Musanze: Hatangiye urubanza rw’abashinjwa gukorana na FDLR

Kuri sitadi Ubworoherane mu karere ka Musanze hamaze gutangira urubanza ubushinjachaha bw’u Rwanda buregamo abantu 14 barimo abagore batatu buvuga ko bakorana n’umutwe wa FDLR.

Abagejejwe imbere y’urukiko barashinjwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi.

Abashinjwa gukorana na FDLR baraburanira muri stade i Musanze.
Abashinjwa gukorana na FDLR baraburanira muri stade i Musanze.

Abaregwa bemeye ibyaha bimwe ibindi barabihakana uretse Nsengiyumva Jotham, ukorana n’umutwe wa FDLR wemeye ibyaha byose aregwa birimo gutera ibisasu inshuro ebyiri mu mujyi wa Musanze, akanarasa umupolisi wari ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Musanze agapfa. Ibi bisasu kandi byahitanye umwana w’umwaka umwe n’igice.

Abaturage bitabiriye gukurikirana urubanza ari benshi.
Abaturage bitabiriye gukurikirana urubanza ari benshi.

Abari bafatiwe ibi byaba bari 15, umwe wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, aza kuraswa arapfa ubwo yageragezaga gutoroka kuwa gatanu tariki 16/5/2014.

Abarimo kuburanisha urubanza.
Abarimo kuburanisha urubanza.

FDLR ifatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba witwaza intwaro igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Tubabereyeyo, amakuru arambuye turacyayakurikirana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abacamanza bakore akazi kabo maze izi nyangabirama zishaka kugaraguza agati igihugu cyacu zikatirwe uruzikwiye bityo bihe abandi isomo ko uwashaka wese kugambanira igihugu cyacu cg se kukigirira nabi ukundi yahanwa nyabyo

rekeraho yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka