Mukama: Bahangayikishijwe n’udusimba turya amashyamba

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukama bafite amashyamba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburwayi bw’udusimba turya inturusu.

Mukwiye Floduard ufite ishyamba ry’inturusu ku buso bwa hegitari 18 riri mu Kagari ka Kagina avuga ko hashize amezi make batangiye kubona utu dusimba tumeze nk’inda.

Abaturage bafite impungenge ko udusimba turya amashyamba yabo tuzatubya umusaruro.
Abaturage bafite impungenge ko udusimba turya amashyamba yabo tuzatubya umusaruro.

Utu dusimba ngo turya amababi y’ibiti cyane inturusu abaturage bakaba bafite impungenge z’uko dushobora gutuma ibiti bidakura neza bityo n’umusaruro wabyo ukaba muke.

Ikibazo cy’utu dusimba twibasiye amashyamba yo mu Kagari ka Kagina ngo ubuyobozi burakizi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Gakuru James avuga ko bo nk’umurenge badafite ubushobozi bwahashya utu dusimba.

Gusa ngo babimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kugira ngo barebe ko haboneka umuti wahashya utu dusimba.

Ahanini utu dusimba ngo turya amababi y’ibiti by’inturusu bikiri bito.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka