Koreya ya Ruguru: Abitiranwa na Perezida basabwe guhindura amazina

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko kuwa 3 Ukuboza 2014, tereviziyo yo muri Koreya y’Amajyepfo yasohoye inkuru ivuga ko mu gihugu gituranyi cya Koreya ya Ruguru, abantu bose bafite izina rya Kim Jong Un, izina rya perezida w’icyo gihugu basabwa kuyahindura.

Ibyo guhindura amazina y’abitiranwa n’uyu mu perezida uzwiho kuba umunyagitugu, bivugwa ko byatangiye mbere gato y’uko asimbura se Kim Jong Il witabye Imana mu 2011, ubu akaba aribwo byaba bigiye gushyirwa mu bikorwa.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un (wambaye umukara).
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un (wambaye umukara).

Iki gihe ngo Kim Jong Un yaba yarasabye inzego zose z’ishyaka rye ndetse n’izumutekano w’igihugu gukora ibarura ry’abantu bitiranwa nawe bakabasaba guhindura amazina yabo ku bushake. Ibi kandi ngo bizanakorwa ku byangombwa by’abo bantu nk’indangamuntu na diporome zabo.

Ibi si ubwa mbere bikorwa muri iki gihugu, kuko umwe mu bagize guverinoma ya koreya y’epfo avuga ko ngo muri koreya ya Ruguru bigeze kubuza abaturage gukoresha izina rya Kim Il Sung, ufatwa nk’uwashinze iki gihugu, akaba ari na sekuru wa Kim Jong Un.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka