Ruhango: Miliyari 6 zashowe mu bishanga abaturage biteguye kuzibyaza umusaruro

Abahinzi bahinga mu bishanga bya Base, Kiryango na Rutenderi mu karere ka Ruhango, barishimira imyaka 10 bamaze bakorana n’umushinga ESIRU (Establishing a System of Integrated Resource Utilization) wa Agro Action Allemande, kuko ubasigiye ubumenyi bwinshi mu kwita ku bishanga.

Bakavuga ka amafaranga yose yashowe mu bikorwa byo gutunganya ibi bishanga atazaba impfabusa kuko biteguye kubibyaza umusaruro ugaragara. Ibi bahinzi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 16/12/2014, ubwo uyu mushinga wahagarikaga ibikorwa byawo ku mugaragaro.

Uyu mushinga wa ESIRU, wari umaze imyaka 10 ukorera mu turere dutatu tw’intara y’Amajyepfo aritwo Muhanga, Ruhango na Huye, kuri ubu ibikorwa by’umushinga bikaba bigana ku musozo.

Uyu mushinga usize utunganyije ibishanga ku buryo bushimishije.
Uyu mushinga usize utunganyije ibishanga ku buryo bushimishije.

Abahinzi bavuga badatewe impungenge z’uko uyu mushinga uhagaze, kuko usize umaze kububakira ibikorwa birambye bazifashisha mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwabo.

Ikimanimpaye Jeannette ni umunyamuryango wa koperative KORIKI ihinga umuceri mu gishanga cya Kiryango, avuga ko bishimira cyane uyu mushinga n’aho ubagejeje.

Avuga ko uyu mushinga waje, igishanga bagihingamo ibijumba, utundi tuntu tatabagiriraga akamaro ariko kuri ubu ngo bamaze kwigeza ahantu hashimishije, kuko igishanga cyatunganyijwe ubu bakaba bagihingamo umuceri bakaba bakirigita ifaranga.

Ubuyobozi bw'umushinga ESIRU bugaragariza akarere ibyo bwakoze mu myaka 10.
Ubuyobozi bw’umushinga ESIRU bugaragariza akarere ibyo bwakoze mu myaka 10.

Abakoranye n’umushinga ESIRU nabo bamaze kwigishwa uko babungabunga ibishanga, bityo bakaba bafite icyizere ko ibyo bagejejweho bitazasubira inyuma.

Umuyobozi wungirije wa Agro Action Allemande ariwo uyu mushinga wa ESIRU wari ushamikiyeho Kubwimana Audace, avuga ko aho bagejeje aba bahinzi ari heza cyane, bakaba bafite icyizere ko amafaranga yashowe muri ibi bikorwa byo gutunganya ibishanga atazaba impfabusa, kuko babanje gutegura aba bahinzi ku buryo buhagije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, ashimira uyu muryango uruhare rwawo, akawizeza ko ubuyobozi buzakomeza gukurikirana ibi bikorwa.

Ati “ntibisanzwe, kubona abantu baza bakiyemeza gushaka ibishanga nka biriya biba byarananiranye, kuri ubu abaturage bacu bakaba babibyaza umusaruro, rero turizera neza ko ikibazo kizajya kiboneka, abahinzi bazajya bagifatanya n’ubuyobozi nta kibazo”.

Abahinzi bavuga ko ibyagezweho bitazasubira inyuma.
Abahinzi bavuga ko ibyagezweho bitazasubira inyuma.

Uyu mushinga usize utunganyije ibishanga bitatu mu karere ka Ruhango, bifite hegitari zisaga 2500, zihingwaho n’abahinzi bagera ku 2500, hatunganyijwe amaterasi, imihanda n’imirongoti. Uyu mushinga kandi usize wubakiye aba bahinzi uruganda ruzajya rubatunganyiriza umuceri bazajya beza.

Mu karere ka Ruhango honyine ibi bikorwa byatwaye amafaranga miliyari esheshatu n’aho mu ntara hose ukaba warakoze ibikorwa bifite akayabo ka miliyari 17.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka