Ngoma: Yababariye umugore we wamutemye ku ijosi n’ukuboko

Nsengiyumva Venuste utuye mu murenge wa Karembo mu karere ka ngoma yababariye umugore we bamaranye imyaka 12 nyuma yuko amuhohoteye akamutema bikomeye mu mutwe n’ukuboko akenda gupfa.

Uyu mugore witwa Clarisse Muhawenimana nyuma yo gukora ayo mahano yarafashwe arafungwa akatirwa imyaka 15, ariko uyu mugabo we ngo yaje kujya kumusura nk’ikimenyetso cy’uko yamubabariye.

Nsengiyumva umaze imyaka abiri apfutse ku kuboko kubera kwashegeshwe, bigaragara ko gutemwa byamusigiye ubumuga ku kuboko kuko ngo igufa n’imitsi byari byacitse nk’uko abitangaza.

Uyu mugore Muhawenimana yatemye umugabo we tariki ya 26/07/2014 mu ijoro ubwo yari asanze asinziriye maze amukubita imihoro itatu mu mutwe n’undi ku kuboko ubwo yageragezaga kugukingaho. uyu mugabo yajyanwe kwa muganga arembye cyane kuburyo yaje guhita yoherezwa mu bitaro bikuru bya CHUK i Kigali.

Nsengiyumva Venuste gutemwa n'umugore we byamuviriyemo ubumuga.
Nsengiyumva Venuste gutemwa n’umugore we byamuviriyemo ubumuga.

Umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance Mission for Africa) urwanya ihohoterwa ukorera mu karere ka Ngoma, uvuga ko wamutanzeho amafaranga ibihumbi 500 mu kumuvuza kuko nta bwishingizi bundi yari afite.

Nsengiyumva ariko avuga ko kuvurwa ibikomere by’umubili gusa bitajyaga kuba bihagije. Ati “ARAMA ndayishima kuko nyuma yo kumvuza ibikomere by’umubili, ubu yanamfashije mu gukira ibikomere byo ku mutima kuko numvaga ntashaka kongera kumubona mu maso ariko uyu muryango wampaye ubufasha baranyigisha ndamubabarira ndetse nanagiye ku musura aho afungiye”.

Mu buhamya bwe burebure bujyanye n’iri hohoterwa yakorewe n’ingaruka ryamugizeho, agaragaza ko kuba yaratuye umutwaro w’igikomere cyo kumutima yari yaratewe n’umugore we yishakiye byamufashije cyane.

Abajijwe niba igihe yarangiza igihano cye yiteguye kuba yakwakira umugore we mu rugo bakongera bakabana, Nsengiyumva yasubije ko akibitekerezaho ko nta gizubizo yahita atanga gusa ashimangira ko atakimufitiye inzika cyangwa ngo amwifurize ikibi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, avuga ko uyu muryango ARAMA wafashije aka karere mu kugabanya ibikorwa by’ihohoterwa ndetse no gufasha abaturage kwiteza imbere batanga amatungo magufi ku miryango itishoboye ngo harwanye ihohoterwa rishobora guturuka ku bukene.

Umuryango ARAMA kugera ubu urakurikirana abantu bahuye n’ihohoterwa bagera hafi 600, barimo abagiriwe ihohoterwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abandi bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu muryango ufasha aba bantu mu kubavuza ndetse no kubafasha mu isana mitima bavurwa ibikomere n’ihungabana baba baragize kubera iryo hohoterwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo yamubabariye!!!!! emh, buretse uzaba umbwira.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka