Umuti w’ubushomeri mu rubyiruko tugiye kuwuvuguta- Minisitiri Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko n’ubwo ubushomeri ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda cyane cyane urubyiruko, kiri kuvugutirwa umuti mu buryo bwihuse.

Iyi yabitangaje kuwa gatatu tariki ya 17/12/2014, mu nama ngarukamwaka yitwa Youth Connect ihuriza hamwe abahagarariye urubyiruko rwo hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana avuga ko umuti w'ubushomeri uri kuvugutwa.
Minisitiri Nsengimana avuga ko umuti w’ubushomeri uri kuvugutwa.

Minisitiri Nsengimana yibukije urubyiruko cyane cyane ururangiza amashuri ya Kaminuza kuko ari narwo ruhura n’icyo kibazo cy’ubushomeri cyane, ko ari rwo rugomba kugena ejo hazaza heza harwo ndetse n’ah’igihugu, bityo rugomba kubyaza umusaruro amahirwe ahari rwishakamo ibisubizo byatuma rwihangira imirimo, rukabona akazi ko kurubeshaho.

Yagize ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyatera imbere urubyiruko rutabigizemo uruhare. Urubyiruko ni rwo musingi w’iterambere ry’igihugu; niyo mpampu tugomba kwishakamo imbaraga, ntitugire akazi na kamwe dusuzugura, kugira ngo tubashe gutera imbere, tugere ku rwego rwo kugira icyo tumarira igihugu, kuruta uko twumva igihugu cyagira icyo kitumarira, dore ko ubuyobozi bwo ntacyo butakoze ngo bufashe abanyarwanda kwiteza imbere”.

Minisitiri Nsengimana yatangajwe n'ubuhanga buri mu rubyiruko.
Minisitiri Nsengimana yatangajwe n’ubuhanga buri mu rubyiruko.

Minisitiri Nsengimana kandi yatangaje ko bari no kuvugutira umuti uhamye ikibazo cyagaragaye mu bushakashatsi, aho bwerekanye ko 80% y’ibikorwa by’urubyiruko bihagarara bitaramara umwaka, bitewe cyane cyane n’ubumenyi buke muri ibyo bikorwa ndetse n’imisoro ikunze kubagonga kandi bataratangira kunguka.

Yagize ati “Umuti w’uko ibikorwa by’urubyiruko birenga 80% bihagarara bitaramara umwaka nawo tugiye kuwuvuguta, aho duteganya Kurwongerera ubumenyi urubyiruko rugakora ibyo ruzi, tunarukangurira gutinyuka ndetse no kwemera guhera kuri gato ntiruhere ku kintu kinini rutabashije. Kandi ikindi cy’ingenzi tugiye kugaragaza ibikorwa by’urubyiruko, amasoko y’ibikorwa by’urubyiruko abe menshi babone aho bagurisha, ikindi kizabikemura burundu, ni ukubashakira ababagira inama, cyane cyane abahereye hasi mu bikorwa byabo, ubu bakaba bageze ku bikorwa by’indashyikirwa”.

Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rusanga ibihumbi bibiri.
Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rusanga ibihumbi bibiri.

Ku kibazo cy’uko imisoro ituma imishinga ikiri mito ihomba, Minisitiri Nsengimana yavuze ko Leta iziga ukuntu imishinga y’urubyiruko izajya isoreshwa ari uko yatangiye kunguka, kugira ngo birinde urubyiruko kugwa mu bihombo bya hato na hato, ndetse no gutinya guhanga umurimo kubera imisoro.

Youth Connect ni inama itegurwa buri mwaka na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ifatanyije n’Inama y’igihugu y’urubyiruko, iba igamije guhuriza hamwe ibitekerezo by’urubyiruko, runatanga ibitekerezo mu nama y’umushyikirano iba yahuje abayobozi b’igihugu iza gutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 18/12/2014.

Iyi nama izasozwa kuwa Gatanu, hatoranywa abantu batatu muri buri Karere babaye indashyikirwa mu guhanga imirimo iha abandi akazi, bakazahabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu kazi, azabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Urubyiruko rwanamuritse bimwe mu bikorwa byarwo. Aba bashinze uruganda ruto rukora amavuta yo kwisiga.
Urubyiruko rwanamuritse bimwe mu bikorwa byarwo. Aba bashinze uruganda ruto rukora amavuta yo kwisiga.
Aya masakoshi akorwa n'urubyiruko.
Aya masakoshi akorwa n’urubyiruko.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni ibyo kwishimirwa kuko urubyiruko rugiye kongererwa ubumenyi maze rukifasha kwifasha aho kwirirwa rushaka akazi ahandi kandi rwifitemo imbaraga. umwanya rwahawe kandi rukaba runashyigikiwe rubikoreshe neza maze dufatanye kubaka igihugu

nipe yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Kera mu mashuri abanza mu gitabo cy’ikinyarwanda, mu mwaka wa kane, harimo umugani w’umugabo witwaga Semuhanuka. Aho umwami yari atuye ngo hari umusozi wamukingirizaga ukamubuza kureba neza igihugu cye cyose. Noneho Semuhanuka yemerera umwami ko ashobora kwimura uwo musozi akawujyana kure ntuzongere gukingiriza umwami. Umwami amwemerera kumugororera. Ubwo Semuhanuka ahabwa igihe cyo kwitegura.Aragenda akubangira ingata nini cyane ngo azikoreza uwo musozi. Igihe cyo kuwimura kigeze, semuhanuka araza asaba abantu ngo bamukorere bo baramuseka. Nuko aragenda abwira umwami ati abantu bawe banze kunkorera umusozi niyo mpamvu wagumye hariya.

wera yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka