Itsinda ry’abahinzi bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi atandukanye yo mu Karere ka Gicumbi, kuwa 11/12/2014 bakoreye urugendoshuri mu murima w’umuhinzi mworozi wabigize umwuga witwa Shirimpumu Jean Claude bamwigiraho uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo hakoreshejwe imigozi.
Shirimpumu yasobanuriye abandi bahinzi ko gushingirira ibishyimbo hakoreshejwe imigozi birimo ingaruka nziza zirimo kubungabunga amashyamba birinda kwangiza ibidukikije mu gihe bakeneye ibiti byo gushingirira.
Ubu buryo bwo gushingirira ibishyimbo kandi ngo butanga umusaruro mwinshi ugereranyije n’ibishingirijwe ibiti.
Akarusho karimo ni uko uburyo bwo gukoresha imigozi buhendutse cyane ugereranyije n’uburyo bwo gushingiriza ibiti.
Ngo gukoresha imigwegwe ntabwo bihenze cyane kuko usanga bishobora gutwara amafaranga atageze mu bihumbi 500 ku buso bwa Hegitari imwe mu gihe gukoresha ibiti yarenga. Ikindi ngo iyo migozi ishobora gukoreshwa mu bihembwe by’ihinga bigeze muri 3 ndetse bikaba byanaharenza bitewe n’uburyo umuhizi yayifashe.
Shirimpumu yeretse abahinzi uburyo ibishyimbo bishingirirwa hifashishijwe imigozi aho yaberetse ko igiti cyari gushingirira igishyimbo kimwe ngo ugicamo ingeri 5 ukazishinga aho igishyimbo giteye.
Kuri ya Ngeri ahita azirikaho umugozi w’umugwegwe maze akawufatisha ku mukwege uba utambitse hejuru y’ibindi biti binini aba yagiye ashinga mu murima maze igishimbo cyikarandarandira kuri wa mugozi.
Mukaharerimana Jeane d’Aric uhagarariye koperative y’abahinzi bo mu Murenge wa Giti yitwa “Dutere Imbere” yasanze uburyo bwo gushingirira ibishyimbo hakoreshejwe imigozi buzatuma bunguka kuko nta mafaranga menshi bazongera gutanga bagura ibiti.
Ikindi ngo bajyaga bajya mu ishyamba gushakamo ibiti ndetse rimwe na rimwe bikaba bike ibishyimbo byabo bikarandarandira hasi.
Akomeza avuga ko agiye kwigisha abahinzi babo uburyo bwo gushingirira bakoreshejwe imigozi hamwe n’imikwege bakazabyifashisha mu gihembwe cy’ihinga gitaha.
Nikuze Marie Xavera nawe ukora umwuga w’ubuhinzi avuga ko yungutse uburyo bushya bwo gushingirira ibishyimbo bakoresheje imigozi, bikazamufasha kugera kuri byinshi birimo guhinga ku buso bunini kuko ntabwoba azaba afite bwo kubona ibiti byo gushingirira ibishyimbo.
Ikindi ngo abona bizabarinda imvune zo kwiriwa batunda ibiti ndetse banabyasa kuko ngo kubona ibiti bihagije byo gushingirira bahuraga n’imvune zikabije.
Musoni Augustin ushinzwe ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) avuga ko ubu buryo bushya bwo gushingirira ibishyimbo hakoreshejwe imigozi ko ari igisubizo ku bahinzi ndetse no kubungabunga amashyamba.
Ubu hagiye gukorwa ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kubwitabira kugira ngo abangizaga amashyamba bashakamo ibiti byo gushingirira ibiti babicikeho.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutubabarire nukuri mudusobanurire byimbitse ubwo buryo bushya bwo gushingirira ibishyimbo turabingize pe
ubu buro ni bwiza kuko mbina bunatanga umusaruro kandi hasigasiwe amashyamba, ubu buryo bwigishwe n’ahandi