Rutsiro: Avuga ko injangwe ariyo nyama imuryohera

Kuwa gatatu tariki ya 03/12/2014 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Mushonyi wo mu Karere ka Rutsiro bwemeje ko umugabo witwa Segashari Saleh yiyemereye ko inyama y’injangwe ariyo nyama imuryohera kurusha izindi.

Ibi Segashari yabitangaje ubwo abaturage n’ubuyobozi bwasangaga atetse inyama bamubaza ubwoko bwazo akavuga ko ari iz’injangwe (Inturo) kandi ko ngo azikunda cyane.

Uyu mugabo yaketswe ubwo yasangaga bishe iyo njangwe yari igiye kurya inkoko yayibona akabwira abaturage ko ari imari agahita ayijyana, nibwo abaturage bahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa kuko ngo bakekaga ko ashaka kuyirogesha.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’Umurenge wa Mushonyi, Raphael Reberaho aho yagize ati “ayo makuru niyo kuko abaturage kuri uyu wa kabiri barantabaje bavuga ko hari umugabo wajyanye injangwe kandi ko bafite impungenge ko iyo njangwe yayikoresha ubundi bugizi bwa nabi dore ko mu cyaro bavuga ko injangwe ikoreshwa mu kuroga”.

Uyu muyobozi kandi yanatangaje ko nyiri uguteka injangwe yahise afata imwe mu nyama yari atetse akayirya ndetse ngo nta n’ikibazo yari afite kuko yavugaga ko iyi nyama y’injangwe ayikunda kurenza izindi zose, kandi ngo si ubwa mbere kuko yemeza ko asanzwe azica akazibaga.

Nyamara n’ubwo arya izi nyama, ngo abana n’umugore banze kuzirya dore ko afite umugore n’abana 4, ibi bikaba byatangajwe n’abana babibwira umuyobozi w’uwo murenge.

Nyuma yo gutahurwa ho ko arya injangwe abaturage ngo bafashe icyemezo cyo kumuha akato nk’uko babitangarije umuyobozi w’umurenge, ngo nta muturage uzongera gusangira nawe cyangwa kumusuhuza.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese wa mugabowe ko nagakwavu karyoha wazoroye

Dusengimana Hope Mathieu yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

NUMIWE UWO MUGABO URYA MAHUKU YA SIGA IMBEBA ?

NSHIMIYIMANA yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka