Huye: Umunyeshuri yakatiwe imyaka ibiri azira iterabwoba

Nyuma yo gushinja bagenzi be kumwandikira sms z’iterabwoba, umunyeshuri wo muri G.S. Gatagara yatahuwe ko ari we wabwiyandikiraga maze ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Mu iperereza Polisi yakoze yasanze Sim card zari zibaruye kuri umwe mu bacyekwaga zakomezaga kohereza ubutumwa bw’iterabwoba nyamara bari mu maboko ya polisi.

Nyuma yo kwiyemerera ko ari we wiyandikiraga ubu butumwa akanabisabira imbabazi, dore ko ngo yabwiyoherereje inshuro zigera ku icumi, kuri uyu wa 02/12/2014 urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rwamukatiye igufungo cy’imyaka ibiri, n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Impamvu y’ibi bihano ngo ni ibyaha bibiri ari byo ubujura budakoresheje kiboko n’ibikangisho bikoresheje inyandiko: yibye sim card za bagenzi be ari na zo yifashishaga yiyoherereza ubutumwa bw’iterabwoba (kwicwa), hanyuma abeshya ko abo bagenzi be bari basanzwe batabanye neza ari bo bazoherezaga.

Na none, izo sim card yazifashishije yoherereza bene ubu butumwa bw’iterabwoba umuyobozi w’ishuri rya G.S. Gatagara ndetse n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iri Shuri.

Solange ubu afite imyaka 19 y’amavuko. Akomoka mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye kandi n’abo yashinjaga kumutera ubwoba na bo ni ho bakomoka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka