Gakenke: Imyumvire y’ababyeyi niyo ituma batajyana abana ku ishuri

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubuhinzi bityo bakumva ko n’abana babo bakuze aribyo bakora ntacyo byaba bitwaye bigatuma batabajyana ku ishuri.

Kuba ababyeyi batita ku mashuri y’abana babo usanga akenshi binatuma abana batabyiyumvamo kuburyo akenshi n’abajyanwe ku ishuri badakunze kuyarangiza kuko bayakikishirizamo hagati bakajya mu bindi bitanga amafaranga y’ako kanya.

Melanie Mukahirwa wo mu kagari ka Munyana mu murenge wa Minazi, avuga ko kuba batuye mu cyaro bituma badasobanukirwa n’akamaro ko kujyana abana ku ishuri
Ati “ntago twari twajijukirwa no kumenya agaciro kuburyo ki umwana agomba kwiga akiri muto kuko sinatinya kuvuga ko hariho benshi baduseka kubera ko nkanjye muheka mujyana ku ishuri ugasanga abandi barikuduseka ngo twabuze icyo dukora”.

Imyumvire y'ababyeyi niyo ituma batajyana abana ku ishuri.
Imyumvire y’ababyeyi niyo ituma batajyana abana ku ishuri.

Uretse imyumvire ngo hari n’abandi bitwaza ubushobozi buke ariko Mukahirwa we abona nabyo bitagakwiye kuba urwitwazo kuko n’abajyana abana babo ku mashuri baba badafite amikoro ahambaye kuburyo yemeza ko haba harimo n’ubushake buke.

Liberate Muhawenimana we abona akenshi imbogamizi ahanini ababyeyi bakunda guhura nazo ziganjemo imirimo myinshi baba bahugiyemo kuburyo babura umwanya wo gutwara abana babo ku ishuri.

Ati “usanga abantu bo mu giturage inahangaha benshi bakunda kuba mu mirimo myinshi bahinga ugasanga kubyuka mu gitondo ajyana umwana ku ishuri abenshi bakumva bibagoye ariko njye numvishe bitangoye numva ko umwana wanjye ngomba kumujyana akajya mu bandi bana nawe akiga”.

Ku bijyanye n’imirimo Muhawenimana avuga ko n’ubundi nta gihe umuntu atayikora ahubwo agashishikariza bagenzi be kujyana abana babo ku ishuri nabo bige bajijuke kugirango ejo hazaza bazabe bafite abana basobanutse.

Ababyeyi bo mu cyaro baracyafite ubushobozi buce bwo gutwara abana mu mashuri y'incuke.
Ababyeyi bo mu cyaro baracyafite ubushobozi buce bwo gutwara abana mu mashuri y’incuke.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, Zephyrin Ntakirutimana yemera ko kujyana abana mu mashuri y’incuke bisaba amikoro akenshi aba arenze ubushobozi bw’abatuye mu cyaro kuko muri aya mashuri ababyeyi aribo birwanaho gusa ariko mu yandi mashuri ngo ibibazo byaragabanutse.

Ati “kujyana abana mu mashuri asanzwe kugeza ubu navuga ko mu karere ka Gakenke hatakirimo ibibazo cyane kuko mbere hari ikibazo cy’imyumvire none imyumvire isa nkaho yahindutse abantu barumva neza ibijyanye n’uburezi bw’abana kuko mbere habagaho kubaha imirimo yo mu rugo ugasanga umwana arabanza gukora imirimo yo mu rugo”.

Mu mwaka usojwe w’amashuri wa 2014 abana bigaga mu mashuri abanza bangana na 0.6% bavuye mu ishuri mu gihe abangana 4.8% bavuye mu mashuri yisumbuye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka