Musubize

Bburya ntabwo Imana ikerererwa ikorera mugihe cyayo kandi mu gihe nyacyo yagennye, icyo iba ishaka nuko hagomba kubaho ubuhamya buturutse kugitangaza yakoze mugihe runaka kugirango bwubake kandi bukomeze benshi. Naho kubazi Imana ibitangaza byayo barabyemera binatewe nuko umuntu yizera kugiti cye naho kubatayizi batayemera bo babona ko gutegereza igitangaza ari ubupfapfa cg ubujiji.

Imana ishimwe k’ubwuwo mwana na babyeyi be!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

gusa imana yamahoro yabahaye uwo mwana imuhe nigikuriro maze satani amware kandi ababyeyi be bagume mu mana kuko bataragera aho satani atabasha kurasa imyambi.

alias bazeza yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ku bizera Imana kandi bakanayikunda, isezerano ryayo naho ryatinda ntirihera! Mfatanyije n’uyu muryango, nshimishijwe n’uyu mwana ugaragaje ibitangaza Imana ikorera abana bayo!!

Kagabo yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka