Amavubi yanditse amateka agera ku mwanya wa 68 ku isi

Umwaka wa 2014 usize ikipe y’igihugu (Amavubi) iri ku mwanya wa 68 ku isi, umwanya mwiza iki gihugu cyabonye mu mateka ya ruhago. Mu mezi atandatu gusa Amavubi arenze imyanya 63 ku rutonde rwa FIFA.

Ikipe y’igihugu yakomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuva mu kwezi kwa gatandatu ubwo yanganyaga na Libya 0-0 muri Tuniziya ikayitsindira i Kigali 3-0. Mu kwezi kwa gatanu Amavubi yari ku mwanya w’131.

Umwanya wa 68 u Rwanda rugezeho ni wo mwanya mwiza rubonye mu mateka yarwo kuko uwo rwaherukaga kubona ari uwa 78 mu kwezi k’Ukuboza 2008 mu gihe mbere y’ukwezi kwa cumi k’uyu mwaka, baherukaga mu makipe meza 100 muri Kamena 2009.

Amavubi ageze ku mwanya wa 68 ari kumwe n'umutoza Stephan Constantine.
Amavubi ageze ku mwanya wa 68 ari kumwe n’umutoza Stephan Constantine.

Ubudage buracyoyoboye urutonde, Argentine ku mwanya wa kabiri, mu gihe Brasil igeze ku mwanya wa gatandatu naho Ubufaransa kuwa karindwi.

Algeria iracyari iya mbere muri Afurika ikurikiwe na Tuniziya mu gihe u Rwanda ari rwo ruyoboye ibindi bihugu byo mu karere, imbere ya Uganda ya 76 na Tanzania y’105.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Congs ku mavubi kbs erega suko tudafite tarent ahubwo zifite management mbi gusa bibukeko uyu ari umusaruro wa u-17 kd barikubyina bavamo gusa ntabandi nabo twaridufite ni songa none bari kubatera inyoni....

Ishimwe rene yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ibi ntaho bihuriye n’ibiri kuri field (terrain). Ubu se ni ukuvuga ko uramutse ukubye kabili umubare w’amakipe yitabira phase ya nyuma y’igikombe cy’isi, ikipe yacu yazabonekamo?
Ntimukatubeshye.

klj yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

KURAJE KBS TURABASHYIGIKIYE

shaka yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

ndabona ibi tutabyishimira mubona mumakipe yo muri kano karere Amavubi yotsida amakipe angahe?

cyusa yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

amavubi nakre dre birikuza yego ntabwo wakwishima cyane ko fotball ejo bakisanga 150 rero ntakwirara guhari gusa coongulat’ kuri coach costantin

jovitha bizumuremyi yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Congr Ku Mavubi By’umwihariko Koch Kabisa Nugukomerezaho!

Gunt yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka