WDA irashaka abandi bo kwiga umuziki uri ku rwego mpuzamahanga

Nyuma y’amezi icyenda ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu rimaze rishinzwe, abaryizemo bagaragaje ko ari ngombwa kwiga umuziki uri ku rwego mpuzamahanga; bikaba byatumye ikigo WDA gishaka abandi bashya bo kuryigamo; ndetse abasanzwe ngo bakazakomeza kugeza ku myaka itatu.

“Abagera kuri 30 baje bazi ko bagiye kuba abasitari b’ikirenga (super stars), ariko batangiye kwiga bakajya bavuga ngo ‘eh, ibi ko ntari mbizi!’ Mbese ntibari bazi ko umuziki wigwa, bakaba biyemeje kwiga imyaka itatu bakayirangiza aho kwiga umwe gusa”, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ishuri ry’umuziki, Jacques Muligande.

Umuyobozi wa WDA, Jerome gasana (iburyo) hamwe n'uw'ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo.
Umuyobozi wa WDA, Jerome gasana (iburyo) hamwe n’uw’ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo.

Umuyobozi wa WDA (ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro), Jerome Gasana yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014, gahunda yo gukoresha amarushanwa abantu biyumvamo impano yo kuba abahanzi b’indirimo, abaririmbyi n’abakoresha ibicurangisho bitandukanye; akaba ateganijwe gukorerwa muri buri ntara muri uku kwezi k’Ukuboza 2014.

Amarushanwa azabera mu bigo byose byahoze byitwa ETO muri buri ntara (ubu byitwa IPRC) mu masaha ya mu gitondo; aho iburengerazuba ari ku itariki ya 15, amajyepfo ni tariki ya 16, Umujyi wa Kigali ku matariki ya 17 na 18, uburasirazuba ni tariki 19, uburasirazuba kandi mu kigo cy’i Gishari ni tariki 20, amajyaruguru ni tariki 22; gusoza bikazabera kuri stade Amahoro nto tariki 23/12/2014 saa munani.

Mirongo itatu ba mbere mu bazatsinda amarushanwa bazaba babaye abanyeshuri bashya bo kwiga ku Nyundo mu mwaka wa mbere muri 2015, kuko abari basanzwe bawigamo bagiye mu mwaka wa kabiri, nk’uko Gasana yabitangaje.

Uretse gutsinda aya marushanwa, abazemererwa kwiga umuziki ku Nyundo basabwa kuba umuntu yarize imyaka icyenda byibuze y’uburezi bw’ibanze, kugira ubushake bwo kwiga umuziki no kuba yiyumvamo iyo mpano cyane nk’iyo yari asanzwe abikora; ndetse no kubona amafaranga y’ishuri ibihumbi 60 ku gihembwe n’ibyangombwa yakenera birimo ibiryamirwa.

Umuyobozi wa WDA mu nama n'abanyamakuru.
Umuyobozi wa WDA mu nama n’abanyamakuru.

Umuziki wigishwa ku Nyundo ngo uzaba uri ku rwego mpuzamahanga kandi utunze nyirawo; nk’uko WDA ivuga ko abiga muri iryo shuri batozwa kuba ba rwiyemezamirimo n’uburyo babona isoko ry’ibihangano byabo, kumenya kubigurisha kuri internet n’ahandi, kwiga indimi mpuzamahanga, bakamenyekana mu ruhando mpuzamahanga aho bajyanwa mu marushanwa, kandi bagahuzwa n’abikorera babatera inkunga.

“Turashaka ko ibihangano byacu byajya bigurishwa mu Rwanda, mu mahanga, kuri internet n’ahandi; nta mpamvu y’uko umuntu yajya ahora azengurukana ama CD kuri radio kugirango amenyekane”, nk’uko Umuyobozi wa WDA yabitangaje.

Abarimu bo mu ishuri ry’umuziki bashimangiye ko abaryigamo batozwa kumenya umuco n’imiterere by’igihugu kugira ngo babone ibyo baririmba, bakamenya iyigamajwi, gukoresha ibikoresho bihambaye muri muzika no kubyitaho.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ubu ngo ni 365, abayigamo bakaba barenga ibihumbi 92, kandi WDA ishaka ko bitarenze umwaka wa 2018 ubwo gahunda mbaturabukungu (EPRS2) izaba isozwa, abiga imyuga n’ubumenyingiro bazaba bangana na 60% mu bantu bose bari mu mashuri mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nange ndashaka kwiga umuziki

Gatete jean bosco yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka