Musanze: Umuhanzi Mombutu yatewe inkunga y’ibihumbi 800 n’akarere

Akarere ka Musanze kahaye Mombutu Alexis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Scort inkunga y’ibihumbi 800 byo gukora amashusho y’indirimbo yise “ Musanze nkumva ntaragerayo”.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 umaze umwaka umwe mu buhanzi afatanya n’akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko iyo nkunga yayibonye kuwa 16/12/2014.

Aragira ati “Bampaye ibihumbi 800 by’amanyarwanda, nkurikije uko indirimbo ziba zihenze mu gukora amashusho ntabwo navuga ko ahagije, iyo ndirimbo bazayikora ku buryo bungana n’ayo mafaranga”.

Umuhanzi Mumbutu afite icyizere cyo kugera kure muri muzika.
Umuhanzi Mumbutu afite icyizere cyo kugera kure muri muzika.

Young Scort ukomoka mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange yatangarikije Kigali Today ko ibyishimo byamurenze agihabwa iyo nkunga kuko bwari ubwa mbere mu buzima bwe afashe ayo mafaranga, ngo ni ikimenyetso ko narenzeho azayabona.

Uyu muhanzi yakoze iyi ndirimbo itaka ubwiza bw’Akarere ka Musanze ubuyobozi bw’akarere butabizi, ariko nyuma yo kuyiririmba cyane cyane kuri Sitade igakundwa n’abantu benshi byamuhesheje iyo nkunga nk’uko Twizerimana Clément, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Musanze abishimangira.

Avuga kandi ko ikindi bagendeyeho bamutera inkunga ari uko ari we mumotari wenyine ukora umuziki, ikigeretseho akagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge muri bagenzi abinyujije mu bihangano bye.

Twizerimana akangurira abandi bahanzi kuririmba batanga ubutumwa bwiza bukenewe kugira ngo urubyiruko rwitabire gukora no kwirinda ibiyobyabwenge.

Abahanzi bakizamuka bahura n’imbogamizi y’ubushobozi buke bw’amafaranga yo kugira ngo batunganye indirimbo. N’ubwo n’uyu muhanzi afite icyo kibazo, yemeza ko kugeza ubu yagiye abona abamufasha.

Mu ndirimbo enye amaze gushyira hanze (Musanze nkumva ntarakubona, Gihozo, Afurika dukore na Ndamukunda), indirimbo ebyiri zasohotse abifashijwemo n’inzu zitunganya umuziki zo mu Karere ka Musanze.

Mu mpera za Ukwakira 2014, Young Scort yaririmbiye abamotari kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze bahita bakusanya inkunga y’ibihumbi 40, banamwizeza inkunga irenze iyo mu minsi iri imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka